Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Urwandiko rw’agahinda rwasizwe n’umusore bikekwa ko yiyahuye n’icyifuzo kidasanzwe yavuzemo

radiotv10by radiotv10
17/12/2024
in MU RWANDA
0
Urwandiko rw’agahinda rwasizwe n’umusore bikekwa ko yiyahuye n’icyifuzo kidasanzwe yavuzemo
Share on FacebookShare on Twitter

Mu Murenge wa Gatenga mu Karere ka Kicukiro, basanze umurambo w’umusore mu nzu yabagamo, bikekwa ko yiyahuye, ndetse haboneka n’ibaruwa yanditse, aho yasabye ko batazamushyingura, ahubwo ko umurambo we bazawuha inyamaswa zikawurya zikawumara.

Umurambo w’uyu musore wabonetse kuri uyu wa Mbere tariki 16 Ukuboza 2024, mu nzu yari acumbitsemo mu Mudugudu w’Amahoro, Akagari ka Karambo, mu Murenge wa Gatenga.

Ibaruwa yandikishije intoki yagaragaye bikaba bikekwa ko yasizwe n’uyu musore, agenda asezera abantu bagiye bagira ibyo bahuriramo, barimo abo biganye, abarimu bamwigishije ndetse n’abo bakoranye mu bigo bitandukanye birimo MAGERWA yakoreraga.

Uyu musore witwa Bernabe, muri iyi baruwa bikekwa ko ari iye, ntavugamo icyatumye yiyambura ubuzima, gusa akavugamo icyifuzo cye  nyuma yo kwitaba Imana.

Ati “Bibaye byiza ntimwanshyingura ahubwo umubiri wanjye mwazawuha inyamaswa zikawurya zikawumara bikabera mu ruhame mureba mwese.”

Muri iyi baruwa, asoza avugamo icyo yise icyitonderwa, ati “Mpfuye nta mwana mfite, nta n’umukobwa nateye inda n’umwe.”

Umulisa Speciose uyobora Isibo yari ituyemo nyakwigendera, yabwiye igitangamazamakuru cyitwa BTN, ko urupfu rwe rwamenyekanye ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere, nyuma yuko hari uwumvise atakira mu nzu, bajya kureba bagasanga yafungiye imbere, aho binjiriye basanga yapfuye.

Yagize ati “Hari umukobwa wamukoreraga amasuku nk’uko bisanzwe, yumvise nyakwigendera ataka, agiye kureba icyo abaye agize ngo akingure asanga yafungiye imbere, noneho atabaje ni bwo bampagaye ndahagera ntanga uburengenzira bwo kuhafungura twinjiye mukoze nsanga yikubise hasi yubamye mukoze numva yagagaye duhita duhuruza Polisi na yo ihita idutabara.”

Abakoranaga na nyakwigendera aho yari umushoferi wa MAGERWA,  bavuga ko bamuherukaga mu cyumweru gishize, ariko ko hari iminsi atigeze agera ku kazi, ndetse bamuhamagara ntiyitabe ahubwo telefone ye ikitabwa n’umukobwa ariko na we ntavugishe ababaga bamuhamagaye.

Abaturanyi bari baje kureba uko byagenze

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

12 + nineteen =

Previous Post

Imvugo y’umukozi w’Imana uzwi mu Rwanda yarakaje Abarasita basaba ko bakwigaragambya

Next Post

Uwamamaye muri filimi Nyarwanda n’umukunzi we babana i Burayi bateye intambwe mu rukundo

Related Posts

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Iby’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga y’umbyeyi we ubugirakabiri ntibivugwaho rumwe

Iby’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga y’umbyeyi we ubugirakabiri ntibivugwaho rumwe

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

Simple steps you can follow to build real confidence

Simple steps you can follow to build real confidence

by radiotv10
28/01/2026
0

Confidence isn’t about being the loudest person in the room or having everything figured out. It’s about feeling comfortable with...

IZIHERUKA

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?
IBYAMAMARE

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

by radiotv10
28/01/2026
0

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

28/01/2026
Iby’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga y’umbyeyi we ubugirakabiri ntibivugwaho rumwe

Iby’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga y’umbyeyi we ubugirakabiri ntibivugwaho rumwe

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

28/01/2026
Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Uwamamaye muri filimi Nyarwanda n’umukunzi we babana i Burayi bateye intambwe mu rukundo

Uwamamaye muri filimi Nyarwanda n’umukunzi we babana i Burayi bateye intambwe mu rukundo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Iby’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga y’umbyeyi we ubugirakabiri ntibivugwaho rumwe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.