Urukiko rwasanze hari impamvu zikomeye zituma Mukase wa Akeza akekwaho uruhare mu rupfu rwe

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Mukanzabarushimana Marie Chantal yafatiwe icyemezo cyo gufungwa by’agateganyo iminsi 30 nyuma y’uko Urukiko rusanze hari impamvu zikomeye zituma akekwaho kugira uruhare mu rupfu rwa Akeza Rutiyomba Elsie yari abereye Mukase.

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwaburanishje urubanza rw’ifunga n’ifungurwa by’agateganyo kuri uyu Mukanzabarushimana Marie Chantal, rwasomye umwanzuro warwo kuri uyu wa Gatatu tariki 02 Gashyantare 2022, rwemeza ko ibyagezweho mu iperereza ry’ibanze bigize impamvu zikomeye zituma uregwa akekwaho gukora iki cyaha.

Izindi Nkuru

Mu iburanisha ryabaye mu cyumweru gishize tariki 27 Mutarama 2022, Ubushinjacyaha bwari bwabwiye Urukiko ko ibyagezweho mu iperereza ry’ibanze bigize impamvu zikomeye zituma uyu Mukase wa Akeza akekwaho kugira uruhare mu rupfu rwe.

Ubushinjacyaha bwavugaga ko Mukanzabarushimana Marie Chantal aramutse afunguwe bishobora guhungabanya ababyeyi ba nyakwigendera ndetse n’abamukunda, bwasabye Urukiko gufata icyemezo cyo kumufunga by’agateganyo.

Ubwo Ubushinjacyaha bwasobanuraga ibyagezweho mu iperereza ry’ibanze, bwavuze ko uyu Mukanzabarushimana Marie Chantal yatumye umukozi wabo [ubu banakurikiranywe hamwe] ahantu henshi kugira ngo atinde ashaka gukora umugambi we.

Bwavuze ko ubwo uyu mukozi yari ahinduye, yabisikanye na nyirabuja kuko umwe yinjiye mu rugo undi asohoka ku buryo bikekwa ko yari amaze kurangiza umugambi we ashaka kuwuhisha.

Ubushinjacyaha kandi bwavuze ko inkweto za nyakwigendera zasanzwe imbere y’icyumba cya Mukanzabarushimana Marie Chantal aho gusangwa ku kidomoro cyasanzwemo akeza yapfuye.

Bwanavuze ko hari abatangabuhamya bavuze ko Mukanzabarushimana yari asanzwe yanga Akeza kubera ko yuzuraga na Se cyane bityo ko yari afite impungenge z’uko azatuma asubirana na nyina.

Uregwa we yahakanye icyaha cyo kwica Akeza yari abereye Mukase, akavuga ko ibyo kuba umukozi yatumye yaratinze na we atazi impamvu yatumye atinda.

Mukanzabarushimana kandi yavuze ko yari asanzwe akunda Akeza kuko yashakanye na Se abizi neza ko afite uwo mwana bityo ko atatinyuka kumwica.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru