Madamu Jeannette Kagame yibukije urubyiriko ko rukwiye gushyira imbere ikizaramira Igihugu cyarwibarutse, arwizeza ko nubwo hari imwe mu miryango igifite ingengabitekerezo mbi ishaka no kuyibinjizamo, ariko urukundo rw’Igihugu rugomba kuza imbere.
Madamu Jeannette Kagame yabitangaje kuri uyu wa Gatandatu tariki 30 Gicurasi ubwo yahaga ubutukwa urubyiruko rwitabiriye Ihuriro ry’Urubyiruko, Igihango cy’Urungano, ryabereye ku Intare Conference Arena, mu Mujyi wa Kigali.
Ihuriro ry’urubyiruko rigamije kwibuka urubyiruko rwazize Jenoside yakorewe Abatutsi, kuganira ku mateka y’u Rwanda cyane cyane ayagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, no kurebera hamwe uruhare rw’urubyiruko mu gukumira Jenoside n’ingengabitekerezo yayo, kurwanya ihakana n’ipfobya bya Jenoside yakorewe Abatutsi no kubaka igihugu cyunze ubumwe kandi gitekanye.
Mu ijambo rye, Madamu Jeannette Kagame yasabye urubyiruko gushyira imbere ikizaramira u Rwanda, arwibutsa kutubakira ku ngengabitekerezo yo ku ishyiga igamije gusubiza igihugu inyuma.
Yagize ati: “Ntabwo twirengagije ko hari byinshi muganira n’ababyeyi cyangwa mwigishwa mu rugo. Hari abagiye babidusangiza mu buhamya, ukumva ukuntu imiryango yabo igikomeye kuri ya ngengabitekerezo twita ko ari iyo ku ishyiga.”
Yakomeje abwira urubyiruko ko rukwiye gushyira imbere ikizaramira u Rwanda.
Ati: “Ariko ndagira ngo mbahumurize, urukundo rw’umuryango ntirukwiye kutubuza gushyira imbere ikizaramira u Rwanda, ari yo ngobyi iduhetse aho twibona twese nk’umuryango mugari.”
Madamu Jeannette Kagame kandi yabwiye urubyiruko ko rufite umukoro ukomeye wo kurinda no kubungabunga amahoro n’umutekano igihugu gifite.
Ati: “Mwebwe urubyiruko n’abato b’uyu munsi, mufite umukoro ukomeye wo kurinda no kubungabunga amahoro n’umutekano dufite, kandi bikajyana n’imibereho myiza mu nzego zose n’iterambere. Mufite byinshi byo guheraho mu kubaka amateka azagena imibereho y’u Rwanda n’Abanyarwanda, itajegajega.”
Iri Huriro ry’Urubyiruko, Igihango cy’Urungano ryitabiriwe n’abarenga 2000, biganjemo urubyiruko rwaturutse hirya no hino mu gihugu.
Ibiganiro byaritangiwemo byibanze ku nsanganyamatsiko igira iti: “Rubyiruko, turwanye ingengabitekerezo ya Jenoside, twimakaze ubumwe n’ubudaheranwa.”


Emelyne MBABAZI
RADIOTV10






