Tuesday, January 13, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Undi Munyarwanda mu munani baburanishijwe kuri Jenoside boherejwe muri Niger yapfuye nyuma y’abandi babiri

radiotv10by radiotv10
04/08/2025
in MU RWANDA
0
Undi Munyarwanda mu munani baburanishijwe kuri Jenoside boherejwe muri Niger yapfuye nyuma y’abandi babiri
Share on FacebookShare on Twitter

Protais Zigiranyirazo wabaye mu butegetsi bwateguye bukanakora Jenoside yakorewe Abatutsi, aho yabaye Perefe w’iyahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri, yapfiriye muri Niger nyuma yuko hari abandi babiri mu munani boherejwe muri iki Gihugu bahitabiye Imana.

Aba banyarwanda umunani boherejwe muri Niger muri 2021, ni Nzuwonemeye François Xavier, Nteziryayo Alphonse, Muvunyi Tharcisse, Ntaganira André, Nsengiyumva Anatole, Mugiraneza Prosper, Sagahutu Innocent na Protais Zigiranyirazo witabye Imana kuri iki Cyumweru.

Urupfu rwa Protais Zigiranyirazo, rwatangajwe n’Umuhungu we Antoine Mukiza Zigiranyirazo kuri uyu wa Mbere tariki 04 Kanama 2025, wavuze ko umubyeyi we yapfuye kuri iki Cyumweru tariki 03 Kanama aguye i Niamey muri Niger.

Uyu wabaye mu butegetsi bwateguye bukanakora Jenoside yakorewe Abatutsi, wanayiburanishijweho n’Urwahoze ari Urukiko Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda i Arusha muri Tanzania, mu mpera za 2008 yakatiwe igifungo cy’imyaka 20, aza kukijuririra, muri 2009 agirwa umwere mu Rugereko rw’Ubujurire rw’uru Rukiko.

Zigiranyirazo Protais

Protais Zigiranyirazo wabaye Perefe w’iyahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri, apfuye nyuma yuko hari abandi Banyarwanda babiri bapfuye muri aba umunani boherejwe muri Niger.

Ku ya 10 Kamena 2023, Lt Col Muvunyi Tharcisse na we wari muri aba Banyarwanda umunani boherejwe muri Niger, na we yapfiriye muri iki Gihugu.

Uyu wabaye Umuyobozi w’ishuri rikuru rya gisirikare (ESO) yasanzwe mu bwogero yashizemo umwuka, aho yari amaze igihe ataka uburwayi anasaba kujya kwivuriza mu Bwongereza.

Ni mu gihe mugenzi we Lt Col Nsengiyumva Anatole wigeze kuba Umuyobozi w’Igisirikare mu yahoze ari Perefegitura ya Gisenyi, na we tariki 07 Gicurasi umwaka ushize wa 2024, yasanzwe mu nzu acumbikiwemo na bagenzi be, na we yapfuye azize uburwayi.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

8 + seven =

Previous Post

Eng.-Protais Zigiranyirazo, a brother-in-law of former President Habyarimana has died in Niger

Next Post

DRC: Ishyaka rya Kabila ryagaragaje igiteye impungenge nyuma yuko atangiye kuburanishwa

Related Posts

Ambasaderi wa America mu Rwanda yasezeweho na Minisitiri Nduhungirehe

Ambasaderi wa America mu Rwanda yasezeweho na Minisitiri Nduhungirehe

by radiotv10
13/01/2026
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yasezeye Eric William Kneedler urangije inshingano ze zo guhagararira Leta Zunze Ubumwe za...

Byinshi ku musore wafanaga bikomeye Rayon bivugwa ko yiyahuye kubera gutsindwa n’urwandiko yasize

Byinshi ku musore wafanaga bikomeye Rayon bivugwa ko yiyahuye kubera gutsindwa n’urwandiko yasize

by radiotv10
13/01/2026
0

Bamwe mu batuye mu gace umusore wari umufana ukomeye wa Rayon Sports yasanzwemo yapfuye bikekwa ko yiyahuye, mu Murenge wa...

Rwamagana: Hari umuhanda abawuturiye bavuga ko kuva wakorwa babonye ucaniwe rimwe gusa

Rwamagana: Hari umuhanda abawuturiye bavuga ko kuva wakorwa babonye ucaniwe rimwe gusa

by radiotv10
13/01/2026
0

Abaturiye n’abakoresha umuhanda wa kaburimbo Saint Aloys–Nyagasenyi uhinguka munsi ya Gare ya Rwamagana, bavuga ko kuva wakorwa, wacaniwe rimwe gusa...

Ibyo wamenya byabanjirije kwemeza Kandidatire ya Mushikiwabo ishobora gutuma ayobora OIF manda ya 3

Ibyo wamenya byabanjirije kwemeza Kandidatire ya Mushikiwabo ishobora gutuma ayobora OIF manda ya 3

by radiotv10
13/01/2026
0

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), Louise Mushikwabo wamaze kwemezwa n’u Rwanda nk’umukandida mu matora ashobora kuzatuma ayobora...

NAME CHANGE REQUEST

NAME CHANGE REQUEST

by radiotv10
13/01/2026
0

IZIHERUKA

Icyateye Perezida wa Angola guha Tshisekedi igisubizo kinyuranye n’ibyo yari yamusabye mu guhangana na AFC/M23
AMAHANGA

Icyateye Perezida wa Angola guha Tshisekedi igisubizo kinyuranye n’ibyo yari yamusabye mu guhangana na AFC/M23

by radiotv10
13/01/2026
0

Ambasaderi wa America mu Rwanda yasezeweho na Minisitiri Nduhungirehe

Ambasaderi wa America mu Rwanda yasezeweho na Minisitiri Nduhungirehe

13/01/2026
Ubutumwa bukomeye Umugaba Mukuru wa AFC/M23 Gen.Makenga atangaje bwerecyeye urugamba ayoboye

Ubutumwa bukomeye Umugaba Mukuru wa AFC/M23 Gen.Makenga atangaje bwerecyeye urugamba ayoboye

13/01/2026
Byinshi ku musore wafanaga bikomeye Rayon bivugwa ko yiyahuye kubera gutsindwa n’urwandiko yasize

Byinshi ku musore wafanaga bikomeye Rayon bivugwa ko yiyahuye kubera gutsindwa n’urwandiko yasize

13/01/2026
Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho kongera kohereza abasirikare benshi muri Congo mu ibanga

Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho kongera kohereza abasirikare benshi muri Congo mu ibanga

13/01/2026
Perezida wa America yateguje igisa n’igihano Ibihugu bizakomeza gukorana ubucuruzi na Iran

Perezida wa America yateguje igisa n’igihano Ibihugu bizakomeza gukorana ubucuruzi na Iran

13/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
DRC: Ishyaka rya Kabila ryagaragaje igiteye impungenge nyuma yuko atangiye kuburanishwa

DRC: Ishyaka rya Kabila ryagaragaje igiteye impungenge nyuma yuko atangiye kuburanishwa

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Icyateye Perezida wa Angola guha Tshisekedi igisubizo kinyuranye n’ibyo yari yamusabye mu guhangana na AFC/M23

Ambasaderi wa America mu Rwanda yasezeweho na Minisitiri Nduhungirehe

Ubutumwa bukomeye Umugaba Mukuru wa AFC/M23 Gen.Makenga atangaje bwerecyeye urugamba ayoboye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.