• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Uwagarutsweho mu byo muri Miss Rwanda wari waracecetse bwa mbere yavivuzeho

radiotv10by radiotv10
01/12/2023
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO
0
Uwagarutsweho mu byo muri Miss Rwanda wari waracecetse bwa mbere yavivuzeho
Share on FacebookShare on Twitter

Umunyamakuru Joel Rutaganda wahoze afite inshingano mu irushanwa rya Miss Rwanda, wagarutsweho cyane mu kirego cyaregwamo Prince Kid wahamijwe ibyaha yari akurikiranyweho, bwa mbere yabivuzeho, asubiza abamwibasiye mu buryo bumwe cyangwa ubundi.

Joel Rutaganda wabaye umunyamakuru mu bitangazamakuru binyuranye mu Rwanda byiganjemo ibyandika kuri murandasi, ni umwe mu bavuzwe cyane mu byakunze kuzamura impaka kuri iri rushanwa rya Miss Rwanda.

Bamwe batungaga agatoki uyu munyamakuru ko ari mu bagize uruhare mu byatumye Prince Kid ajyanwa mu nkiko, abandi bakavuga ko na we ashobora kuba afite ibyo azi mu birego byari bikurikiranywheo uyu wahoze ategura iri rushanwa ubu akaba yaramaze kubikatirwaho gufungwa imyaka itanu, ku buryo na we yari akwiye kugira ibyo abazwa.

Mu kiganiro cyatambutse kuri YouTube Channel yitwa JB Rwanda, Joel Rutaganda avuga ko icyatumye atagira icyo avuga ku byamuvugwagaho, ari imiterere ye isanzwe imusaba kudahubuka.

Ati “Ntabwo ndi umuntu uhubuka, ndi umuntu ugenda gahoro mu kintu icyo ari cyo cyose cyane cyane muri iki kibazo. Ntabwo iki cyari ikibazo gitoya, cyari ikibazo kinini cyane gikomeye, byasabaga umuntu gushishoza no kugira ubwenge bwinshi.”

Avuga ko mbere na mbere yabanje kureka inzego zari zikurikiranye iby’iki kibazo, kubanza zigakora akazi kazo k’iperereza, ariko ubu uwari ugikurikiranyweho, yamaze kugihamywa.

Avuga ko iyo aza gusubizanya n’abamwibasiye muri iki kibazo, byashoboraga kubyara ibibazo birushijeho, ariko ko atabibahora, ahubwo ko na bo bashobora kuba barabiterwaga n’impamvu zitandukanye zirimo “uburere mwahawe, n’aho mukomoka, ndabumva, ni yo mpamvu nacecetse, iyo nshaka nanjye mba naravuze ariko ntabwo ari ko nteye.”

Rutaganda Joel avuga ko ubwo yumvaga ko Prince Kid yafashwe, yaganirije umunyamakuru wari inshuti ye magara, ko adashaka kugarukwaho muri ibi bibazo, ko yabaye avuye mu Rwanda, ariko ko yamubeshya ahubwo yashakaga kureba uburyo abyakira.

Ati “Uko nabimubwiye gutyo muri blague, nagiye kubona mbona ahantu hose, ngo ‘Joel yatorotse, yagiye, yagiye i Bugande, ngo yahawe amafaranga na Jolly’.”

Akomeza avuga ko atumva ukuntu bamuhuzaga n’icyaha cyari gikurikiranywe kuri Prince Kid, kandi icyaha ari gatozi ari na ko biteganywa n’amategeko yo mu Rwanda.

Rutaganda Joel yahoze ashinzwe itangazamakuru muri Miss Rwanda

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

20 + 4 =

Previous Post

Icyifuzo cy’abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga batemererwa gukorera ‘Permis’ z’u Rwanda

Next Post

Abakora ibinyuranyije n’amategeko ku mupaka w’u Rwanda na DRCongo aba mbere bafatanywe 1.480$

Related Posts

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

by radiotv10
02/06/2026
0

Mu rubanza ruregwamo umuhanzi Uworizagwira Florien uzwi nka Yampano, Ubushinjacyaha bwagaragaje impamvu zikomeye bumusabira gufungwa by’agateganyo, zirimo urumogi ruri ku...

Umuhanzikazi France Mpundu nyuma yo kwambikwa impeta yahishuye ko agiye kwibaruka imfura

Umuhanzikazi France Mpundu nyuma yo kwambikwa impeta yahishuye ko agiye kwibaruka imfura

by radiotv10
02/06/2026
0

Umuhanzikazi France Mpundu uherutse kwambikwa impeta n’umusore wo muri Niger, Moctar bahuriye mu kiganiro ‘The Secret Story’ cyamamaye, yatangaje ko...

Uwamamaye mu gukora amashusho y’abahanzi nyarwanda agiye kurushingana n’umukobwa wakundanye n’ikindi cyamamare

Uwamamaye mu gukora amashusho y’abahanzi nyarwanda agiye kurushingana n’umukobwa wakundanye n’ikindi cyamamare

by radiotv10
01/06/2026
0

Uwamamaye nka Cedru mu mwuga wo gutunganya amashusho y’indirimbo z’abahanzi, yambitse impeta umukobwa witwa Ella wavuzweho gukundana na Lick Lick...

Skills Every Young Adult Should Learn Before Turning 30

Skills Every Young Adult Should Learn Before Turning 30

by radiotv10
01/06/2026
0

Your twenties are often described as the decade of discovery. It is a time when many people finish school, start...

Secrets to building strong and healthy friendships

Secrets to building strong and healthy friendships

by radiotv10
01/06/2026
0

Friendships are some of the most valuable relationships in our lives. Good friends support us during difficult times, celebrate our...

Next Post
Abakora ibinyuranyije n’amategeko ku mupaka w’u Rwanda na DRCongo aba mbere bafatanywe 1.480$

Abakora ibinyuranyije n’amategeko ku mupaka w'u Rwanda na DRCongo aba mbere bafatanywe 1.480$

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.