Pascal Nyamulinda wabaye Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, yahawe umwanya na Perezida wa Benin, wo kuyobora Ikigo cy’iki Gihugu [Benin] gishinzwe irangamuntu.
Ni umwanya yahawe na Perezida wa Benin, Patrice Talon kuri uyu wa Gatatu tariki 22 Gashyantare 2023, wo kuyobora iki kigo kizwi nka Benin Nation Identification Agency.
Patrice Talon wahaye uyu mwanya Umunyarwanda Pascal Nyamulinda, ni umwe mu Bakuru b’Igihugu banyuzwe n’imiyoborere y’u Rwanda ndetse n’imikorere y’inzego zarwo.
Muri Kanama 2016 ubwo yageraga mu Rwanda ku nshuro ye ya mbere, yagaragaje ko yishimira uburyo u Rwanda rwamenyekanye kubera imiyoborere yarwo myiza.
Icyo gihe yagize ati “Iki Gihugu cyamenyekanye kubera amateka yacyo mabi ariko ubu cyongeye kumenyekana kubera ubuyobozi bwacyo bwiza. Ndashaka gushimira Perezida Kagame n’Abanyarwanda muri rusange ku gaciro mwatugaruriye nk’Abanyafurika.”
Nyamulinda Pascal wahawe umwanya n’uyu Mukuru wa Benin, si mushya mu buyobozi bw’ibijyanye n’irangamuntu, kuko uretse kuba yaramenyekanye cyane ubwo yayobora Umujyi wa Kigali, yanabaye Umuyobozi w’Umushinga w’Irangamuntu mu Rwanda (NID/National ID Project).
Ni umwanya yagiyeho muri 2007 aza kuwuvaho muri Gashyantare 2017 ubwo yasimbuzwaga n’Inama y’Abaminisitiri yateranye tariki 03 Gashyantare 2017.
Nyuma y’iminsi micye asimbujwe kuri uyu mwanya, yahise atorerwa kuba Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, mu matora yabaye ku ya 17 Gashyantare 2017, asimbuye Monique Mukaruliza wari wagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Zambia.
Pascal Nyamulinda asanzwe ari inzobere mu bijyanye no gucunga imishinga ndetse no mu mibanire mpuzamahanga, anafitemo impamyabumenyi.
RADIOTV10