Protais Zigiranyirazo wabaye mu butegetsi bwateguye bukanakora Jenoside yakorewe Abatutsi, aho yabaye Perefe w’iyahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri, yapfiriye muri Niger nyuma yuko hari abandi babiri mu munani boherejwe muri iki Gihugu bahitabiye Imana.
Aba banyarwanda umunani boherejwe muri Niger muri 2021, ni Nzuwonemeye François Xavier, Nteziryayo Alphonse, Muvunyi Tharcisse, Ntaganira André, Nsengiyumva Anatole, Mugiraneza Prosper, Sagahutu Innocent na Protais Zigiranyirazo witabye Imana kuri iki Cyumweru.
Urupfu rwa Protais Zigiranyirazo, rwatangajwe n’Umuhungu we Antoine Mukiza Zigiranyirazo kuri uyu wa Mbere tariki 04 Kanama 2025, wavuze ko umubyeyi we yapfuye kuri iki Cyumweru tariki 03 Kanama aguye i Niamey muri Niger.
Uyu wabaye mu butegetsi bwateguye bukanakora Jenoside yakorewe Abatutsi, wanayiburanishijweho n’Urwahoze ari Urukiko Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda i Arusha muri Tanzania, mu mpera za 2008 yakatiwe igifungo cy’imyaka 20, aza kukijuririra, muri 2009 agirwa umwere mu Rugereko rw’Ubujurire rw’uru Rukiko.

Protais Zigiranyirazo wabaye Perefe w’iyahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri, apfuye nyuma yuko hari abandi Banyarwanda babiri bapfuye muri aba umunani boherejwe muri Niger.
Ku ya 10 Kamena 2023, Lt Col Muvunyi Tharcisse na we wari muri aba Banyarwanda umunani boherejwe muri Niger, na we yapfiriye muri iki Gihugu.
Uyu wabaye Umuyobozi w’ishuri rikuru rya gisirikare (ESO) yasanzwe mu bwogero yashizemo umwuka, aho yari amaze igihe ataka uburwayi anasaba kujya kwivuriza mu Bwongereza.
Ni mu gihe mugenzi we Lt Col Nsengiyumva Anatole wigeze kuba Umuyobozi w’Igisirikare mu yahoze ari Perefegitura ya Gisenyi, na we tariki 07 Gicurasi umwaka ushize wa 2024, yasanzwe mu nzu acumbikiwemo na bagenzi be, na we yapfuye azize uburwayi.
RADIOTV10