Saturday, November 8, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Urukiko rwategetse ko Rusesabagina azaburanishwa mu bujurire adahari

radiotv10by radiotv10
18/01/2022
in MU RWANDA
0
Rusesabagina aracyahagaze ku k’ejo: Na none ntiyitabye Urukiko mu Bujurire
Share on FacebookShare on Twitter

Urukiko rw’Ubujurire rwajuririwe mu rubanza ruregwamo Paul Rusesabagina na bagenzi be, rwemeje ko uyu mugabo utaragaragaye mu rubanza kuri uyu wa Mbe, yanze kwitaba Urukiko ku bwende, rutegeka ko uru rubanza ruzakomeza adahari.

Abaregwa hamwe na Rusesabagina uko ari 20 kuri uyu wa Mbere tariki 17 Mutarama 2022 bitabye Urukiko rw’Ubujurire kugira ngo baburane ku bujurire bwa bamwe muri bo ndetse n’ubw’Ubushinjacyaha.

Gusa Rusesabagina n’ubundi waburanishijwe mu Rugerero rw’Urukiko Rukuru ruburanisha Ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka na bwo adahari, kuri uyu wa mbere na bwo ntiyitabye Urukiko rw’Ubujurire.

Ibi byatumye haba impaka hagati y’uruhande rw’Ubushinjacyaha ndetse n’abunganira abaregwa barimo abavugaga ko Rusesabagina yanze kwitaba ku bushake, bagasaba ko urubanza ruburanishwa adahari.

Mu gihe bamwe mu bunganira abaregwa na bo bavugaga ko hakwiye kubanza gusuzumwa uburyo Rusesabagina yamenyeshejwe ibijyanye n’uru rubanza ndetse niba n’umwamumenyesheje abifitiye ububasha.

Urukiko rw’Ubujurire rwahise rusubika urubanza, kuri uyu wa Kabiri tariki 18 Mutarama rwasomye umwanzuro kuri izi mpaka, ruvuga ko hagendewe ku nyandiko zihamagaza abaregwa zasinyweho n’abandi bose uretse Rusesabagina Paul ari ikimenyetso cy’uko yamenyeshejwe.

Umucamanza yavuze ko ibimenyetso byose byatanzwe n’ubushinjacyaha bigaragaza ko Rusesabagina yamenyeshejwe mu buryo bukurikije amategeko bityo ko “yanze kwitaba Urukiko ku bwende.”

Icyemezo cy’urukiko kisunze ingingo ya 128 y’itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha mu gika cyayo cya mbere, kivuga ko Rusesabagina azaburanishwa adahari bityo ko urubanza rwimuriwe ku wa Kane tariki 20 Mutarama 2022.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four + 20 =

Previous Post

Ese Muhoozi wise Perezida Kagame Se wabo yaharuriraga inzira Intumwa ya Museveni?

Next Post

U Rwanda rwataramwe kubera Mukansanga waruhesheje ishema rishashagirana

Related Posts

Ibisobanuro by’umwarimukazi wafashwe yahishe akadishi kuzuye umuceri utetse wari uw’abanyeshuri

Ibisobanuro by’umwarimukazi wafashwe yahishe akadishi kuzuye umuceri utetse wari uw’abanyeshuri

by radiotv10
08/11/2025
0

Umwarimukazi wigisha mu Rwunge rw’Amashuri rwa Kibare I rwo mu Murenge wa Mugesera mu Karere ka Ngoma, wafashwe yahishe akadishi...

Rusizi: Umusaza w’imyaka 70 yapfuye yiyahuye nyuma yo kwandikirwa ibaruwa imusaba kureka ubushurashuzi

Rusizi: Umusaza w’imyaka 70 yapfuye yiyahuye nyuma yo kwandikirwa ibaruwa imusaba kureka ubushurashuzi

by radiotv10
08/11/2025
0

Nteziryimana Alfred w’imyaka 70 wari utuye mu mudugudu wa Rwahi mu kagari ka Gatsiro mu murenge wa Gihundwe yasanzwe mu...

