Sunday, December 21, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Undi Munyarwandakazi wa RDF yarangije amasomo muri America hatarashira ukwezi abandi bane baharangije

radiotv10by radiotv10
22/05/2025
in MU RWANDA
0
Undi Munyarwandakazi wa RDF yarangije amasomo muri America hatarashira ukwezi abandi bane baharangije
Share on FacebookShare on Twitter

Umunyarwandazi Sous Lieutenant Janet Uwamahoro wo mu Ngabo z’u Rwanda, yarangije amasomo mu Ishuri rya Gisirikare ‘US Coast Guard Academy’ ryo muri Leta Zunze Ubumwe za America, nyuma y’ibyumweru bitatu abandi Banyarwandakazi bane bo muri RDF barangije amasomo muri iki Gihugu.

Sous Lieutenant Janet Uwamahoro ni umwe mu banyeshuri barangije amasomo ubwo hatangwaga impamyabumenyi ku nshuro y’ 144 muri iri shuri rya Gisirikare rya United State Coast Guard Academy.

Nk’uko byatangajwe n’Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda, Sous Lieutenant Janet Uwamahoro “Yashyikirijwe impamyabumenyi na Honorable Kristi Noem, Umunyamabanga w’Ishami rishinzwe Umutekano.”

Uyu Munyarwandakazi yarangije amasomo mu ishami ryisumbuye (Magna Cum Laude) mu bijyanye n’Ubushakashatsi n’isesenguramakuru.

Uyu muhango kandi wanitabiriwe na Col Deo Mutabazi, Umujyanama mu by’Umutekano na Gisirikare mu Biro by’Uhagarariye u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye ku Cyicaro Gikuru cyawo i New York muri Leta Zunze Ubumwe za America.

Uyu Munyarwandakazi arangije amasomo muri Leta Zunze ubumwe za America, nyuma y’ibyumweru bitatu gusa, abandi Banyarwandakazi bane bo mu Ngabo z’u Rwanda na bo barangije amasomo muri Kaminuza ya Oklahoma Christian University yo muri iki Gihugu mu bijyanye n’ubukanishi.

Aba Banyarwandakazi bo muri RDF barangije amasomo tariki 02 Gicurasi, ni Kamanda Bwiza Dianah, Benegusenga Anita, Ishimwe Teta Cynthia, na Bakareke Urujeni Cynthia, bahawe impamyabuemyi muri Mechanical Engineering, mu muhango icyo gihe witabiriwe n’Uhagarariye inyungu za Gisirikare (Defence Attaché) muri Ambasade y’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za America, Colonel Raoul Bazatoha.

Uyu muhango warimo Kristi Noem
Ni ibyishimo kuri uyu Munyarwandakazi
Col Deo Mutabazi yagiye kumushyigikira

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

seventeen − eleven =

Previous Post

Burundi: Ibiri kuvugwa mu mpaka zazamuwe no gushyira mu kiruhuko Lt.Gen.Gervais

Next Post

Ibitaramenyekanye ku ndirimbo ikunzwe muri iki gihe y’umuhanzi uri mu bagezweho mu Rwanda

Related Posts

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

by radiotv10
20/12/2025
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yagiranye ibiganiro na mugenzi we w’u Burusiya, Sergey Lavrov, byibanze ku guteza imbere...

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

by radiotv10
20/12/2025
0

Bamwe mu barema isoko ry’amatungo magufi ryo mu Murenge wa Kabarondo, bavuga ko babangamirwa n’uko ritazitiye, bigatuma amatungo yangiza ubusitani...

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Eng.-Rwanda and Russia review growing Bilateral Cooperation, discuss Eastern DRC peace efforts

by radiotv10
20/12/2025
0

Rwanda’s Minister of Foreign Affairs and International Cooperation, Amb. Olivier Nduhungirehe, held talks with his Russian counterpart, Sergey Lavrov, focusing...

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

by radiotv10
20/12/2025
0

Gushengerera ni isengesho rikomeye muri Kiliziya Gatulika, rifasha abakristu kuganira na Yezu bucece, bamurangamiye mu isakaramentu ry’Ukarisitiya. Dore ibyo wakubahiriza...

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

by radiotv10
20/12/2025
1

Edouard Bamporiki wagize imyanya inyuranye mu nzego nkuru z’u Rwanda nko muri Guverinoma, yagaragaje ibyishimo atewe n’isabukuru y’imyaka 15 amaze...

IZIHERUKA

Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days
AMAHANGA

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

by radiotv10
20/12/2025
0

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

20/12/2025
Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Eng.-Rwanda and Russia review growing Bilateral Cooperation, discuss Eastern DRC peace efforts

20/12/2025
Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

20/12/2025
Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

20/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ibitaramenyekanye ku ndirimbo ikunzwe muri iki gihe y’umuhanzi uri mu bagezweho mu Rwanda

Ibitaramenyekanye ku ndirimbo ikunzwe muri iki gihe y’umuhanzi uri mu bagezweho mu Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.