• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Undi muntu yitabye Imana azize Marburg mu Rwanda n’abayanduye bariiyongereye

radiotv10by radiotv10
01/10/2024
in MU RWANDA
0
Undi muntu yitabye Imana azize Marburg mu Rwanda n’abayanduye bariiyongereye
Share on FacebookShare on Twitter

Umubare w’abamaze gubahitanwa n’icyorezo cya Marburg mu Rwanda wageze ku bantu icyenda (9), ndetse n’abacyanduye biyongereyeho umuntu umwe.

Bikubiye mu mibare mishya yashyize hanze na Minisiteri y’Ubuzima mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki 30 Nzeri 2024, igaragaza ko abamaze gusanganwa iyi ndwara bageze muri 27, aho hinyongereyeho umuntu umwe.

Muri aba 27 bamaze gusanganwa iyi Virus, abantu icyenda imaze kubahitana, barimo umwe witabye Imana kuri uyu wa Mbere wiyongereye ku bandi umunani bari bamaze guhitanwa na yo ku Cyumweru. Kugeza ubu abamaze guhitanwa n’iyi ndwara bakaba bahose bakabakaba icumi.

Ni mu gihe kugeza ubu abari kuvurirwa mu Bitaro bari kwitabwaho n’abaganga, ari abantu 18, barimo umwe wiyongereyeho wagaragaye kuri uyu wa Mbere.

Minisiteri y’Ubuzima kandi yaboneyeho kwibutsa abantu ibimenyetso by’iyi ndwara, birimo kugira umuriro ukabije, kubabara umutwe bikabije, kubabara imikaya, gucibwamo no kuruka.

Mu kiganiro yagiranye n’Itangazamakuru ku Cyumweru tariki 29 Nzeri 2024, Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana yavuze ko hakiri gukorwa icukumbura ryo kumenya aho iyi ndwara yaturutse, gusa yizeza abantu ko n’imizi yayo, ni ukuvuga abantu bagiye bahura n’abasanganywe iyi Virus; iri kugenda itahurwa.

Icyo gihe yavuze ko hari hamaze kuboneka abantu 300 bahuye n’abantu bari bamaze gusanganwa iyi Virus, nubwo ibikorwa byo kubashakisha byari bikomeje.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 × four =

Previous Post

Meddy yatanze ubuhamya bukora ku mutima bw’ibihe bigoye yanyuranyemo n’umugore we

Next Post

Iby’ingenzi wamenya ku bayobozi bashya bahawe imyanya mu nzego nkuru zirimo Perezidansi

Related Posts

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

by radiotv10
02/06/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yasabye abaturage bo mu Murenge wa Save, Akarere ka Gisagara, kugira uruhare rufatika...

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Next Post
Iby’ingenzi wamenya ku bayobozi bashya bahawe imyanya mu nzego nkuru zirimo Perezidansi

Iby’ingenzi wamenya ku bayobozi bashya bahawe imyanya mu nzego nkuru zirimo Perezidansi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.