Nyuma y’icyumweru kimwe Umunyamakuru Herman Ndayisaba wakoreraga RBA yitabye Imana, undi munyamakuru Celestin Ntawuyirushamaboko wakorega BTN TV na we yitabye Imana azize uburwayi.
Urupfu rwa Celetstin Ntawuyirushamaboko rwamenyekanye mu ijoro rishyira kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Mata 2022 nk’uko byagarutsweho na bamwe mu Banyamakuru bagenzi be.
Ntawuyirushamaboko yitabye Imana azize uburwayi aho yari arwariye mu Bitaro bya Kibagabaga mu Mujyi wa Kigali.
Umwe mu banyamakuru bari gukurikira amakuru y’uyu mugenzi we witabye Imana, yabwiye RADIOTV10 ko yari amaze iminsi avuye mu bitaro nyuma yo koroherwa indwara yari amaranye igihe.
Ati “Nanjye numvise inkuru y’urupfu rwe birantungura kuko nari nzi ko yari aherutse kuva mu bitaro kandi yarorohewe.”
Ntawuyirushamaboko kandi kuri uyu wa Gatatu tariki 13 Mata 2022, yari yakoze inkuru ye ndetse ngo yanatambutse ariko mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 14 Mata yongeye kuremba ari na bwo yahitaga ajyanwa mu bitaro bya Kibagabaga ari na ho yaguye.
Ubuyobozi bwa BTN TV bwababajwe n’urupfu rw’uyu munyamakuru wakoreraga iki Gitangazamakuru.
Mu butumwa bwashyizwe kuri Twitter y’iki Gitangazamakuru, ubuyobozi bwa BTN TV bugira buti “Turi mu mubabaro mwinshi wo kubamenyesha ko Umunyamakuru wacu Célestin Ntawuyirushamaboko yitabye Imana azize uburwayi mu ijoro ryo kuri uyu wa 14 Mata 2022 aguye mu Bitaro bya Kibagabaga. Imana imuhe iruhuko ridashira kandi ikomeze abasigaye!”
😭INKURU Y’AKABABARO😭
Turi n'umubabaro mwinshi wo kubamenyesha ko Umunyamakuru wacu Célestin Ntawuyirushamaboko yitabye Imana azize uburwayi mu ijoro ryo kuri uyu wa 14 Mata 2022 aguye mu Bitaro bya Kibagabaga.
Imana imuhe iruhuko ridashira kandi ikomeze abasigaye! pic.twitter.com/00OWKB4b11— BTN TV RWANDA (@btntvrwanda) April 15, 2022
Celestin Ntawuyirushamaboko, ni umwe mu banyamakuru bari barambye muri uyu mwuga akaba yarakoreye ibitangazamakuru binyuranye birimo City Radio, Radio 1 na BTN TV yakoreraga ubu.
Yitabye Imana nyuma y’icyumweru kimwe undi Munyamakuru wari umaze igihe muri uyu mwuga yitabye Imana ari we Herman Ndayisaba wakoreraga Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru RBA, aho yitabye Imana tariki 07 Mata 2022 na we azize uburwayi.
RADIOTV10