Saturday, July 12, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

UPDATE: Hatanzwe umucyo ku makuru yari yatangajwe kuri General Omega wa FDLR

radiotv10by radiotv10
05/03/2025
in MU RWANDA, UMUTEKANO
0
UPDATE: Hatanzwe umucyo ku makuru yari yatangajwe kuri General Omega wa FDLR
Share on FacebookShare on Twitter

Ubuyobozi bw’Umutwe wa M23, bwahakanye amakuru yari yatangajwe ko uyu mutwe ushyikiriza u Rwanda General Ntawunguka Pacifique uzwi nka Omega uzwi mu buyobozi bukuru bw’Umutwe w’iterabwoba wa FDLR, ishami ryawo rya FOCA.

Amakuru yuko Genera Omega ashyikirizwa Ingabo z’u Rwanda, yari yatambutse mu bitangazamakuru binyuranye byo mu Rwanda, ariko nyuma biza kumenyekana ko atari impamo.

Nyuma yuko hatangajwe ko aya makuru atari ukuri, Ikinyamakuru Umuseke cyavuganye n’Umuvugizi Wungirije wa M23, Oscal Balinda, akibwira ko ayo makuru “ntabwo ari yo […] ni igihuha.”

Umunyamakuru w’iki gitangazamakuru yabajije Balinda ko hari ikinyamakuru cyari cyatangaje ko bavuganye akagihamiriza aya makuru ko Gen. Omega yoherezwa mu Rwanda hagati yo kuri uyu wa Gatatu n’ejo ku wa Kane, asubiza agira ati “reka reka, barabeshya […] ni bo bazanye igihuha baranagikwiza.”

Umuvugizi Wungirije wa M23, Dr Oscal Balinda, ubwo yaganiraga n’Itangazamakuru mu mpera z’icyumweru gishize ubwo uyu mutwe washyikirizaga u Rwanda abarwanyi ba FDLR wafatiye ku rugamba barimo Brig Gen Gakwerere Jean Baptiste n’abandi 13, yari yabajijwe amakuru yerecyeye uyu muyobozi wa FDLR-FOCA, avuga kugeza icyo gihe batari bafite amakuru ye.

Muri iki kiganiro yagiranye n’Ikinyamakuru cyitwa Umuseke, Dr Balinda yongeye kugira ati “Amakuru ariho ni amwe nababwiye duherekeza Gakwerere ko twageze ku ndaki ye ntawe twabonye, ubwo rero irengero rye ntaryo tuzi, yaba yarapfuye cyangwa yaba ari mu mashyamba ya Congo cyane ko ayazi kurusha benshi…”

Mu minsi ishize kandi havuzwe amakuru ko uyu Gen. Omega yaba yaraguye mu mirwano ihanganishije umutwe wa M23 n’Igisirikare cya Congo Kinshasa (FARDC) gifatanya n’abarimo umutwe wa FDLR.

Gen Omega, ni umwe mu bakomeye mu mutwe w’iterabwoba wa FDLR, uvugwaho kurangwa n’ingengabitekerezo mbi ya Jenoside, ndetse akaba atayihishira aho ari hose.6

General (Rtd) James Kabarebe wagize imyanya inyuranye mu buyobozi bukuru bw’Ingabo z’u Rwanda ubu akaba ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, yigeze kugaruka ku kiganiro yagiranye kuri telefone na Gen. Omega, aho yamusabaga gutahuka mu Rwanda nk’uko abandi bahoze muri FDLR babigenje kandi bakaza bakakirwa neza bakanashyirwa mu Ngabo z’u Rwanda, ariko akamubera ibamba.

Gen. (Rtd) James Kabarebe, yavuze ko muri icyo kiganiro yagiranye na Omega, yamubwiye ko adashobora kugaruka mu Rwanda, ngo cyeretse igihe nta Mututsi uzaba ukirurimo, na we akamubwira ko niba ategereje icyo gihe kitazigera kibaho.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three × 2 =

Previous Post

Hari abacyumvikanaho imyumvire byari bizwi ko yamaze gukendera mu Rwanda

Next Post

Igikombe cy’Amahoro: Imikino imwe yasize hamenyekanye umukino w’ishiraniro wa 1/2

Related Posts

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

by radiotv10
12/07/2025
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yazamuye mu ntera bamwe mu bakozi b’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora, yohereza abandi mu...

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

by radiotv10
12/07/2025
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Kabarondo mu Karere ka Kayonza, bavuga ko bizejwe n’umushoramari amasezerano yo guhinga urusenda mu...

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

by radiotv10
11/07/2025
0

The history of humanity is, in many ways, the history of domination of one group over another. Across centuries, these...

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

by radiotv10
11/07/2025
0

Urukiko Rukuru rwatesheje agaciro ubujurire bwa Kazungu Denis wari wajuririye icyemezo yafatiwe cyo gufungwa burundu nyuma yo guhamywa ibyaha birimo...

BREAKING: Intumwa zirimo iz’u Rwanda, DRCongo, na America zahuriye ku meza y’ibiganiro i Doha

Eng.-Interior Ministers of Rwanda and DRC invited to Doha talks between Kinshasa and AFC/M23

by radiotv10
11/07/2025
0

The Minister of Interior of Rwanda and his counterpart from the Democratic Republic of Congo are in Doha, Qatar, for...

IZIHERUKA

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo
MU RWANDA

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

by radiotv10
12/07/2025
0

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

12/07/2025
LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

11/07/2025
Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

11/07/2025
Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

11/07/2025
Amafoto ya mbere y’umuhanzikazi Clarisse Karasira ateruye ubuheta bwe

Amafoto ya mbere y’umuhanzikazi Clarisse Karasira ateruye ubuheta bwe

11/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Igikombe cy’Amahoro: Imikino imwe yasize hamenyekanye umukino w’ishiraniro wa 1/2

Igikombe cy’Amahoro: Imikino imwe yasize hamenyekanye umukino w’ishiraniro wa 1/2

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.