Thursday, January 1, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ushatse wasezera ukajya mu bindi- Perezida Kagame abwira abayobozi batitandukanya n’imikorere itanoze

radiotv10by radiotv10
28/03/2023
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Ushatse wasezera ukajya mu bindi- Perezida Kagame abwira abayobozi batitandukanya n’imikorere itanoze

Photo/ RBA

Share on FacebookShare on Twitter
  • Abaza ba Gitifu yagize ati “Kugwiza inzererezi biri mu nshingano mufite?”
  • Kwica inshingano birangira bivuyemo no kwica abantu

Perezida Paul Kagame yongeye kugaruka ku bibazo bicyugarije Abanyarwanda, bikunze guterwa na bamwe mu bayobozi batuzuza neza inshingano zabo, yongera kubibutsa ko abatabihagarika, bakwiye kuva mu nshingano bakazirekera abazishoboye. Ati “Ushatse wanasezera ukajya kwikorera ibindi”

Perezida Paul Kagame yabivuze kuri uyu wa Kabiri tariki 28 Werurwe 2023 ubwo yaganiraga n’Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari basoje itorero ryiswe ‘Rushingwangerero’.

Umukuru w’u Rwanda yagarutse ku bibazo bicyugarije imibereho y’Abanyarwanda, bishingiye ku mikorere itanoze ya bamwe mu bayobozi no kudakurikirana, birimo kuba hari abana bakomeje guta amashuri.

Ati “Mu rwego mukorera mu rwego rw’Akagari, iyo hari abana bavuye mu mashuri, bagahinduka inzererezi, na byo biri mu nshingano mwagombaga kuzuza? Kugwiza umubare w’inzererezi biri mu nshingano mufite? Uzasubira inyuma ubwire abantu uti ‘mfite inzererezi zingana gutya?’.”

Kugira ngo umubare w’inzererezi uzamuke se haba habaye iki cyangwa haba hatakozwe iki? Icyo igihe ukibazwa ninde rero, mwarabisuzumye?

Avuga ko aba bayobozi bakwiye kuba bibaza icyateye iki kibazo kandi bagafata ingamba zo kurandura iki kibazo cyugarije umuryango nyarwanda

Ati “Nabwo ntibigume muri wowe gusa kubera ko wabitekereje, bigomba kugaragara mu bikorwa bigomba kugaragara no muri ya mibare, ntahandi twabimenyera ko hari icyo ugiye gukora kitakorwara cyanywa cyakorwaga nabi ugiye kugira icyo uhindura.”

Ku bana bagira ibibazo by’imirire mibi, bakagwingira, Umukuru w’u Rwanda yakomeje abaza aba bayobozi niba iki kibazo bakibona cyangwa batazi ko kiri aho bayobora.

Ati “Aho uri uraabona barahari? biterwa niki? Ufitemo uruhare ki mu kubikemura, ukora iki, ukora ute, wumvikana ute n’abandi bayobozi? abari aho ukorera cyangwa se abadahari bari ahandi mukwiye kuba mukorana.”

Akomeza agira ati “Ibyo ubinyuze uruhande ntubivuge ntubikemure, ibyo nabyita guta igihe, twese tuba twataye igihe cyacu nanjye uba waje hano kuganira namwe mba nataye igihe cyanjye.”

Avuga ko abatagomba guhinduka ngo bahindure imikorere mibi, bakwiye kuba bava mu nshingano zabo, hakazamo ababishoboye.

Ati “Ushatse wanasezera ukajya kwikorera ibindi, haba hano cyangwa n’ahandi, tukamenya ngo ntawuhari ntacyo tuzakubaza.”

Avuga kandi ko nta muntu n’umwe utagomba kugira uruhare mu gushaka umuti w’ibi bibazo, yaba ari abikorera mu ngeri zinyuranye yaba mu bucuruzi ndetse no mu bindi bikorwa, ariko ko byose bigomba kuzirikanwa n’abayobozi bakamenya ko bagomba gukorana n’abo bikorera.

 

Kongera umushahara ariko umusaruro ntiwongere ni uguta igihe

Yagarutse ku kuba hifuzwa ko umubare w’abakozi b’Utugari biyongera, avuga ko kwiyongera kwabo bikwiye no kujyana kongera ibikorwa bizanira ibyiza abaturage.

Ati “Twongereye umubare w’abakorera ku Kagari ariko uko kongera umubare, biragaraga ko hongereye iki kijyanye no kwa kongera umubare, cyangwa se twongereye umubare, hari ukongera umushahara, ni byo abantu bakwiye kongerwa mu gihe hari ubushobozi, ariko guhembwa neza kugomba kujyana n’imikorere myiza n’umusaruro nabyo bigomba gupimwa bikagaragara.”

