Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Uvuga ko yabaye hamwe na Kazungu amuvuzeho ibindi bidasanzwe amuziho

radiotv10by radiotv10
27/09/2023
in MU RWANDA
0
Uvuga ko yabaye hamwe na Kazungu amuvuzeho ibindi bidasanzwe amuziho
Share on FacebookShare on Twitter

Umugabo uvuga ko yabaye mu gipangu kimwe na Kazungu Denis ukurikiranyweho kwica abantu 14, yavuze ko yari umusore utuje, ariko ko hari igihe yigeze kugaragaza umujinya w’umuranduranzuzi ashaka kwica umugore n’abana be, inzego zigatabara, zikamujyana ndetse kuva icyo ntiyagaruka kuba aho yabaga.

Uyu witwa Kayisire Etienne, mu kiganiro yagiranye na YouTube Channel yitwa Ibigwi TV, yavuze ko yabaye mu gipangu kimwe n’aho kazungu yarerwaga mu bice bya Kimironko.

Uyu Kayisire uvuga ko yabaga mu gipangu cy’aho Kazungu yabaga, akaba we yari umukozi warindagainzu yaranguzaga inzoga, akajya abona Kazungu muri urwo rugo.

Ati “Njye nakodeshagayo, tugakina amakarita bisanzwe, mbona ari umuntu rwose utuje w’umusore, mbona ntakibazo afite.”

Avuga ko yamaze umwaka aba mu gipangu kimwe n’aho Kazungu yabaga, ati “Njye nahabaye nzi ko ari umwana batoraguye bareraga. Ni ko numvaga bavuga.”

Ati “Twakinaga amakarita nk’uku kugira ngo turebe ko wenda bwakwira, twarambirwa nkajya mu kazi kanjye, na we akajya kuryama […] n’aho nakoraga hari kuri depos ya BRALIRWA, akaza bakamuha icupa akinywera, ubona ari umuntu ntakibazo afite.”

 

Kazungu yigeze gusizora ashaka kwica abantu

Uyu Kayisire avuga ko rimwe Kazungu yigeze gucura umugambi n’umusekirite, bakiba udufuka icumi tw’umuceri mu bubiko bwawo, ariko uwo musekirite w’umugore ngo akaza kutugurisha ntamuhe ku mafaranga yakuyemo.

Ati “Uwo musekirite w’umugore yaramuriye, yarawugurishije ntiyagira icyo amuha […] yari umudamu afite n’abana babiri, noneho Kazungu ararakara, ati ‘uriya mugore ndamutwikana n’abana be’ bari baje kumusura.”

Kayisire avuga ko nyiri urugo Kazungu yabagamo, yasabye ko bamucunga kugira ngo ataza kugirira nabi uwo mugore n’abana be.

Ati “Yari ameze nk’umuntu wariye amavubi, wasaze, yarakaye. Ubwo bose baratangatanga, abasekirite n’abandi bapangayi bose, kuko no kugira ngo asohokemo yamenaguye ibirahure by’inzu asohokamo, ni bwo bahamagaye Polisi.”

Uyu Kayisire avuga ko icyo gihe na bwo Kazungu yagoye inzego z’umutekano kuko yahise asimbuka imodoka ya Polisi, ariko baza kumusubizamo, bajya kumufunga.

Kayisire avuga ko kuva icyo gihe ubwo yajyanwanaga na Polisi, atigeze agaruka kuba aho yabaga, ahubwo yahise akomeza ubuzima bwe.

Kazungu Denis ukurikiranyweho ibyaha 10 birimo ibishingiye ku kwica abantu 14 biganjemo abakobwa, imbere y’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro ubwo yaburanaga ku ifungwa ry’agateganyo mu cyumweru gishize, yemeye ibyaha byose akekwaho, akaba yafatiwe icyemezo cyo gufungwa iminsi 30 kuri uyu wa Kabiri.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

16 + ten =

Previous Post

Prof Harelimana wayoboye Ikigo cy’Igihugu cy’Amakoperative yagejewe imbere y’Urukiko

Next Post

Perezida Kagame yashyize mu kiruhuko Abapolisi bakomeye barimo uwayoboye Polisi y’u Rwanda

Related Posts

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

Simple steps you can follow to build real confidence

Simple steps you can follow to build real confidence

by radiotv10
28/01/2026
0

Confidence isn’t about being the loudest person in the room or having everything figured out. It’s about feeling comfortable with...

IZIHERUKA

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police
FOOTBALL

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Perezida Kagame yashyize mu kiruhuko Abapolisi bakomeye barimo uwayoboye Polisi y’u Rwanda

Perezida Kagame yashyize mu kiruhuko Abapolisi bakomeye barimo uwayoboye Polisi y’u Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.