Bamwe mu baturage biganjemo urubyiruko baravuga ko n’ubwo leta yiyemeje guhanga imirimo mishya buri mwaka birangira ntayo babonye ku buryo ubushomeri butuma bahora ahazwi nko ku ndege bategereje uwabaha akazi.
Abasesenguzi mu bukungu bavuga ko mu gihe Leta yakomeza gufata iki kibazo nk’icyayo yonyine, ngo umwaka yihaye uzasanga umushinga ukiri mubisi.
Gahunda ya guverinoma y’imyaka irindwi, iteganya ko bizagera muri 2024 imaze guhanga imirimo mishya 1.500.000, ariko buri mwaka igahanga igera ku bihumbi 216.
Nyamara kuva muri 2017 hashyirwaho iyi gahunda iri mu kiswe NST1, nta na rimwe iyi mirimo iragerwaho ku mwaka nk’uko byari byitezwe.
Binashimangirwa kandi na bamwe mu baturage biganjemo urubyiruko twasanze ahazwi nko ku ndege mu Murenge wa Kanombe mu Karere ka Kicukiro, bavuga aho batuye nta mirimo mishya bajya babona ihangwa, ngo akaba ari nayo mbarutso y’ubushomeri bafite bunatuma baza aha ku ndege gutegereza uwabaha ikiraka.
Kwigira ati” Nta mirimo mishya njya mbona ino aha! ubu se ntureba abantu bose bari hano ku ndege,ni ikigaragaza ko akazi kabuze.”
Mushimirimana nawe avuga ko iyo aza kubona iyo mirimo mishya ihangwa ,ataba amaze imyaka itanu aza ku ndege kureba ko yabona amaramuko.
Uru rubyiruko kandi ruvuga ko narwo ubwarwo rwagize ibitekerezo by’imirimo rwakwihangira,ariko ngo rwasanga bisaba ubushobozi bw’amafaranga badafite ,bagahita bakurayo amaso.
Uwitwa Karenzi Froduard yagize ati “Natekereje gukora Resitora,ariko ndebye inzu ,amazi ,umuriro n’imisoro nsanga sinabona ubushobozi.”
Kamana ucuruza Sambusa nawe yunzemo ati” Nk’ubu ku kwezi mbasha kubona ibihumbi 50, ariko kubera ko bahora bamfata bakamfunga ngasohoka ari uko ntanze amafaranga, sinshobora gutera imbere, bigatuma mpora mu bushomeri.”
Twashatse kumenya icyo Minisiteri y’abakozi ba Leta n’umurimo inafite mu nshingano iyi gahunda ivuga kuri iki kibazo ntitwayibona, dore ko mu ntego yo guhanga imirimo ibihumbi 2016 ku mwaka, iyahanzwe myinshi ari ibihumbi 210 yo muri 2019.
Impuguke mu bukungu zivuga ko mu gihe Leta itakorana n’abikorera ngo bafatanye guhanga iyi mirimo , ngo nta kabuza umwaka wa 2024 uzasanga uyu mushinga ukiri mubisi, nk’uko Dr.Bihira Canisius abivuga.
Yagize ati ” Ntabwo leta yabishobora yonyine. igishoboka ni uko yashyira hamwe n’abikorera, buri wese akiha intego y’umubare w’imirimo azahanga, hanyuma leta ikaba iretse kumubaza za RSSB na Rwanda Revenue, ibyo byatuma imirimo myinshi ihangwa ikanarenga iyo Leta yari yariyemeje.”
Kuba kuva muri 2017 gahunda yo guhanga imirimo mishya yatangira nta mwaka n’umwe iragerwaho 100%, bigahumira ku mirari ubwo umwka wa 2020 icyorezo kibasiye igihugu kigatuma abatari bake batakaza akazi,bishobora gutuma imyaka itatu isigaye irangira bitagezweho ariko kadno abasesenguzi mu bukungu bavuga ko hakiri amahirwe ko umuhigo wakweswa leta iramutse ihinduye umuvuno.
NYIRANSABIMANA Eugenie