Urujijo n’impungenge nyuma y’umwaka bemerewe ingurane z’imitungo yabo yangijwe n’igikorwa cy’amajyambere

Urujijo n’impungenge nyuma y’umwaka bemerewe ingurane z’imitungo yabo yangijwe n’igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
08/11/2025
0

Bamwe mu batuye mu Mirenge ya Muyira na Kigoma mu karere ka Nyanza bavuga ko hashize umwaka urenga babariwe agaciro...

Umuyobozi wa Polisi yahishuye ikiganiro yagiranye n’umunyonzi wamutelefonnye saa cyenda z’ijoro n’ubutumwa yakuyemo

Umuyobozi wa Polisi yahishuye ikiganiro yagiranye n’umunyonzi wamutelefonnye saa cyenda z’ijoro n’ubutumwa yakuyemo

by radiotv10
07/11/2025
0

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Felix Namuhoranye, yifashishije ikiganiro yagiranye n’umunyonzi wamuhamagaye kuri telefone saa cyenda z’ijoro, yavuze...

Ngoma: Inyubako z’Akarere bakoreramo ngo na bo ubwabo zibatera isoni

Ngoma: Inyubako z’Akarere bakoreramo ngo na bo ubwabo zibatera isoni

by radiotv10
07/11/2025
0

Abafite ibikorwa by’ubucuruzi mu Murenge wa Kibungo bakorera mu nzu z’Akarere kabo ka Ngoma, bavuga ko zisa nabi, ku buryo...

IZIHERUKA

Five lifestyle habits every young woman in Kigali should adopt for 2026
IMYIDAGADURO

Five lifestyle habits every young woman in Kigali should adopt for 2026

by radiotv10
08/11/2025
0

Ibisobanuro by’umwarimukazi wafashwe yahishe akadishi kuzuye umuceri utetse wari uw’abanyeshuri

Ibisobanuro by’umwarimukazi wafashwe yahishe akadishi kuzuye umuceri utetse wari uw’abanyeshuri

08/11/2025
Rusizi: Umusaza w’imyaka 70 yapfuye yiyahuye nyuma yo kwandikirwa ibaruwa imusaba kureka ubushurashuzi

Rusizi: Umusaza w’imyaka 70 yapfuye yiyahuye nyuma yo kwandikirwa ibaruwa imusaba kureka ubushurashuzi

08/11/2025
Urujijo n’impungenge nyuma y’umwaka bemerewe ingurane z’imitungo yabo yangijwe n’igikorwa cy’amajyambere

Urujijo n’impungenge nyuma y’umwaka bemerewe ingurane z’imitungo yabo yangijwe n’igikorwa cy’amajyambere

08/11/2025
Umuyobozi wa Polisi yahishuye ikiganiro yagiranye n’umunyonzi wamutelefonnye saa cyenda z’ijoro n’ubutumwa yakuyemo

Umuyobozi wa Polisi yahishuye ikiganiro yagiranye n’umunyonzi wamutelefonnye saa cyenda z’ijoro n’ubutumwa yakuyemo

07/11/2025
Harumvikana kutishimira ahimuriwe imikino ya Shampiyona ya Volleyball mu Rwanda

Harumvikana kutishimira ahimuriwe imikino ya Shampiyona ya Volleyball mu Rwanda

07/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
U Rwanda rwataramwe kubera Mukansanga waruhesheje ishema rishashagirana

U Rwanda rwataramwe kubera Mukansanga waruhesheje ishema rishashagirana

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Five lifestyle habits every young woman in Kigali should adopt for 2026

Ibisobanuro by’umwarimukazi wafashwe yahishe akadishi kuzuye umuceri utetse wari uw’abanyeshuri

Rusizi: Umusaza w’imyaka 70 yapfuye yiyahuye nyuma yo kwandikirwa ibaruwa imusaba kureka ubushurashuzi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.