Friday, December 26, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ushatse wasezera ukajya mu bindi- Perezida Kagame abwira abayobozi batitandukanya n’imikorere itanoze

radiotv10by radiotv10
28/03/2023
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Ushatse wasezera ukajya mu bindi- Perezida Kagame abwira abayobozi batitandukanya n’imikorere itanoze

Photo/ RBA

Share on FacebookShare on Twitter
  • Abaza ba Gitifu yagize ati “Kugwiza inzererezi biri mu nshingano mufite?”
  • Kwica inshingano birangira bivuyemo no kwica abantu

Perezida Paul Kagame yongeye kugaruka ku bibazo bicyugarije Abanyarwanda, bikunze guterwa na bamwe mu bayobozi batuzuza neza inshingano zabo, yongera kubibutsa ko abatabihagarika, bakwiye kuva mu nshingano bakazirekera abazishoboye. Ati “Ushatse wanasezera ukajya kwikorera ibindi”

Perezida Paul Kagame yabivuze kuri uyu wa Kabiri tariki 28 Werurwe 2023 ubwo yaganiraga n’Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari basoje itorero ryiswe ‘Rushingwangerero’.

Umukuru w’u Rwanda yagarutse ku bibazo bicyugarije imibereho y’Abanyarwanda, bishingiye ku mikorere itanoze ya bamwe mu bayobozi no kudakurikirana, birimo kuba hari abana bakomeje guta amashuri.

Ati “Mu rwego mukorera mu rwego rw’Akagari, iyo hari abana bavuye mu mashuri, bagahinduka inzererezi, na byo biri mu nshingano mwagombaga kuzuza? Kugwiza umubare w’inzererezi biri mu nshingano mufite? Uzasubira inyuma ubwire abantu uti ‘mfite inzererezi zingana gutya?’.”

Kugira ngo umubare w’inzererezi uzamuke se haba habaye iki cyangwa haba hatakozwe iki? Icyo igihe ukibazwa ninde rero, mwarabisuzumye?

Avuga ko aba bayobozi bakwiye kuba bibaza icyateye iki kibazo kandi bagafata ingamba zo kurandura iki kibazo cyugarije umuryango nyarwanda

Ati “Nabwo ntibigume muri wowe gusa kubera ko wabitekereje, bigomba kugaragara mu bikorwa bigomba kugaragara no muri ya mibare, ntahandi twabimenyera ko hari icyo ugiye gukora kitakorwara cyanywa cyakorwaga nabi ugiye kugira icyo uhindura.”

Ku bana bagira ibibazo by’imirire mibi, bakagwingira, Umukuru w’u Rwanda yakomeje abaza aba bayobozi niba iki kibazo bakibona cyangwa batazi ko kiri aho bayobora.

Ati “Aho uri uraabona barahari? biterwa niki? Ufitemo uruhare ki mu kubikemura, ukora iki, ukora ute, wumvikana ute n’abandi bayobozi? abari aho ukorera cyangwa se abadahari bari ahandi mukwiye kuba mukorana.”

Akomeza agira ati “Ibyo ubinyuze uruhande ntubivuge ntubikemure, ibyo nabyita guta igihe, twese tuba twataye igihe cyacu nanjye uba waje hano kuganira namwe mba nataye igihe cyanjye.”

Avuga ko abatagomba guhinduka ngo bahindure imikorere mibi, bakwiye kuba bava mu nshingano zabo, hakazamo ababishoboye.

Ati “Ushatse wanasezera ukajya kwikorera ibindi, haba hano cyangwa n’ahandi, tukamenya ngo ntawuhari ntacyo tuzakubaza.”

Avuga kandi ko nta muntu n’umwe utagomba kugira uruhare mu gushaka umuti w’ibi bibazo, yaba ari abikorera mu ngeri zinyuranye yaba mu bucuruzi ndetse no mu bindi bikorwa, ariko ko byose bigomba kuzirikanwa n’abayobozi bakamenya ko bagomba gukorana n’abo bikorera.

 

Kongera umushahara ariko umusaruro ntiwongere ni uguta igihe

Yagarutse ku kuba hifuzwa ko umubare w’abakozi b’Utugari biyongera, avuga ko kwiyongera kwabo bikwiye no kujyana kongera ibikorwa bizanira ibyiza abaturage.

Ati “Twongereye umubare w’abakorera ku Kagari ariko uko kongera umubare, biragaraga ko hongereye iki kijyanye no kwa kongera umubare, cyangwa se twongereye umubare, hari ukongera umushahara, ni byo abantu bakwiye kongerwa mu gihe hari ubushobozi, ariko guhembwa neza kugomba kujyana n’imikorere myiza n’umusaruro nabyo bigomba gupimwa bikagaragara.”

