Tuesday, January 27, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Urwego rukomeye muri EAC rwizeye ko iby’u Rwanda na DRCongo bizakemuka vuba bidatinze

radiotv10by radiotv10
28/11/2023
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Urwego rukomeye muri EAC rwizeye ko iby’u Rwanda na DRCongo bizakemuka vuba bidatinze
Share on FacebookShare on Twitter

Inteko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EALA) yatangaje ko ifite icyizere gihagije ko ibibazo biri hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bizakemuka mu gihe cya vuba, Ibihugu byombi bikongera kubana kivandimwe.

Byatangajwe na Perezida wa EALA, Joseph Ntakirutimana uyoboye imirimo y’iyi Nteko iri kubera mu Rwanda, ariko ikaba itaritabiriwe n’abahagarariye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo muri iyi Nteko.

Hon. Joseph Ntakirutimana avuga ko nubwo abo Badepite ba Congo Kinshasa batitabiriye ibikorwa by’Inteko biri kubera mu Rwanda, bizeje bagenzi babo ko bazakomeza gukorana mu buryo bw’iya kure.

Yagize ati “Batwandikiye ibaruwa batumenyesha ko badashoboye kuza gukorera i Kigali, ariko ko tuzakorana mu buryo bw’ikoranabuhanga, bivuze ko ntacyo bizahungabanya.”

Perezida wa EALA uvuga ko kutaza kwa bagenzi babo bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bishingiye ku bibazo bimaze iminsi biri hagati y’Igihugu cyabo n’u Rwanda, ariko ko hari icyizere ko bigiye kurangira, kandi ko n’abo Badepite ba DRC babishyigikiye.

Ati “Twizeye ko ibi bibazo dufite, iki kibazo kiri hagati ya DRC n’u Rwanda, ejo mu gitondo [ashaka kuvuga mu gihe cya vuba] kizaba cyarangiye, bigasubira kuba nka mbere, kandi barabishyigikiye.”

Hon. Joseph Ntakirutimana avuga ko abahawe inshingano zo gukurikirana gukemura ibi bibazo, bari gukora inshingano zabo, ku buryo “twebwe dutegereje twizeye ko umuti uzaboneka.”

Hon. Fatuma Ndangiza uri mu Badepite bahagarariye u Rwanda muri iyi Nteko ya EALA, yavuze ko “umuti w’iki kibazo uzava mu rwego rwa politiki, ni na cyo DRC isabwa ariko Ibihugu iyo bihura bigenda bigerageza gushaka ibisubizo.”

Gusa avuga ko mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo hakirimo isubyo, kuko ibyakunze kubyenyegeza bigenda birushaho gukara, nk’imitwe ibangamira abaturage, ijyenda ivuka.

Ati “Nk’ibyo bya Wazalendo bifashe nk’interahamwe, ni ibibazo bigenda bivuka, ndetse banatsemba bamwe mu bavuga Ikinyarwanda. Ni ikibazo kiremereye gihangayikishije akarere, ariko nta muti uhari wo kugikemura mu buryo bworoshye, uretse ingamba z’Ibihugu byafashe.”

Hon. Fatuma Ndangiza avuga ko nka EALA icyo bakora ari ugukomeza kwibutsa ko hakwiye gushyirwa mu bikorwa imyanzuro yafashwe ndetse n’Ibihugu bigakomeza gushakira amahoro ababituye.

 

Ntibashyigikiye ko ingabo za EAC ziva muri Congo

Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo iherutse kwerurira Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba ko ingabo zawo ziri mu butumwa muri iki Gihugu zigomba gutaha ubwo zizaba zisoje manda yazo izarangira mu ntangiro z’ukwezi gutaha.

Ubwo habaga Inama y’Abakuru b’Ibihugu bigize uyu muryango mu cyumweru gishize, Ubunyamabanga bwawo bwatangaje ko buzubaha iki cyemezo cya DRC, ariko ko kitabanyuze kuko izi ngabo zari zaragiyeyo gucungira umutekano abaturage, kandi bakaba bari bakibikeneye.

