Ubuyobozi bw’Umutwe wa M23, bwahakanye amakuru yari yatangajwe ko uyu mutwe ushyikiriza u Rwanda General Ntawunguka Pacifique uzwi nka Omega uzwi mu buyobozi bukuru bw’Umutwe w’iterabwoba wa FDLR, ishami ryawo rya FOCA.
Amakuru yuko Genera Omega ashyikirizwa Ingabo z’u Rwanda, yari yatambutse mu bitangazamakuru binyuranye byo mu Rwanda, ariko nyuma biza kumenyekana ko atari impamo.
Nyuma yuko hatangajwe ko aya makuru atari ukuri, Ikinyamakuru Umuseke cyavuganye n’Umuvugizi Wungirije wa M23, Oscal Balinda, akibwira ko ayo makuru “ntabwo ari yo […] ni igihuha.”
Umunyamakuru w’iki gitangazamakuru yabajije Balinda ko hari ikinyamakuru cyari cyatangaje ko bavuganye akagihamiriza aya makuru ko Gen. Omega yoherezwa mu Rwanda hagati yo kuri uyu wa Gatatu n’ejo ku wa Kane, asubiza agira ati “reka reka, barabeshya […] ni bo bazanye igihuha baranagikwiza.”
Umuvugizi Wungirije wa M23, Dr Oscal Balinda, ubwo yaganiraga n’Itangazamakuru mu mpera z’icyumweru gishize ubwo uyu mutwe washyikirizaga u Rwanda abarwanyi ba FDLR wafatiye ku rugamba barimo Brig Gen Gakwerere Jean Baptiste n’abandi 13, yari yabajijwe amakuru yerecyeye uyu muyobozi wa FDLR-FOCA, avuga kugeza icyo gihe batari bafite amakuru ye.
Muri iki kiganiro yagiranye n’Ikinyamakuru cyitwa Umuseke, Dr Balinda yongeye kugira ati “Amakuru ariho ni amwe nababwiye duherekeza Gakwerere ko twageze ku ndaki ye ntawe twabonye, ubwo rero irengero rye ntaryo tuzi, yaba yarapfuye cyangwa yaba ari mu mashyamba ya Congo cyane ko ayazi kurusha benshi…”
Mu minsi ishize kandi havuzwe amakuru ko uyu Gen. Omega yaba yaraguye mu mirwano ihanganishije umutwe wa M23 n’Igisirikare cya Congo Kinshasa (FARDC) gifatanya n’abarimo umutwe wa FDLR.
Gen Omega, ni umwe mu bakomeye mu mutwe w’iterabwoba wa FDLR, uvugwaho kurangwa n’ingengabitekerezo mbi ya Jenoside, ndetse akaba atayihishira aho ari hose.6
General (Rtd) James Kabarebe wagize imyanya inyuranye mu buyobozi bukuru bw’Ingabo z’u Rwanda ubu akaba ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, yigeze kugaruka ku kiganiro yagiranye kuri telefone na Gen. Omega, aho yamusabaga gutahuka mu Rwanda nk’uko abandi bahoze muri FDLR babigenje kandi bakaza bakakirwa neza bakanashyirwa mu Ngabo z’u Rwanda, ariko akamubera ibamba.
Gen. (Rtd) James Kabarebe, yavuze ko muri icyo kiganiro yagiranye na Omega, yamubwiye ko adashobora kugaruka mu Rwanda, ngo cyeretse igihe nta Mututsi uzaba ukirurimo, na we akamubwira ko niba ategereje icyo gihe kitazigera kibaho.
RADIOTV10