Sunday, July 13, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Uwabaye Umuyobozi mu Rwanda yahawe umwanya ukomeye na Perezida w’ikindi Gihugu

radiotv10by radiotv10
23/02/2023
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Uwabaye Umuyobozi mu Rwanda yahawe umwanya ukomeye na Perezida w’ikindi Gihugu
Share on FacebookShare on Twitter

Pascal Nyamulinda wabaye Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, yahawe umwanya na Perezida wa Benin, wo kuyobora Ikigo cy’iki Gihugu [Benin] gishinzwe irangamuntu.

Ni umwanya yahawe na Perezida wa Benin, Patrice Talon kuri uyu wa Gatatu tariki 22 Gashyantare 2023, wo kuyobora iki kigo kizwi nka Benin Nation Identification Agency.

Patrice Talon wahaye uyu mwanya Umunyarwanda Pascal Nyamulinda, ni umwe mu Bakuru b’Igihugu banyuzwe n’imiyoborere y’u Rwanda ndetse n’imikorere y’inzego zarwo.

Muri Kanama 2016 ubwo yageraga mu Rwanda ku nshuro ye ya mbere, yagaragaje ko yishimira uburyo u Rwanda rwamenyekanye kubera imiyoborere yarwo myiza.

Icyo gihe yagize ati “Iki Gihugu cyamenyekanye kubera amateka yacyo mabi ariko ubu cyongeye kumenyekana kubera ubuyobozi bwacyo bwiza. Ndashaka gushimira Perezida Kagame n’Abanyarwanda muri rusange ku gaciro mwatugaruriye nk’Abanyafurika.”

Nyamulinda Pascal wahawe umwanya n’uyu Mukuru wa Benin, si mushya mu buyobozi bw’ibijyanye n’irangamuntu, kuko uretse kuba yaramenyekanye cyane ubwo yayobora Umujyi wa Kigali, yanabaye Umuyobozi w’Umushinga w’Irangamuntu mu Rwanda (NID/National ID Project).

Ni umwanya yagiyeho muri 2007 aza kuwuvaho muri Gashyantare 2017 ubwo yasimbuzwaga n’Inama y’Abaminisitiri yateranye tariki 03 Gashyantare 2017.

Nyuma y’iminsi micye asimbujwe kuri uyu mwanya, yahise atorerwa kuba Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, mu matora yabaye ku ya 17 Gashyantare 2017, asimbuye Monique Mukaruliza wari wagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Zambia.

Pascal Nyamulinda asanzwe ari inzobere mu bijyanye no gucunga imishinga ndetse no mu mibanire mpuzamahanga, anafitemo impamyabumenyi.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

17 − 8 =

Previous Post

Icyakundaga kuvugwa n’umugore ukekwaho kwica umugabo we cyumvikanamo umugambi

Next Post

M23 yaramutse ikora ikindi gikorwa kigaragaza ko igikomeye imbere ya FARDC

Related Posts

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

by radiotv10
12/07/2025
0

Every girl and woman who goes through the menstruation period knows the feeling, the shift in the body and the...

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

by radiotv10
12/07/2025
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yazamuye mu ntera bamwe mu bakozi b’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora, yohereza abandi mu...

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

by radiotv10
12/07/2025
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Kabarondo mu Karere ka Kayonza, bavuga ko bizejwe n’umushoramari amasezerano yo guhinga urusenda mu...

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

by radiotv10
11/07/2025
0

The history of humanity is, in many ways, the history of domination of one group over another. Across centuries, these...

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

by radiotv10
11/07/2025
0

Urukiko Rukuru rwatesheje agaciro ubujurire bwa Kazungu Denis wari wajuririye icyemezo yafatiwe cyo gufungwa burundu nyuma yo guhamywa ibyaha birimo...

IZIHERUKA

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period
MU RWANDA

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

by radiotv10
12/07/2025
0

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

12/07/2025
Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

12/07/2025
LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

11/07/2025
Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

11/07/2025
Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

11/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
M23 yaramutse ikora ikindi gikorwa kigaragaza ko igikomeye imbere ya FARDC

M23 yaramutse ikora ikindi gikorwa kigaragaza ko igikomeye imbere ya FARDC

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.