Ushatse wasezera ukajya mu bindi- Perezida Kagame abwira abayobozi batitandukanya n’imikorere itanoze

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp
  • Abaza ba Gitifu yagize ati “Kugwiza inzererezi biri mu nshingano mufite?”
  • Kwica inshingano birangira bivuyemo no kwica abantu

Perezida Paul Kagame yongeye kugaruka ku bibazo bicyugarije Abanyarwanda, bikunze guterwa na bamwe mu bayobozi batuzuza neza inshingano zabo, yongera kubibutsa ko abatabihagarika, bakwiye kuva mu nshingano bakazirekera abazishoboye. Ati “Ushatse wanasezera ukajya kwikorera ibindi”

Perezida Paul Kagame yabivuze kuri uyu wa Kabiri tariki 28 Werurwe 2023 ubwo yaganiraga n’Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari basoje itorero ryiswe ‘Rushingwangerero’.

Izindi Nkuru

Umukuru w’u Rwanda yagarutse ku bibazo bicyugarije imibereho y’Abanyarwanda, bishingiye ku mikorere itanoze ya bamwe mu bayobozi no kudakurikirana, birimo kuba hari abana bakomeje guta amashuri.

Ati Mu rwego mukorera mu rwego rwAkagari, iyo hari abana bavuye mu mashuri, bagahinduka inzererezi, na byo biri mu nshingano mwagombaga kuzuza? Kugwiza umubare winzererezi biri mu nshingano mufite? Uzasubira inyuma ubwire abantu uti mfite inzererezi zingana gutya?.

Kugira ngo umubare w’inzererezi uzamuke se haba habaye iki cyangwa haba hatakozwe iki? Icyo igihe ukibazwa ninde rero, mwarabisuzumye?

Avuga ko aba bayobozi bakwiye kuba bibaza icyateye iki kibazo kandi bagafata ingamba zo kurandura iki kibazo cyugarije umuryango nyarwanda

Ati Nabwo ntibigume muri wowe gusa kubera ko wabitekereje, bigomba kugaragara mu bikorwa bigomba kugaragara no muri ya mibare, ntahandi twabimenyera ko hari icyo ugiye gukora kitakorwara cyanywa cyakorwaga nabi ugiye kugira icyo uhindura.

Ku bana bagira ibibazo by’imirire mibi, bakagwingira, Umukuru w’u Rwanda yakomeje abaza aba bayobozi niba iki kibazo bakibona cyangwa batazi ko kiri aho bayobora.

Ati Aho uri uraabona barahari? biterwa niki? Ufitemo uruhare ki mu kubikemura, ukora iki, ukora ute, wumvikana ute nabandi bayobozi? abari aho ukorera cyangwa se abadahari bari ahandi mukwiye kuba mukorana.

Akomeza agira ati Ibyo ubinyuze uruhande ntubivuge ntubikemure, ibyo nabyita guta igihe, twese tuba twataye igihe cyacu nanjye uba waje hano kuganira namwe mba nataye igihe cyanjye.

Avuga ko abatagomba guhinduka ngo bahindure imikorere mibi, bakwiye kuba bava mu nshingano zabo, hakazamo ababishoboye.

Ati “Ushatse wanasezera ukajya kwikorera ibindi, haba hano cyangwa nahandi, tukamenya ngo ntawuhari ntacyo tuzakubaza.

Avuga kandi ko nta muntu n’umwe utagomba kugira uruhare mu gushaka umuti w’ibi bibazo, yaba ari abikorera mu ngeri zinyuranye yaba mu bucuruzi ndetse no mu bindi bikorwa, ariko ko byose bigomba kuzirikanwa n’abayobozi bakamenya ko bagomba gukorana n’abo bikorera.

 

Kongera umushahara ariko umusaruro ntiwongere ni uguta igihe

Yagarutse ku kuba hifuzwa ko umubare w’abakozi b’Utugari biyongera, avuga ko kwiyongera kwabo bikwiye no kujyana kongera ibikorwa bizanira ibyiza abaturage.

Ati Twongereye umubare wabakorera ku Kagari ariko uko kongera umubare, biragaraga ko hongereye iki kijyanye no kwa kongera umubare, cyangwa se twongereye umubare, hari ukongera umushahara, ni byo abantu bakwiye kongerwa mu gihe hari ubushobozi, ariko guhembwa neza kugomba kujyana nimikorere myiza numusaruro nabyo bigomba gupimwa bikagaragara.

