Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Uwagaragaye acuruza agataro anasubiramo amasomo ubu akanyamuneza kamusesekayeho

radiotv10by radiotv10
10/10/2022
in MU RWANDA
0
Uwagaragaye acuruza agataro anasubiramo amasomo ubu akanyamuneza kamusesekayeho
Share on FacebookShare on Twitter

Uwikuzo Amina wagaragaye ari ku muhanda ari gucuruza imbuto ku gataro ari no gusubiramo amasomo, yamaze gutangira amasomo mu ishuri ry’ikitegererezo riherere mu i Rwamagana.

Uyu mwana w’umukobwa yagaragaye muri Gicurasi uyu mwaka wa 2022, wananditsweho inkuru bwa mbere na RADIOTV10 nyuma yuko uwitwa Tito Harerimana ashyize ifoto ye kuri Twitter agaragaza ko yakozwe ku mutima n’uyu mwana.

Iyi foto yazamuye amarangamutima ya benshi, na bo bakozwe ku mutima n’uyu mwana wagaragaje ishyaka ryo kuba akunda kwiga kabone nubwo yari mu buzima bugoye.

Ubwo yagaragaraga ari gusubiramo amasomo anashakisha imibereho

Benshi batangiye kumukorera ibikorwa by’urukundo ndetse ubuyobozi bw’Ishuri rya Rwamagana Leaders School bumwemerera kuzajya kuryigamo muri uyu mwaka w’amashuri uherutse gutangira.

Ubuyobozi bw’iri shuri ryigamo abishyura ibihumbi 350 Frw ku gihembwe, bwamwereye ko mu myaka itatu asigaje kwiga ayisumbuye, buzamufasha muri byose yaba amafaranga y’ishuri ndetse n’ibikoresho by’ishuri.

Ku wa Kabiri w’iki cyumweru, tariki 04 Ukwakira 2022, Uwikuzo Amina yaraye muri Rwamagana Leaders School.

Yari yatsinze ikizamini cya Leta cy’icyiciro rusange cy’ayisumbuye, ku manota 22 kuri 54, yoherezwa kwiga muri EFOTEC mu ishami rya Physics Economics and Computer.

Muri iri shuri rya Rwamagana Leaders’ School, aziga ishami rya MEC (Mathematics, Economics and Computer), ubwo yageraga muri iri shuri, yakiranywe urugwiro n’abanyeshuri ndetse n’abarimu baryo.

Na we ubwe yagaragaje akanyamuneza kadasanzwe ko kuba yageze muri iri shuri, ati “Ndishimye cyane kuba naje kwiga muri iri shuri, ndashimira Rwamagana Leaders’ School ku bw’aya mahirwe bampaye kandi nanjye ngiye gukora ibishoboka kugira ngo ntazabatenguha ndetse no gutera ishema mama wanjye.”

Yavuze ko nubwo yageze ahantu hashya akahasanga abanyeshuri n’abarimu bashya, ariko ko mu gihe cya vuba bazaba ari inshuti ze.

Ssenyonjo uyobora iri shuri, yavuze ko ubuyobozi bwaryo bwari butegereje uyu mwana ko aza kwiga muri iri shuri.

Yagize ati “Twishimiye kwakira Amina muri Rwamagana Leaders’ School no kuba agiye kuba umwe mu banyeshuri kandi twizeye ko azahishimira.”

Mu mezi ashize yari yabanje gusura iri shuri

Akanyamuneza ni kose
Ubu yatangiye amasomo n’abandi

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 + thirteen =

Previous Post

Nyundo rurakinga babiri ngo inzara iravuza ubuhuha, umwe ati “dutunzwe n’umwuka w’Imana”

Next Post

Amakuru mashya ku muraperi nyarwanda wari ufungiye gukubita umugore babyaranye

Related Posts

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

Simple steps you can follow to build real confidence

Simple steps you can follow to build real confidence

by radiotv10
28/01/2026
0

Confidence isn’t about being the loudest person in the room or having everything figured out. It’s about feeling comfortable with...

IZIHERUKA

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police
FOOTBALL

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Amakuru mashya ku muraperi nyarwanda wari ufungiye gukubita umugore babyaranye

Amakuru mashya ku muraperi nyarwanda wari ufungiye gukubita umugore babyaranye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.