Akomeza agira ati“Ntabwo wakongera umubare ngo wongere umushahara ariko ibikorwa n’ibibivamo ngo bikomeze ari bya bindi, ibyo na byo ni uguta igihe.”

Perezida Kagame avuga ko ikibazo atari uko abantu batazi ibyo bagakwiye kuba bakora cyangwa ubushobozi bucye nubwo nabwo bushobora kuba imwe mu mpamvu.

Ati “Njye icyo mvuga ni igihe abantu bafite n’ubushobozi ntibabukoreshe ku bintu bizima, bituganisha aho dukwiye kuba tujya, ubushobozi bakabushyira iruhande bakigira mu bindi bibareba gusa, ndetse bakangiza babizi ko bari kwangiza, ariko bangiza mu nyungu zabo.”

Avuga ko iyi mikorere itatuma Igihugu kijya aho kijya, avuga ko kugira ngo bigerweho bagomba guhora bazirikana inshingano zabo, bakagira n’icyo bigomwa, bagahora bashyize imbere uko bagera ku byo Igihugu cyifuza kugeraho.

Yabwiye aba Banyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari ko bashobora no kugira uruhare mu gushaka umuti w’ibibazo biri ku rwego rubasumba, bakajya bavuga ikibi ndetse n’ibidakorwa kandi byagakwiye gukorwa.

Ati “Witandukanye nacyo uvuga uti, nabivuze nitandukanyije nabyo, iyo ucecetse uba uri nka wa wundi ukora cya cyaha.”

Yabibukije ko bagomba gukorana kuko hakomeje kugaragara umuco wo kudakorana no kudashaka guhuza mu mikoranire.

Ati “Kudakorana kutavugana n’iyo bakorana mu cyumba kimwe mu nzu imwe, niyo bakora ibiri mu nshingano imwe […]”

Yavuze kandi ko ibi biri no mu nzego nkuru z’Igihugu, anatanga urugero rwa bamwe mu Baminisitiri babiri bo muri Minisiteri imwe, umwe wari waje muri iki gikorwa ariko undi ntaze, ariko ko bataganira ngo nibura utaje azamenyeshwe ibyavugiwe muri iki gikorwa abibwiwe n’uwakijemo.

 

Kwica inshingano bivamo kwica abantu

Perezida Paul Kagame yakomeje avuga ko kandi ingaruka z’iyi mikorere idahwitse bitarangira ari ukwica inshingano z’abayobozi gusa, ahubwo ko binica abaturarwanda.

Yatanze urugero nko kuba ahagomba gushyirwa urugomero rw’amazi ntiruhashyirwe, hagwa imvura nyinshi bikaba byahitana ubuzima bw’abaturage.

Ati “None se ubwo si wowe uba ubishe. Ahantu hagombaga kujya urugomero kandi uburyo burahari wagombaga kuba waruzuzanyije n’undi muntu kugira ngo akore ibyo agomba kuba akora nawe ukore ibyo ukora, ariko kubera ko mutabikoze, mwigiriye mu bindi bibareba, amazi araje ahitanye imiryango arabishe. Ni mwe muba mukwiye kuba mubibazwa ko ari mwe mwabishe.”

Yagarutse no ku bindi bikorwa remezo nk’amashuri n’amavuriro bishobora kubakwa hajemo ibyo gutekinika ntibibe byujuje ubuziranenge, ku buryo biba bishobora gushyira ubuzima bw’abantu mu kaga, ndetse no kuba hari abahasiga ubuzima.

Ati “Kuki atari wowe ubabazwa ko ari wowe wabishe?”

Umukuru w’u Rwanda yaboneyeho kubaza aba bayobozi niba ibi avuga babizi cyangwa ari bwo bakibyumva, basubiriza rimwe ko babizi.

Akomeza agira ati “Tubane na byo se? Twibanire na byo abapfa bapfe, ababyungukiramo babyungukiremo, twibere gutyo?  Ni ko dukwiye kuba tumeze?” Basubiza ko bidakwiye, akomeza agira ati “Ni kuki tutabihagarika ngo dukore uko twagakwiye kuba dukora ngo dutere intambwe twihute mu majyambere?”

