Mu birori byo gutanga ibihembo bya sinema bikomeye ku Isi bizwi nka Oscar Awards 2022, umukinnyi wa Film w’icyamamare ku isi, Willard Carroll Smith uzwi nka Will Smith yakubise urushyi mugenzi we Chris Rock, rukomeje kuvugwaho na benshi ku Isi.
Muri ibi birori bikomeye bitangirwamo ibihembo ku bakinnyi bitwaye neza muri Sinema ya Hollywood, umunyarwenya ukomeye ku isi, Chris Rock wari uyoboye ibiganiro, yagarutse ku mugore wa Will Smith, Jada Pinkett Smith avuga ku musatsi we uteye mu buryo budasanzwe kubera uburwayi.
Umunyarwenya Chris Rock wavugaga kuri uyu mufasha wa Will Smith atebya ko yakunze uburyo akina muri film yasohotse mu 1997 izwi nka G.I Jane adafite umusatsi, ndetse anaseka, Will Smith aho yari yicaranye n’umugore we na bo bariho baseka.
Ubwo Chris Rock yavugaga ko afite amatsiko yo kuzareba igice cya kabiri cy’iyi film, Will Smith yahagurukanye ingoga yerecyeza kuri Podium asatira Chric Rock, undi agira ngo hari icyo aje kumubwira ariko atungurwa no kumugeraho ahita amwasa uruhsyi ku itama.
Nyuma yo kumukubita uru rushyi rukivugiza, Will Smith yahise asubira mu byicaro bigaragara ko yabishe, ahita atangira kubwira umujinya Chris Rock mu ijwi rirangurura amubwira ko adashaka kuzongera kumva avuga ku mugore we dore ko atari ubwa mbere.
Yahise agira ati “Ndagusabye ntuzongere kumbura umunwa wawe uvuga ku mugore wanjye.”
Will Smith kandi yanabonye igihembo cy’umukinnyi w’umwaka, yanabonyeho gusaba imbabazi Chris Rock kubera urushyi yamukubise abitewe n’umujinya.
RADIOTV10