Mu Murenge wa Gatenga mu Karere ka Kicukiro, basanze umurambo w’umusore mu nzu yabagamo, bikekwa ko yiyahuye, ndetse haboneka n’ibaruwa yanditse, aho yasabye ko batazamushyingura, ahubwo ko umurambo we bazawuha inyamaswa zikawurya zikawumara.
Umurambo w’uyu musore wabonetse kuri uyu wa Mbere tariki 16 Ukuboza 2024, mu nzu yari acumbitsemo mu Mudugudu w’Amahoro, Akagari ka Karambo, mu Murenge wa Gatenga.
Ibaruwa yandikishije intoki yagaragaye bikaba bikekwa ko yasizwe n’uyu musore, agenda asezera abantu bagiye bagira ibyo bahuriramo, barimo abo biganye, abarimu bamwigishije ndetse n’abo bakoranye mu bigo bitandukanye birimo MAGERWA yakoreraga.
Uyu musore witwa Bernabe, muri iyi baruwa bikekwa ko ari iye, ntavugamo icyatumye yiyambura ubuzima, gusa akavugamo icyifuzo cye nyuma yo kwitaba Imana.
Ati “Bibaye byiza ntimwanshyingura ahubwo umubiri wanjye mwazawuha inyamaswa zikawurya zikawumara bikabera mu ruhame mureba mwese.”
Muri iyi baruwa, asoza avugamo icyo yise icyitonderwa, ati “Mpfuye nta mwana mfite, nta n’umukobwa nateye inda n’umwe.”
Umulisa Speciose uyobora Isibo yari ituyemo nyakwigendera, yabwiye igitangamazamakuru cyitwa BTN, ko urupfu rwe rwamenyekanye ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere, nyuma yuko hari uwumvise atakira mu nzu, bajya kureba bagasanga yafungiye imbere, aho binjiriye basanga yapfuye.
Yagize ati “Hari umukobwa wamukoreraga amasuku nk’uko bisanzwe, yumvise nyakwigendera ataka, agiye kureba icyo abaye agize ngo akingure asanga yafungiye imbere, noneho atabaje ni bwo bampagaye ndahagera ntanga uburengenzira bwo kuhafungura twinjiye mukoze nsanga yikubise hasi yubamye mukoze numva yagagaye duhita duhuruza Polisi na yo ihita idutabara.”
Abakoranaga na nyakwigendera aho yari umushoferi wa MAGERWA, bavuga ko bamuherukaga mu cyumweru gishize, ariko ko hari iminsi atigeze agera ku kazi, ndetse bamuhamagara ntiyitabe ahubwo telefone ye ikitabwa n’umukobwa ariko na we ntavugishe ababaga bamuhamagaye.
RADIOTV10