Uwa mbere w’igitsinagore wifuza guhatanira kuyobora u Rwanda yatanze kandidatire

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umunyapolitiki Diane Shimwa Rwigara wifuza kuzahatana mu matora y’Umukuru w’Igihugu ya 2023, yatanze ibyangombwa bisaba kandidatire ye, aba uw’igitsinagore wa mbere utanze kandidatire kuva igikorwa cyo kuzakira cyatangira.

Diane Shimwa Rwigara, n’ubundi wamenyekanye cyane muri 2017, ubwo yatangaga kandidatire ye mu matora y’Umukuru w’Igihugu, ariko ikaza kwangwa kuko itari yujuje ibisabwa, yongeye gutanga kandidatire ye none ku wa Kane tariki 30 Gicurasi 2024.

Izindi Nkuru

Diane Shimwa Rwigara yageze ku cyicaro Gikuru cya Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, mu masaaha y’agasusuruko kuri uyu wa Gatanu, ari mu modoka igezweho, afungurirwa umuryango n’abari bamuherekeje.

Impapuro z’uyu munyapolitiki zisaba kandidatire, yazishyikirije Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Hon. Oda Gasinzigwa.

Ibyangombwa byatanzwe na Diane Rwigara, haburagamo bimwe birimo ikigaragaza ko nta bundi bwenegihugu afite cyangwa yaretse ubundi buri ubw’u Rwanda yari afite, ndetse n’icyangombwa cya muganga wemewe.

Gusa Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Hon Oda Gasinzigwa wakiriye ibyangombwa by’uyu munyapolitiki, yamusabye ko yazabitanga ikindi gihe nk’uko byagiye bigenda ku bandi bazana ibyangombwa bituzuye.

Diane Shimwa Rwigara utaraba umunyapolitiki ufite izina rinini mu Rwanda, abaye umugore wa mbere utanze kandidatire ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, unifuza kuzahatana nk’Umukandida wigenga.

Aje akurikira abandi batanze kandidatire zabo ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, barimo Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame watanze kandidatire ye ku munsi wa mbere ubwo hatangiraga igikorwa cyo kuzakira, tariki 17 Gicurasi 2024, akaba yaratanzwe n’Umuryango RPF-Inkotanyi.

Nanone kandi ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, hamaze gutangwa kandidatire zirimo iya Dr Frank Habineza watanzwemo umukandida n’Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije DGPR (Democratic Green Party of Rwanda).

Nanone kandi ku bifuza kuzahatana mu matora y’Umukuru, hatanzwe kandidatire z’abandi nka Barafinda Sekikubo Fred wayitanze kuri uyu wa Gatatu tariki 29 Gicurasi 2024, uvuga ko yifuza kuzana udushya muri Politiki y’u Rwanda.

Ku munsi w’ejo hashize kandi, hatanzwe kandidatire ya Habimana Thomas usanzwe ari Umuyobozi w’Ishuri rya Hope Technical Secondary School ryo mu Murenge wa Gisenyi mu Karere ka Rubavu.

Diane Shimwa Rwigara ubaye uw’igitsinagore utanze kandidatire mu bifuza kuzahatana mu matora y’Umukuru w’Igihugu y’uyu mwaka, si ubwa mbere abigerageje, kuko no mu matora ya 2017 yari yayitanze ariko ikaza kwangwa nyuma y’uko bigaragaye ko hari ibyo atari yujije birimo imikono y’abashyigikiye kandidatire ye, ari na we wavuzweho gusinyisha abantu batakiriho.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru