Banki Nkuru y’u Rwanda yagabanyije urwunguko rwayo, irukura kuri 7% irushyira kuri 6,5%, igaragaza ko ibi byatewe no kuba umuvuduko w’ibiciro ku masoko uhagaze neza kandi hari n’icyizere ko ari ko bizakomeza kugenda mu myaka ibiri iri imbere.
Byatangajwe kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Kanama 2024 ubwo hagaragazwaga Raporo z’Akanama gashinzwe Politiki y’Ifaranga ndetse n’iy’Akanama gashinzwe kutajegajega k’urwego rw’Imari muri Banki Nkuru y’u Rwanda.
Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, John Rwangombwa yavuze ko ubukungu bw’Isi buri kugerageza gutera imbere ugereranyije n’uko byari bimeze mu bihe bya Covid, ariko ko Ibihugu bisanzwe bifite ubukungu bwo hejuru bitaragera ku gipimo cyo hejuru.
Ati “Ibihugu bifite ubukungu bunini nka America n’u Burayi ntabwo birashobora kuzahura ubukungu bwabo neza, ariko icyiza ni uko nta Gihugu na kimwe kiri mu kuzagira ubukungu busubira hasi. Ubukungu bwose buratera imbere ariko mu buryo buciriritse.”
Ni mu gihe ahubwo muri Afurika ubukungu buri kuzamuka ku kigero gishimishije kurusha ku rwego rw’Isi, kuko uyu mwaka byitezwe ko buzazamukaho 3,7% bivuye kuri 3,4% byariho umwaka ushize, ndetse uyu muvuduko ukazakomeza kuri 4,1% umwaka utaha.
Umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro, ku rwego mpuzamahanga na wo waragabanutse, kuko muri 2022 wari warenze 8%, umwaka ushize wa 2023, bigera kuri 6,7%, uyu mwaka bikazagabanuka bikagera kuri 5,9% mu gihe umwaka utaha bizagera kuri 4,4%.
John Rwangombwa avuga ko iyi mibare y’igabanuka ry’umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro, izanagira uruhare ku igabanuka ry’ibiciro by’imbere mu Gihugu. Ati “Ibyo dukura hanze biragenda bigabanuka, biza no kugaragara no ku muvuduko wo ku masoko yacu.”
Mu Rwanda bihagaze bite?
Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, John Rwangombwa avuga ko ubukungu bw’u Rwanda bukomeza gutera imbere neza, ndetse ko biherutse no kugaragazwa n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare cyagaragaje ko mu gihembwe cya mbere cy’uyu mwaka, ubukungu bwari buhagaze ku 9,7%.
Ati “Iyo turebye no mu gihembwe cya kabiri na bwo birakomeza gutera imbere neza, imibare dukurikirana iragaragaza ko yateye imbere 17,9%. Ntabwo ari bwo bukungu nyirizina, ibyo bizatangazwa n’Ikigo cy’Ibarurishamirabe muri uku kwezi gutaha, ariko twebwe ibyo tubona nk’uko bigaragara, ni uko mu gihembwe cya kabiri cy’uyu mwaka, ubukungu bwateye imbere.”
Gusa haracyari imbogamizi mu kinyuranyo kikiri mu byo u Rwanda rwohereza hanze n’ibyo ruhatumizayo, aho ibyoherezwa hanze byazamutseho 0,9% muri iki gihembwe cya kabiri, mu gihe ibyatumijwe hanze byo byari byazamutseho 6,4%.
Ati “Ibi byatumye icyuho cy’ibyo dukura mu mahanga n’ibyo twohereza mu mahanga kiyongeraho 9,5% bikagira ingaruka ku isoko ry’ivunjisha aho tubona ko ifaranga rigenda rikomeza guta agaciro.”
John Rwangombwa avuga ko nubwo guta agaciro kw’ifaranga ry’u Rwanda bigihari, ariko biri kugenda bigabanuka ugereranyije n’uko byari bimeze umwaka ushize.
Urwunguko rwa BNR rwagabanyijwe
Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda kandi yavuze ko umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro ku masoko, ugenda ugabanuka ugeraranyije n’uko byari bihagaze mu myaka ibiri ishize yaranzwe n’izamuka ry’ibiciro rinini.
Mu gihembwe cya mbere cy’uyu mwaka wa 2024, umuvuduko w’ibiciro ku masoko wari uri kuri 4,7%; mu gihe mu gihembwe cya kabiri wageze kuri 5,1%.
Ati “Ariko mu mibare tubona mu mwaka wose, ntabwo bizarenza 5%, tubona ko muri uyu mwaka n’umwaka utaha nibura mu biciro ku masoko bitazarenza 5% ari mu gipimo cya Banki Nkuru twifuza ko bitagomba kurenga.”
Akomeza agira ati “Kubera iyo mpamvu rero y’uko umuvuduko w’ibiciro ku masoko uri mu gipimo twifuza ko wagombye kugumaho, twasanze ari ngombwa ko twagabanya urwunguko rwa Banki Nkuru y’Igihugu rukurwa kuri 7% kugeza kuri 6,5% kugira ngo tugendane n’uko ubukungu tubona bumeze.”
Ni mu gihe mu myaka ibiri ishize, urwunguko rwa Banki Nkuru y’u Rwanda rwari rwazamuwe bitewe n’uko umuvuduko ku masoko wari ukabije.
RADIOTV10