Uyu muryango kandi watangaje ko Abagaba Bakuru b’Ingabo z’Ibihugu biwugize bazahura muri iki cyumweru, bakaganira kuri iki gikorwa cyo gukura ingabo muri DRC, ariko bakazanageza kuri mugenzi wabo wa Congo, ko Ibihugu bitishimiye iki cyemezo.

Abadepite ba EALA, na bo bavuze ko ingabo za EAC ziri mu burasirazuba bwa Congo, zidakwiye kuvayo, ahubwo ko zikwiye kongera kongererwa igihe, kuko ziriyo ku neza y’abaturage, bityo kuba zavayo byaba bisa nko kubatererana.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

10 + eight =

Previous Post

Ubujurire bwa CG (Rtd) Gasana wifuzaga gufungurwa bwateshejwe agaciro

Next Post

Bruce Melodie uri muri America yahuye n’umuhanzi w’ikirangirire ku Isi

Related Posts

Brig.Gen.Gasana uherutse kugirwa Umupilote Wihariye wa Perezida yahererekanyije ububasha n’uwamusimbuye

Brig.Gen.Gasana uherutse kugirwa Umupilote Wihariye wa Perezida yahererekanyije ububasha n’uwamusimbuye

by radiotv10
27/01/2026
0

Brigadier General Godfrey Gasana wahoze ari Umugaba Wungirije w’Ingabo zirwanira mu Kirere akaba aherutse kugirwa Umupilote wihariye wa Perezida wa...

Perezida na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza mpuzamahanga

Perezida na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza mpuzamahanga

by radiotv10
27/01/2026
0

Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza, Bill na Joyce Cummings; ndetse n’abagira uruhare...

Ikibazo cy’abarumwa n’imbwa mu Rwanda cyahagurukiwe hanagaragazwa imibare y’uko gihagaze

Ikibazo cy’abarumwa n’imbwa mu Rwanda cyahagurukiwe hanagaragazwa imibare y’uko gihagaze

by radiotv10
27/01/2026
0

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) ku bufatanye n’Ihuriro ry’Imiryango itari iya Leta, bari mu bukangurambaga bwo gukumira indwara zititaweho, zirimo...

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

by radiotv10
26/01/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Nyaruguru, yafashe abagabo batatu bakekwaho ubujura bakoreye umuturage, bibye arenge miliyoni 6 Frw...

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

by radiotv10
26/01/2026
0

Uzwi nka Prophet Joshua uherutse gufungwa akurikiranyweho icyaha cyo kugayisha agaciro k’ifaranga ry’Igihugu kubera ibikorwa yakunze kugaragaramo anyanyagiza amafaranga ayaha...

IZIHERUKA

Brig.Gen.Gasana uherutse kugirwa Umupilote Wihariye wa Perezida yahererekanyije ububasha n’uwamusimbuye
MU RWANDA

Brig.Gen.Gasana uherutse kugirwa Umupilote Wihariye wa Perezida yahererekanyije ububasha n’uwamusimbuye

by radiotv10
27/01/2026
0

Perezida na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza mpuzamahanga

Perezida na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza mpuzamahanga

27/01/2026
Ikibazo cy’abarumwa n’imbwa mu Rwanda cyahagurukiwe hanagaragazwa imibare y’uko gihagaze

Ikibazo cy’abarumwa n’imbwa mu Rwanda cyahagurukiwe hanagaragazwa imibare y’uko gihagaze

27/01/2026
Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

26/01/2026
Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

26/01/2026
Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

26/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Bruce Melodie uri muri America yahuye n’umuhanzi w’ikirangirire ku Isi

Bruce Melodie uri muri America yahuye n’umuhanzi w’ikirangirire ku Isi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Brig.Gen.Gasana uherutse kugirwa Umupilote Wihariye wa Perezida yahererekanyije ububasha n’uwamusimbuye

Perezida na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza mpuzamahanga

Ikibazo cy’abarumwa n’imbwa mu Rwanda cyahagurukiwe hanagaragazwa imibare y’uko gihagaze

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.