Akomeza agira atiNtabwo wakongera umubare ngo wongere umushahara ariko ibikorwa nibibivamo ngo bikomeze ari bya bindi, ibyo na byo ni uguta igihe.

Perezida Kagame avuga ko ikibazo atari uko abantu batazi ibyo bagakwiye kuba bakora cyangwa ubushobozi bucye nubwo nabwo bushobora kuba imwe mu mpamvu.

Ati Njye icyo mvuga ni igihe abantu bafite nubushobozi ntibabukoreshe ku bintu bizima, bituganisha aho dukwiye kuba tujya, ubushobozi bakabushyira iruhande bakigira mu bindi bibareba gusa, ndetse bakangiza babizi ko bari kwangiza, ariko bangiza mu nyungu zabo.

Avuga ko iyi mikorere itatuma Igihugu kijya aho kijya, avuga ko kugira ngo bigerweho bagomba guhora bazirikana inshingano zabo, bakagira n’icyo bigomwa, bagahora bashyize imbere uko bagera ku byo Igihugu cyifuza kugeraho.

Yabwiye aba Banyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari ko bashobora no kugira uruhare mu gushaka umuti w’ibibazo biri ku rwego rubasumba, bakajya bavuga ikibi ndetse n’ibidakorwa kandi byagakwiye gukorwa.

Ati Witandukanye nacyo uvuga uti, nabivuze nitandukanyije nabyo, iyo ucecetse uba uri nka wa wundi ukora cya cyaha.

Yabibukije ko bagomba gukorana kuko hakomeje kugaragara umuco wo kudakorana no kudashaka guhuza mu mikoranire.

Ati Kudakorana kutavugana niyo bakorana mu cyumba kimwe mu nzu imwe, niyo bakora ibiri mu nshingano imwe […]

Yavuze kandi ko ibi biri no mu nzego nkuru z’Igihugu, anatanga urugero rwa bamwe mu Baminisitiri babiri bo muri Minisiteri imwe, umwe wari waje muri iki gikorwa ariko undi ntaze, ariko ko bataganira ngo nibura utaje azamenyeshwe ibyavugiwe muri iki gikorwa abibwiwe n’uwakijemo.

 

Kwica inshingano bivamo kwica abantu

Perezida Paul Kagame yakomeje avuga ko kandi ingaruka z’iyi mikorere idahwitse bitarangira ari ukwica inshingano z’abayobozi gusa, ahubwo ko binica abaturarwanda.

Yatanze urugero nko kuba ahagomba gushyirwa urugomero rw’amazi ntiruhashyirwe, hagwa imvura nyinshi bikaba byahitana ubuzima bw’abaturage.

Ati None se ubwo si wowe uba ubishe. Ahantu hagombaga kujya urugomero kandi uburyo burahari wagombaga kuba waruzuzanyije nundi muntu kugira ngo akore ibyo agomba kuba akora nawe ukore ibyo ukora, ariko kubera ko mutabikoze, mwigiriye mu bindi bibareba, amazi araje ahitanye imiryango arabishe. Ni mwe muba mukwiye kuba mubibazwa ko ari mwe mwabishe.

Yagarutse no ku bindi bikorwa remezo nk’amashuri n’amavuriro bishobora kubakwa hajemo ibyo gutekinika ntibibe byujuje ubuziranenge, ku buryo biba bishobora gushyira ubuzima bw’abantu mu kaga, ndetse no kuba hari abahasiga ubuzima.

Ati Kuki atari wowe ubabazwa ko ari wowe wabishe?

Umukuru w’u Rwanda yaboneyeho kubaza aba bayobozi niba ibi avuga babizi cyangwa ari bwo bakibyumva, basubiriza rimwe ko babizi.

Akomeza agira ati Tubane na byo se? Twibanire na byo abapfa bapfe, ababyungukiramo babyungukiremo, twibere gutyo?  Ni ko dukwiye kuba tumeze? Basubiza ko bidakwiye, akomeza agira ati Ni kuki tutabihagarika ngo dukore uko twagakwiye kuba dukora ngo dutere intambwe twihute mu majyambere?

Perezida Paul Kagame yasabye abayobozi ko hakwiye kuba impinduka mu mikorere n’imigenzereze y’abayobozi kuko bikomeje kugira ingaruka ku mibereho y’Abanyarwanda.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru