Monday, January 26, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Uwabwiye amagambo y’agashinyaguro uwarokotse Jenoside yafashwe aha ruswa Umu-DASSO ngo atamushyikiriza RIB

radiotv10by radiotv10
04/02/2022
in MU RWANDA
0
Uwabwiye amagambo y’agashinyaguro uwarokotse Jenoside yafashwe aha ruswa Umu-DASSO ngo atamushyikiriza RIB
Share on FacebookShare on Twitter

Umugabo w’imyaka 37 y’amavuko wo mu Murenge wa Mutenderi mu Karere ka Ngoma, ukekwaho kubwira uwarokotse Jenoside amagambo y’agashinyaguro, akaza no gutoroka, yafatiwe mu cyuho aha ruswa y’ibihumbi 30 Frw umukozi wa DASSO kugira ngo atamushyikiriza RIB.

Muri Mata 2021, uyu mugabo waketsweho icyaha cy’Ingengabitekerezo ya Jenoside kubera amagambo y’agashinyaguro yabwiye umuturage warokotse Jenoside Yakorewe Abatutsi ko “abo mu muryango we bishwe n’Inkotanyi” nyamara barishwe n’umubyeyi we.

Uyu mugabo ukekwaho gukora iki cyaha mu Murenge wa Mutenderi, yahise atoroka ariko aza kugaruka, akaba yafashwe kuri uyu wa Kane tariki 03 Gashyantare 2022 agerageza guha ruswa umukozi w’urwego rwunganira inzego z’ibanze mu by’umutekano (DASSO) kugira ngo atazamushyikiriza Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB.

Yafatiwe mu cyuho aha uyu mukozi wa DASSO ruswa y’ibihumbi 30 Frw ahita atabwa muri yombi ubu akaba acumbikiwe kuri Station ya RIB ya Kibungo aho ubu mu byaha yari akurikiranyweho hiyongereyeho n’iki cya ruswa.

Ngenda Mathias uyobora avuga ko ubwo yageragezaga gutanga iyi ruswa ari bwo inzego zahise zikorana kugira ngo afatwe.

Yagize ati “Aho agarukiye atangira gushaka uko yatanga amafaranga ngo ntazafatwe, twahise tuvugana n’inzego z’umutekano zimufatira mu cyuho atanga ibihumbi 30 Frw.”

Icyaha cy’Ingengabitekerezo ya Jenoside, gikekwa kuri uyu mugab, cyakozwe muri Mata 2021 ubwo hatangizwaga icyumweru cyahariwe kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

7 + eighteen =

Previous Post

Miss Jolly yongeye kuvugisha benshi kubera ifoto ye ari kunyonga igare

Next Post

Musanze: Baratabariza mugenzi wabo wabaga mu byatsi, ubuyobozi bukavuga ko afite imitekerereze yagwingiye

Related Posts

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

by radiotv10
25/01/2026
0

Umusore witwa Mugisha Gakuba David uba muri Leta Zunze Ubumwe za America, ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) akurikiranyweho...

Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

by radiotv10
25/01/2026
0

Umugabo witwa Sindayiheba Jean de Dieu wo mu kagari ka Mataba mu murenge wa Nkungu, arahigishwa uruhindu nyuma yo gukubita...

Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

by radiotv10
25/01/2026
0

Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yahaye inshingano abasirikare babiri barimo Brig Gen Godfrey Gasana, wagizwe Umupilote...

Hahishuwe byinshi byirengagizwa bituma urubyiruko rukomeza gutsikamirwa n’ubushomeri biruturutseho

Hagaragajwe igipimo gishya cy’ubushomeri mu rubyiruko rw’u Rwanda no ku bandi

by radiotv10
24/01/2026
0

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare-NISR, igaragaza ko mu gihembwe cya kane cya 2025, ubushomeri mu rubyiruko bwagabanutseho 3% kuko bwageze kuri...

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

by radiotv10
24/01/2026
0

Bamwe mu bahinzi bo mu Murenge wa Kanama mu Karere ka Rubavu bavuga ko nubwo bashyiriweho nkunganire ya Leta ku...

IZIHERUKA

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa
MU RWANDA

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

by radiotv10
25/01/2026
0

Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

25/01/2026
Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

25/01/2026
Igikombe cya Afurika muri Handball: U Rwanda rwatangiye neza muri ‘President Cup’

Igikombe cya Afurika muri Handball: U Rwanda rwatangiye neza muri ‘President Cup’

25/01/2026
Hahishuwe byinshi byirengagizwa bituma urubyiruko rukomeza gutsikamirwa n’ubushomeri biruturutseho

Hagaragajwe igipimo gishya cy’ubushomeri mu rubyiruko rw’u Rwanda no ku bandi

24/01/2026
Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

24/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Musanze: Baratabariza mugenzi wabo wabaga mu byatsi, ubuyobozi bukavuga ko afite imitekerereze yagwingiye

Musanze: Baratabariza mugenzi wabo wabaga mu byatsi, ubuyobozi bukavuga ko afite imitekerereze yagwingiye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.