Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Urubyiruko ruhamya ko gahunda ya leta yo guhanga imirimo itarubuza guhangayika rushaka akazi

radiotv10by radiotv10
16/06/2021
in MU RWANDA
0
Urubyiruko ruhamya ko gahunda ya leta yo guhanga imirimo itarubuza guhangayika rushaka akazi
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu baturage biganjemo urubyiruko baravuga ko n’ubwo leta yiyemeje guhanga imirimo mishya buri mwaka birangira ntayo babonye ku buryo ubushomeri butuma bahora ahazwi nko ku ndege bategereje uwabaha akazi.

Abasesenguzi mu bukungu bavuga ko  mu gihe Leta yakomeza gufata iki kibazo nk’icyayo yonyine, ngo umwaka yihaye uzasanga umushinga ukiri mubisi.

Gahunda ya guverinoma y’imyaka irindwi, iteganya ko bizagera muri 2024 imaze guhanga imirimo mishya 1.500.000, ariko buri mwaka igahanga igera ku bihumbi 216.

Nyamara kuva muri 2017 hashyirwaho iyi gahunda iri mu kiswe NST1, nta na rimwe iyi mirimo  iragerwaho ku mwaka nk’uko byari byitezwe.

Binashimangirwa kandi na bamwe mu baturage biganjemo urubyiruko twasanze ahazwi nko ku ndege mu Murenge wa Kanombe mu Karere ka Kicukiro, bavuga  aho batuye nta mirimo mishya bajya babona ihangwa, ngo akaba ari nayo mbarutso y’ubushomeri bafite bunatuma baza aha ku ndege gutegereza uwabaha ikiraka.

Kwigira ati” Nta mirimo mishya njya mbona ino aha! ubu se ntureba abantu bose bari hano ku ndege,ni ikigaragaza ko akazi kabuze.”

Mushimirimana nawe avuga ko  iyo aza kubona iyo mirimo mishya ihangwa ,ataba amaze imyaka itanu aza ku ndege kureba ko yabona amaramuko.

Uru rubyiruko kandi ruvuga ko narwo ubwarwo rwagize ibitekerezo by’imirimo rwakwihangira,ariko ngo rwasanga bisaba ubushobozi bw’amafaranga badafite ,bagahita bakurayo amaso.

Uwitwa Karenzi Froduard yagize ati “Natekereje gukora Resitora,ariko ndebye inzu ,amazi ,umuriro n’imisoro nsanga sinabona ubushobozi.”

Kamana ucuruza Sambusa nawe yunzemo ati” Nk’ubu ku kwezi mbasha kubona ibihumbi 50, ariko kubera ko bahora bamfata bakamfunga ngasohoka ari uko ntanze amafaranga, sinshobora gutera imbere, bigatuma mpora mu bushomeri.”

Twashatse kumenya icyo  Minisiteri y’abakozi ba Leta n’umurimo inafite mu nshingano iyi gahunda ivuga kuri iki kibazo ntitwayibona, dore ko mu ntego yo guhanga imirimo ibihumbi 2016 ku mwaka, iyahanzwe myinshi ari ibihumbi 210 yo muri 2019.

Impuguke mu bukungu zivuga ko mu gihe Leta itakorana n’abikorera ngo bafatanye guhanga iyi mirimo , ngo nta kabuza umwaka wa 2024 uzasanga uyu mushinga ukiri mubisi, nk’uko Dr.Bihira Canisius abivuga.

Yagize ati ” Ntabwo leta yabishobora yonyine. igishoboka ni uko yashyira hamwe n’abikorera, buri wese akiha intego y’umubare w’imirimo azahanga, hanyuma leta ikaba iretse kumubaza za RSSB na Rwanda Revenue, ibyo byatuma imirimo myinshi ihangwa ikanarenga iyo Leta yari yariyemeje.”

Kuba kuva muri 2017 gahunda yo guhanga imirimo mishya yatangira nta mwaka n’umwe iragerwaho 100%, bigahumira ku mirari ubwo umwka wa 2020 icyorezo kibasiye igihugu kigatuma abatari bake batakaza akazi,bishobora gutuma imyaka itatu isigaye irangira bitagezweho ariko kadno abasesenguzi mu bukungu bavuga ko hakiri amahirwe ko umuhigo wakweswa leta iramutse ihinduye umuvuno.

 

NYIRANSABIMANA Eugenie

 

 

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

16 + nineteen =

Previous Post

OTAN: Umuryango wa OTAN wiyemeje guhangana n’u Bushinwa n’u Burusiya

Next Post

Busanza: Irimbi riri kuvugururwa nyuma y’ubuvugizi bwa Radio & TV10

Related Posts

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

by radiotv10
27/01/2026
0

Perezida Paul Kagame yakiriye mu Biro bye, abarimo Prof. Dong-Sup Yoon usanzwe ari Perezida wa Yonsei University, Kaminuza yo muri...

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

by radiotv10
27/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yamaze gutanga ikirego mu Rukiko Ruhoraho rushinzwe Ubukemurampaka, iregamo iy’u Bwongereza nyuma yo guhagarika amasezerano Ibihugu byombi...

Brig.Gen.Gasana uherutse kugirwa Umupilote Wihariye wa Perezida yahererekanyije ububasha n’uwamusimbuye

Brig.Gen.Gasana uherutse kugirwa Umupilote Wihariye wa Perezida yahererekanyije ububasha n’uwamusimbuye

by radiotv10
27/01/2026
0

Brigadier General Godfrey Gasana wahoze ari Umugaba Wungirije w’Ingabo zirwanira mu Kirere akaba aherutse kugirwa Umupilote wihariye wa Perezida wa...

Perezida na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza mpuzamahanga

Perezida na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza mpuzamahanga

by radiotv10
27/01/2026
0

Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza, Bill na Joyce Cummings; ndetse n’abagira uruhare...

Ikibazo cy’abarumwa n’imbwa mu Rwanda cyahagurukiwe hanagaragazwa imibare y’uko gihagaze

Ikibazo cy’abarumwa n’imbwa mu Rwanda cyahagurukiwe hanagaragazwa imibare y’uko gihagaze

by radiotv10
27/01/2026
0

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) ku bufatanye n’Ihuriro ry’Imiryango itari iya Leta, bari mu bukangurambaga bwo gukumira indwara zititaweho, zirimo...

IZIHERUKA

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi
IMYIDAGADURO

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

by radiotv10
27/01/2026
0

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

27/01/2026
Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

27/01/2026
Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

Andi makuru yamenyekanye kuri dosiye y’Umwarimu wa kaminuza uherutse gufungwa hamwe n’abakobwa batatu

27/01/2026
AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

27/01/2026
Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

27/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Busanza: Irimbi riri kuvugururwa nyuma y’ubuvugizi bwa Radio & TV10

Busanza: Irimbi riri kuvugururwa nyuma y’ubuvugizi bwa Radio & TV10

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.