Monday, January 26, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Undi Munyamakuru wari ukomeye mu Rwanda yitabye Imana

radiotv10by radiotv10
15/04/2022
in MU RWANDA
0
Undi Munyamakuru wari ukomeye mu Rwanda yitabye Imana
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma y’icyumweru kimwe Umunyamakuru Herman Ndayisaba wakoreraga RBA yitabye Imana, undi munyamakuru Celestin Ntawuyirushamaboko wakorega BTN TV na we yitabye Imana azize uburwayi.

Urupfu rwa Celetstin Ntawuyirushamaboko rwamenyekanye mu ijoro rishyira kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Mata 2022 nk’uko byagarutsweho na bamwe mu Banyamakuru bagenzi be.

Ntawuyirushamaboko yitabye Imana azize uburwayi aho yari arwariye mu Bitaro bya Kibagabaga mu Mujyi wa Kigali.

Umwe mu banyamakuru bari gukurikira amakuru y’uyu mugenzi we witabye Imana, yabwiye RADIOTV10 ko yari amaze iminsi avuye mu bitaro nyuma yo koroherwa indwara yari amaranye igihe.

Ati “Nanjye numvise inkuru y’urupfu rwe birantungura kuko nari nzi ko yari aherutse kuva mu bitaro kandi yarorohewe.”

Ntawuyirushamaboko kandi kuri uyu wa Gatatu tariki 13 Mata 2022, yari yakoze inkuru ye ndetse ngo yanatambutse ariko mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 14 Mata yongeye kuremba ari na bwo yahitaga ajyanwa mu bitaro bya Kibagabaga ari na ho yaguye.

Ubuyobozi bwa BTN TV bwababajwe n’urupfu rw’uyu munyamakuru wakoreraga iki Gitangazamakuru.

Mu butumwa bwashyizwe kuri Twitter y’iki Gitangazamakuru, ubuyobozi bwa BTN TV bugira buti “Turi mu mubabaro mwinshi wo kubamenyesha ko Umunyamakuru wacu Célestin Ntawuyirushamaboko yitabye Imana azize uburwayi mu ijoro ryo kuri uyu wa 14 Mata 2022 aguye mu Bitaro bya Kibagabaga. Imana imuhe iruhuko ridashira kandi ikomeze abasigaye!”

😭INKURU Y’AKABABARO😭
Turi n'umubabaro mwinshi wo kubamenyesha ko Umunyamakuru wacu Célestin Ntawuyirushamaboko yitabye Imana azize uburwayi mu ijoro ryo kuri uyu wa 14 Mata 2022 aguye mu Bitaro bya Kibagabaga.
Imana imuhe iruhuko ridashira kandi ikomeze abasigaye! pic.twitter.com/00OWKB4b11

— BTN TV RWANDA (@btntvrwanda) April 15, 2022

Celestin Ntawuyirushamaboko, ni umwe mu banyamakuru bari barambye muri uyu mwuga akaba yarakoreye ibitangazamakuru binyuranye birimo City Radio, Radio 1 na BTN TV yakoreraga ubu.

Yitabye Imana nyuma y’icyumweru kimwe undi Munyamakuru wari umaze igihe muri uyu mwuga yitabye Imana ari we Herman Ndayisaba wakoreraga Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru RBA, aho yitabye Imana tariki 07 Mata 2022 na we azize uburwayi.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 × 1 =

Previous Post

Rayon Sports mu gahinda ko gupfusha uwayibereye umunyezamu wa mbere

Next Post

Niki cyatumye u Rwanda rwemera kwakira abimukira benshi bazava mu Bwongereza?

Related Posts

Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

by radiotv10
26/01/2026
0

Ukoresha izina rya Atanya ku rubuga nkoranyambaga rwa TikTok, wavuze ko urubyiruko rw’u Rwanda rukennye bigakurikirwa n'impaka, yavuze ko ariya...

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

by radiotv10
26/01/2026
0

Nyuma yuko abashoferi b'imodoka zitwara abagenzi bo mu Ntara y’Iburasirazuba bagaragaje ikibazo cy'ibyapa by'imodoka by'ahazwi nka Ntunga byari byakuweho batabizi,...

The benefits of writing down your daily thoughts and why you should do it

The benefits of writing down your daily thoughts and why you should do it

by radiotv10
26/01/2026
0

Journaling is the habit of writing down your thoughts, feelings, and experiences. It may look simple, but it has many...

Ubukire bumva ku bo bahinga igihingwa kimwe bibaza igihe buzabagereraho bikabashobera

Ubukire bumva ku bo bahinga igihingwa kimwe bibaza igihe buzabagereraho bikabashobera

by radiotv10
26/01/2026
0

Bamwe mu bahinzi b’icyayi bo muri Pfunda mu Karere ka Rutsiro bashengurwa no kuba bagurirwa umusaruro wabo ku giciro cyo...

Why humans naturally copy each other’s behavior

Why humans naturally copy each other’s behavior

by radiotv10
26/01/2026
0

Humans often copy each other without realizing it. We copy accents, gestures, emotions, and even habits. This behavior is natural...

IZIHERUKA

Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo
AMAHANGA

Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

by radiotv10
26/01/2026
0

Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

26/01/2026
Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

26/01/2026
Indwara y’amayobera yadutse mu bigo by’amashuri i Burundi yateje ubwoba

Indwara y’amayobera yadutse mu bigo by’amashuri i Burundi yateje ubwoba

26/01/2026
Rutahizamu Adama Bagayogo watandukanye na Rayon yahise abona indi kipe

Rutahizamu Adama Bagayogo watandukanye na Rayon yahise abona indi kipe

26/01/2026
Umwe mu bamamaye mu gusobanura Filimi mu Rwanda n’umukunzi we bageze ku ntego y’urukundo rwabo

Umwe mu bamamaye mu gusobanura Filimi mu Rwanda n’umukunzi we bageze ku ntego y’urukundo rwabo

26/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Niki cyatumye u Rwanda rwemera kwakira abimukira benshi bazava mu Bwongereza?

Niki cyatumye u Rwanda rwemera kwakira abimukira benshi bazava mu Bwongereza?

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.