Perezida Paul Kagame yasabye abayobozi ko hakwiye kuba impinduka mu mikorere n’imigenzereze y’abayobozi kuko bikomeje kugira ingaruka ku mibereho y’Abanyarwanda.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

nineteen − eighteen =

Previous Post

Ari kwinywera igikoma atekanye- Ibyahwihwiswaga ko Karasira atakiriho byamaganiwe kure

Next Post

Perezida Kagame yazamuye mu mapeti abasirikare barenga 2 400 ba RDF

Related Posts

Moving Alone? 8 Simple Tips to Make the Process Easier

Moving Alone? 8 Simple Tips to Make the Process Easier

by radiotv10
31/12/2025
0

Moving to a new place can feel overwhelming, especially when you’re doing it by yourself. From packing your things to...

Minisitiri Nduhungirehe yahishuye icyihishe inyuma y’ihagarikwa ry’uwari Umuvugizi w’Igisirikare cya Congo

Minisitiri Nduhungirehe yahishuye icyihishe inyuma y’ihagarikwa ry’uwari Umuvugizi w’Igisirikare cya Congo

by radiotv10
31/12/2025
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, avuga ko ihagarikwa rya Général Major Sylvain Ekenge ku mwanya w’Umuvugizi w’Igisirikare...

Ibisobanuro by’umunyamategeko ukurikiranyweho gusambanya umwana arusha imyaka 59

Umunyamategeko waregwaga gusambanya umukobwa waburanye mu rubanza rwigeze kurangwa n’impaka yafatiwe icyemezo

by radiotv10
31/12/2025
0

Umunyamategeko wunganira abandi mu manza waburanishwaga n'Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga ku cyaha cyo gusambanya umwana w'umukobwa w'imyaka 15, yagihamijwe akatirwa...

Hari abafashwe mu iperereza ku bantu bane bapfuye nyuma yo gusangira inzoga

Hari abafashwe mu iperereza ku bantu bane bapfuye nyuma yo gusangira inzoga

by radiotv10
31/12/2025
0

Abantu babiri batawe muri yombi bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’abantu bane bo mu Murenge wa Rukoma mu Karere ka...

Min.Nduhungirehe yagaye Umunyekongo uzwi ku rwego mpuzamahanga wirengagije iby’ingenzi mu makuru yatangaje

Eng.-Rwanda’s Foreign Minister says FARDC spokesperson’s suspension was driven by Western pressure

by radiotv10
31/12/2025
0

The Minister of Foreign Affairs and International Cooperation of Rwanda, Olivier Nduhungirehe, says that the suspension of Major General Sylvain...

IZIHERUKA

Moving Alone? 8 Simple Tips to Make the Process Easier
MU RWANDA

Moving Alone? 8 Simple Tips to Make the Process Easier

by radiotv10
31/12/2025
0

Ubutumwa bw’impanuro bw’Umupfumu Rutangarwamaboko yageneye Pamella umugore wa The Ben

Ubutumwa bw’impanuro bw’Umupfumu Rutangarwamaboko yageneye Pamella umugore wa The Ben

31/12/2025
Ibihugu bibiri bya Afurika biyobowe n’Igisirikare bishobora gufatira America icyemezo nk’ibyo yabifatiye

Ibihugu bibiri bya Afurika biyobowe n’Igisirikare bishobora gufatira America icyemezo nk’ibyo yabifatiye

31/12/2025
Minisitiri Nduhungirehe yahishuye icyihishe inyuma y’ihagarikwa ry’uwari Umuvugizi w’Igisirikare cya Congo

Minisitiri Nduhungirehe yahishuye icyihishe inyuma y’ihagarikwa ry’uwari Umuvugizi w’Igisirikare cya Congo

31/12/2025
Ibisobanuro by’umunyamategeko ukurikiranyweho gusambanya umwana arusha imyaka 59

Umunyamategeko waregwaga gusambanya umukobwa waburanye mu rubanza rwigeze kurangwa n’impaka yafatiwe icyemezo

31/12/2025
Hamenyekanye aho kurangiriza umwaka no gutangirira umushya uri mu byishimo muri Kigali

Hamenyekanye aho kurangiriza umwaka no gutangirira umushya uri mu byishimo muri Kigali

31/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Perezida Kagame yazamuye mu mapeti abasirikare barenga 2 400 ba RDF

Perezida Kagame yazamuye mu mapeti abasirikare barenga 2 400 ba RDF

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Moving Alone? 8 Simple Tips to Make the Process Easier

Ubutumwa bw’impanuro bw’Umupfumu Rutangarwamaboko yageneye Pamella umugore wa The Ben

Ibihugu bibiri bya Afurika biyobowe n’Igisirikare bishobora gufatira America icyemezo nk’ibyo yabifatiye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.