Saturday, July 5, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Urukiko rwavuze ko igihe rwari rwihaye cyo gusomera ba Rusesabagina cyarubanye gito

radiotv10by radiotv10
21/03/2022
in MU RWANDA
0
Urukiko rwavuze ko igihe rwari rwihaye cyo gusomera ba Rusesabagina cyarubanye gito
Share on FacebookShare on Twitter

Urukiko rw’Ubujurire rwagombaga gusoma umwanzuro w’urubanza rw’ubujurire ruregwamo Paul Rusesabagina na bagenzi be kuri uyu wa Mbere, rwawimuriye ikindi gihe kuko umwanya wo gusesengura ibyaburanyweho warubanye muto.

Uru rubanza ruregwamo Paul Rusesabagina [warwikuyemo] na bagenzi be barimo abahozi bafite imyanya ikomeye mu mutwe wa MRCD-FLN, rwari rumaze iminsi rubuniswa mu bujurire bwatanzwe n’Ubushinjacyaha ndetse na bamwe mu baregwa.

Icyemezo cy’Urukiko cyagombaga gusomwa mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 21 Werurwe 2022, nticyasomwe nyuma y’uko Inteko y’Urukiko rw’Ubujurire igaragarije imbogamizi.

Urukiko rwatangiye rusoma amazina y’abaregwa bari bakurikiranye iki gikorwa hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga na bwo Paul Rusesabagina utari witabiriye, rwatangiye rugaruka ku ngingo ya 138 y’itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha, rwavuze ko igihe rwari rwihaye cyarubanye gito.

Umucamanza Rukundakuvuga François Régis [Perezida w’Urukiko rw’Ubujurire] uyoboye Inteko yaburanishije uru rubanza, yavuze ko iminsi 30 Urukiko rwari rwihaye yo kuba rwarangije gusesengura uru rubanza yarubanye micye.

Perezida w’Urukiko yavuze ko iyi minsi yabaye micye ugereranyije n’ubunini bwa Dosiye ndetse n’ubwinshi bw’abaregwa n’abaregera indishyi.

Umucamanza yahise atangaza ko isomwa ry’uru rubanza rw’Ubujurire ruregwamo Rusesabagina na bagenzi be, ryimuriwe tariki 04 Mata 2022.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one × 5 =

Previous Post

Ibigo byinshi byasabye guhinga urumogi mu Rwanda ariko bitanu nibyo bigaragaza ubushobozi

Next Post

Ufite ubumuga witabiriye Miss Rwanda hari abamugeneye ibihembo birimo ingurube

Related Posts

Eng.-President Kagame spoke about individuals hired by the DRC to launch attacks against Rwanda

Eng.-President Kagame spoke about individuals hired by the DRC to launch attacks against Rwanda

by radiotv10
05/07/2025
0

President Paul Kagame said that those who were hired by the Government of the Democratic Republic of the Congo (DRC)...

Bavuze icyatumye bagwa mu kantu ubwo bishyuzwaga ibirarane by’imisoro

Bavuze icyatumye bagwa mu kantu ubwo bishyuzwaga ibirarane by’imisoro

by radiotv10
05/07/2025
0

Abanyamuryango ba za Kaperative zikorana na Pariki y’Igihugu y’Akagera mu Karere ka Kayonza, bavuga ko ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahooro cyaje...

Bari gushiraho-Perezida Kagame yavuze ku bari biyambajwe na DRC ngo batere u Rwanda

Bari gushiraho-Perezida Kagame yavuze ku bari biyambajwe na DRC ngo batere u Rwanda

by radiotv10
05/07/2025
0

Perezida Paul Kagame yavuze ko abari biyambajwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu mugambi wo gutera u Rwanda,...

Ikibazo cya FDLR nikidakemuka u Rwanda ruzakomeza gukora ibyo rukwiye gukora- Perezida Kagame

Ikibazo cya FDLR nikidakemuka u Rwanda ruzakomeza gukora ibyo rukwiye gukora- Perezida Kagame

by radiotv10
04/07/2025
0

Perezida Paul Kagame avuga ko u Rwanda rwiteguye gushyira mu bikorwa amasezerano ruherutse gusinyana na DRC i Washington DC, ariko...

Hasobanuwe impamvu y’impinduka imaze iminsi igaragara ku mpuzankano y’Ingabo z’u Rwanda

Hasobanuwe impamvu y’impinduka imaze iminsi igaragara ku mpuzankano y’Ingabo z’u Rwanda

by radiotv10
04/07/2025
0

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda buravuga ko impinduka z’ibendera ry’Igihugu riri ku mpuzankano zazo zimaze iminsi zigaragara, zigamije gukomeza kunoza imyambaro...

IZIHERUKA

Eng.-President Kagame spoke about individuals hired by the DRC to launch attacks against Rwanda
MU RWANDA

Eng.-President Kagame spoke about individuals hired by the DRC to launch attacks against Rwanda

by radiotv10
05/07/2025
0

Bavuze icyatumye bagwa mu kantu ubwo bishyuzwaga ibirarane by’imisoro

Bavuze icyatumye bagwa mu kantu ubwo bishyuzwaga ibirarane by’imisoro

05/07/2025
Bari gushiraho-Perezida Kagame yavuze ku bari biyambajwe na DRC ngo batere u Rwanda

Bari gushiraho-Perezida Kagame yavuze ku bari biyambajwe na DRC ngo batere u Rwanda

05/07/2025
Ikibazo cya FDLR nikidakemuka u Rwanda ruzakomeza gukora ibyo rukwiye gukora- Perezida Kagame

Ikibazo cya FDLR nikidakemuka u Rwanda ruzakomeza gukora ibyo rukwiye gukora- Perezida Kagame

04/07/2025
Mu birori bya APR hanakinwe umukino unogeye ijisho wagaragayemo Abasirikare Bakuru bari mu bashinze ikipe

Mu birori bya APR hanakinwe umukino unogeye ijisho wagaragayemo Abasirikare Bakuru bari mu bashinze ikipe

04/07/2025
Intambara hagati y’u Burusiya na Ukraine yarushijeho gukaza umurego

Intambara hagati y’u Burusiya na Ukraine yarushijeho gukaza umurego

04/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ufite ubumuga witabiriye Miss Rwanda hari abamugeneye ibihembo birimo ingurube

Ufite ubumuga witabiriye Miss Rwanda hari abamugeneye ibihembo birimo ingurube

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Eng.-President Kagame spoke about individuals hired by the DRC to launch attacks against Rwanda

Bavuze icyatumye bagwa mu kantu ubwo bishyuzwaga ibirarane by’imisoro

Bari gushiraho-Perezida Kagame yavuze ku bari biyambajwe na DRC ngo batere u Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.