Ambasaderi Antoine Anfré uri gusoza inshingano ze nk’uhagarariye u Bufaransa mu Rwanda, yagaragaje ko yishimira kuba aherutse gusura Inka z’Inyambo z’Umworozi umwe wo ku Mulindi mu Karere ka Gicumbi.
Abinyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa X, Ambasaderi Antoine Anfré yagaragaje ko we na Ambasaderi w’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi baherutse gusura umworozi wo mu Karere ka Gicumbi ufite inka zifite igisobanuro gihanitse mu mateka y’u Rwanda.
Muri ubu butumwa buherekejwe n’amafoto agaragaza aba Badipolomate basuye Inka z’Inyambo, yagize ati “Nari kumwe na Belen Calvo Uyarra, Ambasadirise w’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi mu Rwanda, na Maître Rutinywa Rugeyo, Umworozi w’Inka z’Inyambo, ku Mulindi mu Karere ka Gicumbi mu Ntara y’Amajyaruguru.”
Ambasaderi Antoine Anfré uri kurangiza inshingano ze zo guhagararira u Bufaransa mu Rwanda, aherutse kwakirwa na Perezida Paul Kagame mu Biro bye muri Village Urugwiro, mu rwego rwo kumusezera, igikorwa cyabaye mu cyumweru gishize tariki 24 Nyakanga 2025.
Ambasaderi Anfré wahawe izi nshingano muri Kamena 2021 nyuma y’imyaka itandatu Igihugu cy’u Bufaransa kitagira ugihagararira mu Rwanda, yagize uruhare runini mu kubagarira umubano w’Igihugu cye n’u Rwanda wagiye ukunda kuzamo igitotsi bitewe n’uruhare iki Gihugu cy’i Burayi cyagize mu mateka mabi yaranze u Rwanda mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.


RADIOTV10