Akomeza agira ati“Ntabwo wakongera umubare ngo wongere umushahara ariko ibikorwa n’ibibivamo ngo bikomeze ari bya bindi, ibyo na byo ni uguta igihe.”

Perezida Kagame avuga ko ikibazo atari uko abantu batazi ibyo bagakwiye kuba bakora cyangwa ubushobozi bucye nubwo nabwo bushobora kuba imwe mu mpamvu.

Ati “Njye icyo mvuga ni igihe abantu bafite n’ubushobozi ntibabukoreshe ku bintu bizima, bituganisha aho dukwiye kuba tujya, ubushobozi bakabushyira iruhande bakigira mu bindi bibareba gusa, ndetse bakangiza babizi ko bari kwangiza, ariko bangiza mu nyungu zabo.”

Avuga ko iyi mikorere itatuma Igihugu kijya aho kijya, avuga ko kugira ngo bigerweho bagomba guhora bazirikana inshingano zabo, bakagira n’icyo bigomwa, bagahora bashyize imbere uko bagera ku byo Igihugu cyifuza kugeraho.

Yabwiye aba Banyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari ko bashobora no kugira uruhare mu gushaka umuti w’ibibazo biri ku rwego rubasumba, bakajya bavuga ikibi ndetse n’ibidakorwa kandi byagakwiye gukorwa.

Ati “Witandukanye nacyo uvuga uti, nabivuze nitandukanyije nabyo, iyo ucecetse uba uri nka wa wundi ukora cya cyaha.”

Yabibukije ko bagomba gukorana kuko hakomeje kugaragara umuco wo kudakorana no kudashaka guhuza mu mikoranire.

Ati “Kudakorana kutavugana n’iyo bakorana mu cyumba kimwe mu nzu imwe, niyo bakora ibiri mu nshingano imwe […]”

Yavuze kandi ko ibi biri no mu nzego nkuru z’Igihugu, anatanga urugero rwa bamwe mu Baminisitiri babiri bo muri Minisiteri imwe, umwe wari waje muri iki gikorwa ariko undi ntaze, ariko ko bataganira ngo nibura utaje azamenyeshwe ibyavugiwe muri iki gikorwa abibwiwe n’uwakijemo.

 

Kwica inshingano bivamo kwica abantu

Perezida Paul Kagame yakomeje avuga ko kandi ingaruka z’iyi mikorere idahwitse bitarangira ari ukwica inshingano z’abayobozi gusa, ahubwo ko binica abaturarwanda.

Yatanze urugero nko kuba ahagomba gushyirwa urugomero rw’amazi ntiruhashyirwe, hagwa imvura nyinshi bikaba byahitana ubuzima bw’abaturage.

Ati “None se ubwo si wowe uba ubishe. Ahantu hagombaga kujya urugomero kandi uburyo burahari wagombaga kuba waruzuzanyije n’undi muntu kugira ngo akore ibyo agomba kuba akora nawe ukore ibyo ukora, ariko kubera ko mutabikoze, mwigiriye mu bindi bibareba, amazi araje ahitanye imiryango arabishe. Ni mwe muba mukwiye kuba mubibazwa ko ari mwe mwabishe.”

Yagarutse no ku bindi bikorwa remezo nk’amashuri n’amavuriro bishobora kubakwa hajemo ibyo gutekinika ntibibe byujuje ubuziranenge, ku buryo biba bishobora gushyira ubuzima bw’abantu mu kaga, ndetse no kuba hari abahasiga ubuzima.

Ati “Kuki atari wowe ubabazwa ko ari wowe wabishe?”

Umukuru w’u Rwanda yaboneyeho kubaza aba bayobozi niba ibi avuga babizi cyangwa ari bwo bakibyumva, basubiriza rimwe ko babizi.

Akomeza agira ati “Tubane na byo se? Twibanire na byo abapfa bapfe, ababyungukiramo babyungukiremo, twibere gutyo?  Ni ko dukwiye kuba tumeze?” Basubiza ko bidakwiye, akomeza agira ati “Ni kuki tutabihagarika ngo dukore uko twagakwiye kuba dukora ngo dutere intambwe twihute mu majyambere?”

