Sunday, July 13, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO

Urukiko rutegetse ko Miss Iradukunda Elsa arekurwa

radiotv10by radiotv10
25/05/2022
in IMYIDAGADURO
0
Urukiko rutegetse ko Miss Iradukunda Elsa arekurwa
Share on FacebookShare on Twitter

Iradukunda Elsa wabaye Miss Rwanda wa 2017 ukurikiranyweho ibyaha birimo gutanga ubuhamya bw’ibinyoma, Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rutegetse ko arekurwa agakurikiranwa ari hanze.

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiri rwasomye icyemezo cyarwo kuri uyu wa Gatatu tariki 25 Gicurasi 2022, rutegeka ko arekurwa agakurikiranwa ari hanze.

Ni icyemezo cyasomwe ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu aho Miss Elsa Iradukunda ubwe yari mu cyumba cy’Urukiko akanagaragaza ibyishimo bidasanzwe.

Umucamanza yatangaje ko irekurwa rya Miss Iradukunda Elsa rishingiye ku cyifuzo cy’Ubushinjacyaha bwagaragarije Urukiko ko nubwo bwaruregeye buvuga ko hari impamvu zikomeye zituma busaba ko akurikiranwa afunzwe ariko bwisubiyeho kuko uregwa yagaragaje ubushake bwo korohereza ubutabera.

Ubushinjacyaha bwavuze ko Iradukunda Elsa yabanje kwinangira ariko akaza kugaragaza ukuri ndetse asaba imbabazi no kurekurwa akaba yakuriranwa ari hanze.

Urukiko rwavuze ko ibyasabwe n’Ubushinjacyaha bisanzwe biteganywa n’amategeko dore ko mu nshingano z’Ubushinjacyaha habamo no gushinjura, rutegeka ko uyu mukobwa arekurwa agakurikiranwa ari hanze.

Iradukunda Elsa wari wagejejwe mu Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro kuri uyu wa Kabiri tariki 24 Gicurasi 2022, yaburanye mu muhezo nyuma y’uko abisabye we n’umwuganira mu mategeko ndetse bikanashimangirwa n’Ubushinjacyaha.

Uyu mukobwa wari umaze ibyumweru bibiri ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, yari yatawe muri yombi akurikiranyweho ibyaha birimo gutanga ubuhamya bw’ibinyoma no gukoresha inyandiko mpimbano.

Iyi nyandiko mpimabo ikekwa kuri Miss Elsa, yagaragaye yanditseho ubuhamya bugaragaza ko bushinjura Ishimwe Dieudonne ukurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikekwa ko ryakorewe bamwe mu bakobwa bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda.

Ni inyandiko yagaragaye ko yanditswe tariki 04 Gicurasi 2022 igashyirwaho umukono na Uwitonze Nasira nka Noteri na we bakurikiranywe muri dosiye imwe.

Miss Iradukunda Elsa yishimiye kurekurwa

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

12 + 17 =

Previous Post

Jado Castar nyuma y’icyumweru avuze ko ntawapfa kumushyigura muri FRVB yeguye avuga amagambo akomeye

Next Post

Kigali: Hafashwe itsinda ry’abakekwaho guhindura imibare iranga Telefone bakoresheje ubuhanga budasanzwe

Related Posts

Amafoto ya mbere y’umuhanzikazi Clarisse Karasira ateruye ubuheta bwe

Amafoto ya mbere y’umuhanzikazi Clarisse Karasira ateruye ubuheta bwe

by radiotv10
11/07/2025
0

Umuhanzikazi Clarisse Karasira yagaragaje amafoto ye ya mbere ateruye umwana wa kabiri aherutse kwibaruka we n’umugabo we Ifashabayo Dejoie. Aya...

Umunyamakuru wubatse izina mu Rwanda ariyibutsa abantu mu gitaramo kigezweho i Kigali

Umunyamakuru wubatse izina mu Rwanda ariyibutsa abantu mu gitaramo kigezweho i Kigali

by radiotv10
10/07/2025
0

Murenzi Kamatari wamenyekanye nka MC Murenzi uri mu banyamakuru bamamaye mu Rwanda byumwihariko mu biganiro by’imyidagaduro, ategerejwe mu gitaramo cy’urwenya...

Umuhanzikazi Clarisse Karasira mu byishimo byo kwibaruka ubuheta

Umuhanzikazi Clarisse Karasira mu byishimo byo kwibaruka ubuheta

by radiotv10
09/07/2025
0

Umuhanzi Clarisse Karasira n'umugabo we Ifashabayo Dejoie, bibarutse umwana wabo wa kabiri, bahise bita amazina arimo iry’Ikinyarwanda rya ‘Kwema’. Byatangajwe...

Ubutumwa Mitsutsu yageneye umukunzi nyuma yo kumuterera ivi mu gikorwa yafatiwemo n’amarangamutima

Ubutumwa Mitsutsu yageneye umukunzi nyuma yo kumuterera ivi mu gikorwa yafatiwemo n’amarangamutima

by radiotv10
08/07/2025
0

Umunyarwenya akaba n’umukinnyi wa filimi, Kazungu Emmanuel uzwi nka Mitsutsu, yambitse impeta umukunzi we, amwizeza ko atazigera yicuza igihe cyose...

From basic to bold: Simple steps to elevate your dressing game

From basic to bold: Simple steps to elevate your dressing game

by radiotv10
08/07/2025
0

Let’s be honest, first impressions matter, and your style is your loudest introduction before you even speak. You don’t need...

IZIHERUKA

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period
MU RWANDA

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

by radiotv10
12/07/2025
0

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

12/07/2025
Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

12/07/2025
LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

11/07/2025
Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

11/07/2025
Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

11/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Kigali: Hafashwe itsinda ry’abakekwaho guhindura imibare iranga Telefone bakoresheje ubuhanga budasanzwe

Kigali: Hafashwe itsinda ry’abakekwaho guhindura imibare iranga Telefone bakoresheje ubuhanga budasanzwe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.