Thursday, September 18, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Urukiko rwo mu Bufaransa ruratangira kuburanisha Claude Muhayimana uregwa Jenoside ku Kibuye

radiotv10by radiotv10
22/11/2021
in MU RWANDA
0
Urukiko rwo mu Bufaransa ruratangira kuburanisha Claude Muhayimana uregwa Jenoside ku Kibuye
Share on FacebookShare on Twitter

Umunyarwanda Claude Muhayimana ufite ubwenegihugu bw’u Bufaransa aho anatuye, kuri uyu wa Mbere tariki 22 Ugushyingo 2021 aratangira kuburanishwa ku byaha bya Jenoside Yakorewe Abatutsi akekwaho gukorera ku Kibuye.

Claude Muhayimana wahoze ari umushoferi wa Hoteli ya Guest House de Kibuye, ukurikiranyweho kugira uruhare muri Jenosude aratangira kuburanishwa n’Urukiko rwa rubanda rw’i Paris.

Akurikiranyweho ibyaha bibiri ari byo Ubufatanyacyaha mu byaha bya Jenoside ndetse n’ibyaha byibasiye inyokomuntu bikaba ari ibyaha bikomeye bisanzwe biburanishwa na ruriya rukiko rwa Rubanda.

Yatangiye gukurikiranwa muri 2011 ubwo Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwashyiragaho impapuro zo kumuta muri yombi biza gushimangirwa n’ubusabe bw’Umuryango CPCR uharanira ko abakekwaho Jenoside bari mu bihugu by’i Burayi baburanishwa ubwo watangaga ikirego.

Mu rubanza aregwamo rutangira kuri uyu wa Mbere tariki 22 Ugushyingo 2021, hateganyijwemo kumvwa ubuhamya bwa bamwe mu barokokeye mu Burengerazuba bw’u Rwanda.

Muhayimana Claude akekwaho kugira uruhare mu bikorwa byo kwica Abatutsi muri Jenoside mu bice binyuranye mu mujyi wa Karongi yahoze ari Kibuye.

Avugwaho kuba yaratwaraga Interahamwe zabaga zigiye kwica Abatusti ku misozi itandukanye i Karongi nka Bisesero ndetse na Gitwa akaba anakekwaho kugira uruhare mu gitero cyagabwe ku ishuri.

Biteganyijwe ko urubanza rwe ruzamara hafi ukwezi kuko bitegayijwe kuzarangira tariki 15 Ukuboza 2021.

RadioTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twenty − fifteen =

Previous Post

Perezida Kagame yavuze ko adaheruka kuvuga na Museveni agaragaza n’icyakorwa ngo bongere bavugane

Next Post

AMAFOTO: P.Kagame yaramukije abo bahuriye muri CarFreeDay, Mme J.Kagame na Ange Kagame nabo baritabiriye

Related Posts

Why do young people quit jobs after a few months?

Why do young people quit jobs after a few months?

by radiotv10
17/09/2025
0

In today’s world, many employers are facing the same challenge: young workers leaving jobs after only a few months. In...

Annette Murava umugore wa ‘Bishop Gafaranga’ yagaragarije agahinda ku Rukiko

Ibyamenyekanye byavugiwe mu rubanza rwa ‘Bishop Gafaranga’ uregwa guhohotera umugore we Annette Murava

by radiotv10
17/09/2025
0

Habiyaremye Zacharie wamenyekanye nka Bishop Gafaranga, aherutse kuburanishwa mu mizi ku byaha aregwa bishingiye ku ihohotera akekwaho gukorera umugore we...

Iby’ingenzi wamenya ku yandi mavugurura agiye gukorwa mu burezi bw’u Rwanda

Imbogamizi za mbere zahise zigaragara mu mpinduka ziherutse gushyirwa mu burezi mu Rwanda

by radiotv10
17/09/2025
0

Bamwe mu barimu bigisha mu mashuri abanza byumwihariko mu cyiciro cya mbere, baravuga ko kwigisha ingunga ebyiri (bamwe igitondo, abandi...

Hatangajwe agace gaturukamo imyuka ihumanya ikirere kurusha ahandi mu Rwanda

Hatangajwe agace gaturukamo imyuka ihumanya ikirere kurusha ahandi mu Rwanda

by radiotv10
17/09/2025
0

Umuhanga mu bijyanye n’imyuka ihumanya ikirere, atangaza ko mu Mujyi wa Kigali, ari ho haturuka iyi myuka kurusha ahandi hose...

Rwanda’s exports dropped by 12.5%

Rwanda’s exports dropped by 12.5%

by radiotv10
17/09/2025
0

According to the National Institute of Statistics (NISR), Rwanda’s trade deficit narrowed by 12.5% in the second quarter of 2025...

IZIHERUKA

Why do young people quit jobs after a few months?
MU RWANDA

Why do young people quit jobs after a few months?

by radiotv10
17/09/2025
0

Umuhanzikazi w’icyamamare ku Isi Cardi B yatangaje ko atwite umwana wa kane

Umuhanzikazi w’icyamamare ku Isi Cardi B yatangaje ko atwite umwana wa kane

17/09/2025
Annette Murava umugore wa ‘Bishop Gafaranga’ yagaragarije agahinda ku Rukiko

Ibyamenyekanye byavugiwe mu rubanza rwa ‘Bishop Gafaranga’ uregwa guhohotera umugore we Annette Murava

17/09/2025
Iby’ingenzi wamenya ku yandi mavugurura agiye gukorwa mu burezi bw’u Rwanda

Imbogamizi za mbere zahise zigaragara mu mpinduka ziherutse gushyirwa mu burezi mu Rwanda

17/09/2025
Hatangajwe agace gaturukamo imyuka ihumanya ikirere kurusha ahandi mu Rwanda

Hatangajwe agace gaturukamo imyuka ihumanya ikirere kurusha ahandi mu Rwanda

17/09/2025
Uwamamaye mu kiganiro gikunzwe byamenyekanye ko yakoze ubukwe mu ibanga rikomeye n’umunyamakuru

Uwamamaye mu kiganiro gikunzwe byamenyekanye ko yakoze ubukwe mu ibanga rikomeye n’umunyamakuru

17/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
AMAFOTO: P.Kagame yaramukije abo bahuriye muri CarFreeDay, Mme J.Kagame na Ange Kagame nabo baritabiriye

AMAFOTO: P.Kagame yaramukije abo bahuriye muri CarFreeDay, Mme J.Kagame na Ange Kagame nabo baritabiriye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Why do young people quit jobs after a few months?

Umuhanzikazi w’icyamamare ku Isi Cardi B yatangaje ko atwite umwana wa kane

Ibyamenyekanye byavugiwe mu rubanza rwa ‘Bishop Gafaranga’ uregwa guhohotera umugore we Annette Murava

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.