Perezida Paul Kagame yasabye abayobozi ko hakwiye kuba impinduka mu mikorere n’imigenzereze y’abayobozi kuko bikomeje kugira ingaruka ku mibereho y’Abanyarwanda.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twelve + eleven =

Previous Post

Ari kwinywera igikoma atekanye- Ibyahwihwiswaga ko Karasira atakiriho byamaganiwe kure

Next Post

Perezida Kagame yazamuye mu mapeti abasirikare barenga 2 400 ba RDF

Related Posts

Perezida Kagame yasabaanye n’abana bafite impano mu mupira w’amaguru basangiye Noheli n’uwukuriye ku Isi

Perezida Kagame yasabaanye n’abana bafite impano mu mupira w’amaguru basangiye Noheli n’uwukuriye ku Isi

by radiotv10
26/12/2025
0

Mu busabane bwa Noheli Gianni Infantino, Perezida w’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) yagiranye n’abakiri bato bafite impano muri uyu...

Umusaza utari umeranye neza n’ab’iwe yasanzwe mu nzu yapfuye batanu bo muri urwo rugo batabwa muri yombi

Umusaza utari umeranye neza n’ab’iwe yasanzwe mu nzu yapfuye batanu bo muri urwo rugo batabwa muri yombi

by radiotv10
25/12/2025
0

Mushinzimana Stanislas warutuye mu kagari ka Murambi mu murenge wa Nyakarenzo wari warezwe n’umugore batari babanye neza yasanzwe mu cyumba...

Abagabo babiri bafashwe bakora rwihishwa inzoga na bo ubwabo badashobora gusomaho

Abagabo babiri bafashwe bakora rwihishwa inzoga na bo ubwabo badashobora gusomaho

by radiotv10
25/12/2025
0

Polisi ikorera mu Karere ka Musanze yafashe abagabo babiri bari barashinze uruganda rukora inzoga zitujuje ubuziranenge, izwi nka ‘Muriture’, bari...

Abagabo babiri bafashwe bakora rwihishwa inzoga na bo ubwabo badashobora gusomaho

Why Celebrating Christmas Is a Big Thing All Over the World

by radiotv10
24/12/2025
0

Every year in December, something powerful happens across the world. Airports fill up, buses travel overnight, roads become crowded, and...

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

by radiotv10
24/12/2025
0

Mu Murenge wa Ruharambuga mu Karere ka Nyamasheke, habereye impanuka y’imodoka y’ikamyo yari ipakiye Sima, yaguye mu manga, ariko ntiyagira...

IZIHERUKA

Perezida Kagame yasabaanye n’abana bafite impano mu mupira w’amaguru basangiye Noheli n’uwukuriye ku Isi
MU RWANDA

Perezida Kagame yasabaanye n’abana bafite impano mu mupira w’amaguru basangiye Noheli n’uwukuriye ku Isi

by radiotv10
26/12/2025
0

Inyeshyamba z’umutwe ukorana n’igisirikare cya Congo zasubiranyemo hagwa umukamando

Mu buryo butunguranye AFC/M23 yakozanyijeho n’umutwe wa Wazalendo ufasha FARDC

26/12/2025
Perezida wa America yiyemereye ko yagabye igitero rurangiza ku byihebe mu Gihugu cyo muri Afurika

Perezida wa America yiyemereye ko yagabye igitero rurangiza ku byihebe mu Gihugu cyo muri Afurika

26/12/2025
Minisitiri yagize icyo avuga ku muhanzi Israel Mbonyi nyuma yo kwitabira igitaramo cye bwa kabiri

Minisitiri yagize icyo avuga ku muhanzi Israel Mbonyi nyuma yo kwitabira igitaramo cye bwa kabiri

26/12/2025
Eng.-US President Admits Ordering a Decisive Attack on Terrorists in an African Country

Eng.-US President Admits Ordering a Decisive Attack on Terrorists in an African Country

26/12/2025
Umukinnyi ukomoka muri Congo wakinaga mu Burundi yinjiye muri Shampiyona y’u Rwanda

Umukinnyi ukomoka muri Congo wakinaga mu Burundi yinjiye muri Shampiyona y’u Rwanda

26/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Perezida Kagame yazamuye mu mapeti abasirikare barenga 2 400 ba RDF

Perezida Kagame yazamuye mu mapeti abasirikare barenga 2 400 ba RDF

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Perezida Kagame yasabaanye n’abana bafite impano mu mupira w’amaguru basangiye Noheli n’uwukuriye ku Isi

Mu buryo butunguranye AFC/M23 yakozanyijeho n’umutwe wa Wazalendo ufasha FARDC

Perezida wa America yiyemereye ko yagabye igitero rurangiza ku byihebe mu Gihugu cyo muri Afurika

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.