Urwego rufite amateka akomeye ku Isi rwafunze umuhanzi wari umaze kugirwa umwere

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Urwego rw’iperereza muri Leta Zunze Ubumwe za America (FBI) rwafunze umuraperi w’Umunyamerika Torrence Ivy Hatch Jr. wamamaye nka Boosie Badazz, nyuma y’aho yari amaze guhanagurwaho icyaha cyo gutunga imbunda.

Boosie Badazz yafunzwe n’Urwego rushinzwe Ubugenzacyaha muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (FBI) nyuma y’aho yari avuye mu rubanza yaburanaga rujyanye n’icyaha cyo gutunga imbunda yashinjwaga akaza kugihanagurwaho.

Izindi Nkuru

Yafungiwe i San Diego muri California gusa TMZ yatangaje ko icyatumye afungwa kitaramenyekana.

Boosie Badazz ni umuraperi w’imyaka 40. Yatangiye kumenyekana mu myaka yo kuva mu 2003. Yamamaye mu bihangano birimo “Thug Life”, “Period” yahuriyemo na DaBaby, “Letter 2 Pac” n’ibindi bitandukanye.

Kate Gustave NKURUNZIZA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru