Friday, January 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Undi muntu yitabye Imana azize Marburg mu Rwanda n’abayanduye bariiyongereye

radiotv10by radiotv10
01/10/2024
in MU RWANDA
0
Undi muntu yitabye Imana azize Marburg mu Rwanda n’abayanduye bariiyongereye
Share on FacebookShare on Twitter

Umubare w’abamaze gubahitanwa n’icyorezo cya Marburg mu Rwanda wageze ku bantu icyenda (9), ndetse n’abacyanduye biyongereyeho umuntu umwe.

Bikubiye mu mibare mishya yashyize hanze na Minisiteri y’Ubuzima mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki 30 Nzeri 2024, igaragaza ko abamaze gusanganwa iyi ndwara bageze muri 27, aho hinyongereyeho umuntu umwe.

Muri aba 27 bamaze gusanganwa iyi Virus, abantu icyenda imaze kubahitana, barimo umwe witabye Imana kuri uyu wa Mbere wiyongereye ku bandi umunani bari bamaze guhitanwa na yo ku Cyumweru. Kugeza ubu abamaze guhitanwa n’iyi ndwara bakaba bahose bakabakaba icumi.

Ni mu gihe kugeza ubu abari kuvurirwa mu Bitaro bari kwitabwaho n’abaganga, ari abantu 18, barimo umwe wiyongereyeho wagaragaye kuri uyu wa Mbere.

Minisiteri y’Ubuzima kandi yaboneyeho kwibutsa abantu ibimenyetso by’iyi ndwara, birimo kugira umuriro ukabije, kubabara umutwe bikabije, kubabara imikaya, gucibwamo no kuruka.

Mu kiganiro yagiranye n’Itangazamakuru ku Cyumweru tariki 29 Nzeri 2024, Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana yavuze ko hakiri gukorwa icukumbura ryo kumenya aho iyi ndwara yaturutse, gusa yizeza abantu ko n’imizi yayo, ni ukuvuga abantu bagiye bahura n’abasanganywe iyi Virus; iri kugenda itahurwa.

Icyo gihe yavuze ko hari hamaze kuboneka abantu 300 bahuye n’abantu bari bamaze gusanganwa iyi Virus, nubwo ibikorwa byo kubashakisha byari bikomeje.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four × four =

Previous Post

Meddy yatanze ubuhamya bukora ku mutima bw’ibihe bigoye yanyuranyemo n’umugore we

Next Post

Iby’ingenzi wamenya ku bayobozi bashya bahawe imyanya mu nzego nkuru zirimo Perezidansi

Related Posts

Habaye impanuka idasanzwe muri Kigali ku munsi wa mbere w’umwaka

Habaye impanuka idasanzwe muri Kigali ku munsi wa mbere w’umwaka

by radiotv10
01/01/2026
0

Mu Murenge wa Gatenga mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, habaye impanuka y’imodoka bikekwa ko yari yacitse feri,...

Ahazaza dukwiriye harashoboka- Perezida Kagame yageneye Abanyarwanda ubutumwa busoza 2025 buzanabaherekeza muri 2026

Ahazaza dukwiriye harashoboka- Perezida Kagame yageneye Abanyarwanda ubutumwa busoza 2025 buzanabaherekeza muri 2026

by radiotv10
01/01/2026
0

Mu butumwa busoza umwaka wa 2025, Perezida Paul Kagame yibukije Abanyarwanda ko uyu mwaka waranzwe n’urusobe rw’ibyiza n’ibitari byiza, ariko...

12 Simple Habits to Make Your Brain Happier Every Day

12 Simple Habits to Make Your Brain Happier Every Day

by radiotv10
01/01/2026
0

Feeling happy doesn’t always have to depend on what happens around you. Scientists say you can actually train your brain...

Minisitiri Nduhungirehe yahishuye icyihishe inyuma y’ihagarikwa ry’uwari Umuvugizi w’Igisirikare cya Congo

Minisitiri Nduhungirehe yahishuye icyihishe inyuma y’ihagarikwa ry’uwari Umuvugizi w’Igisirikare cya Congo

by radiotv10
31/12/2025
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, avuga ko ihagarikwa rya Général Major Sylvain Ekenge ku mwanya w’Umuvugizi w’Igisirikare...

Ibisobanuro by’umunyamategeko ukurikiranyweho gusambanya umwana arusha imyaka 59

Umunyamategeko waregwaga gusambanya umukobwa waburanye mu rubanza rwigeze kurangwa n’impaka yafatiwe icyemezo

by radiotv10
31/12/2025
0

Umunyamategeko wunganira abandi mu manza waburanishwaga n'Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga ku cyaha cyo gusambanya umwana w'umukobwa w'imyaka 15, yagihamijwe akatirwa...

IZIHERUKA

Habaye impanuka idasanzwe muri Kigali ku munsi wa mbere w’umwaka
MU RWANDA

Habaye impanuka idasanzwe muri Kigali ku munsi wa mbere w’umwaka

by radiotv10
01/01/2026
0

Ijambo rya Perezida w’u Burundi ryumvikanamo ko gushaka umuti w’ibibazo bufitanye n’u Rwanda bikigoye

Ijambo rya Perezida w’u Burundi ryumvikanamo ko gushaka umuti w’ibibazo bufitanye n’u Rwanda bikigoye

01/01/2026
Ahazaza dukwiriye harashoboka- Perezida Kagame yageneye Abanyarwanda ubutumwa busoza 2025 buzanabaherekeza muri 2026

Ahazaza dukwiriye harashoboka- Perezida Kagame yageneye Abanyarwanda ubutumwa busoza 2025 buzanabaherekeza muri 2026

01/01/2026
12 Simple Habits to Make Your Brain Happier Every Day

12 Simple Habits to Make Your Brain Happier Every Day

01/01/2026
Ubutumwa bw’impanuro bw’Umupfumu Rutangarwamaboko yageneye Pamella umugore wa The Ben

Ubutumwa bw’impanuro bw’Umupfumu Rutangarwamaboko yageneye Pamella umugore wa The Ben

31/12/2025
Ibihugu bibiri bya Afurika biyobowe n’Igisirikare bishobora gufatira America icyemezo nk’ibyo yabifatiye

Ibihugu bibiri bya Afurika biyobowe n’Igisirikare bishobora gufatira America icyemezo nk’ibyo yabifatiye

31/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Iby’ingenzi wamenya ku bayobozi bashya bahawe imyanya mu nzego nkuru zirimo Perezidansi

Iby’ingenzi wamenya ku bayobozi bashya bahawe imyanya mu nzego nkuru zirimo Perezidansi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Habaye impanuka idasanzwe muri Kigali ku munsi wa mbere w’umwaka

Ijambo rya Perezida w’u Burundi ryumvikanamo ko gushaka umuti w’ibibazo bufitanye n’u Rwanda bikigoye

Ahazaza dukwiriye harashoboka- Perezida Kagame yageneye Abanyarwanda ubutumwa busoza 2025 buzanabaherekeza muri 2026

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.