Umunyamakuru Cyuzuzo Jeanne d’Arc yasezeye Radio yari amaze imyaka itanu n’igihe akorera, nyuma y’igihe kitageze ku kwezi iki gitangazamakuru gisezeweho n’umunyamakuru Andy Bumuntu usanzwe ari n’umuhanzi.
Cyuzuzo Jeanne d’Arc yatangaje isezera rye kuri Kiss FM, abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze mu butumwa yatanze kuri uyu wa Gatatu tariki 02 Ukwakira 2024.
Yagize ati “Nyuma y’imyaka itanu n’igice y’ibihe byiza kuri Kiss FM, nahagaritse inshingano zanjye.”
Muri ubu butumwa bwa Cyuzuzo, yakomeje agaragaza ibyishimo aterwa no kuba yarakoreraga iki gitangazamakuru, ndetse no kuba yarahakoranye n’abantu beza.
Ati “Ndashimira buri wese wanyeretse urukundo mu gihe cyose nari maze hano. Imana ihe umugisha urugendo rwanjye rushya.”
Cyuzuzo Jeanne d’Arc wakoreye ibitangazamakuru bitandukanye birimo na RADIOTV10, atangaza ko atavuye mu mwuga w’itangazamakuru ndetse ko azakomeza gukora ikiganiro Ishya gitambuka ku Televiziyo y’Igihugu ahuriramo na bagenzi be Michelle Iradukunda, Aissa Cyiza, na Mucyo Christelle.
Cyuzuzo Jeanne d’Arc wakoraga mu kiganiro The Kiss Lift, asezeye Kiss FM nyuma y’igihe kitageze ku kwezi, iyi radio inasezeyeho umunyamakuru akaba n’umuhanzi Andy Bumuntu wasezeye mu ntangiro z’ukwezi gushize.
Isezera ryabo, ryaje rikurikira izamurwa mu ntera ry’umunyamakuru bakoranaga Ishesha Sandrine wagizwe Umuyobozi Wungirije w’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru, akaba yarasimbuwe na Anita Pendo na we waje avuye muri iki Kigo yari amazemo imyaka 10.
RADIOTV10