Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Uwagarutsweho mu byo muri Miss Rwanda wari waracecetse bwa mbere yavivuzeho

radiotv10by radiotv10
01/12/2023
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO
0
Uwagarutsweho mu byo muri Miss Rwanda wari waracecetse bwa mbere yavivuzeho
Share on FacebookShare on Twitter

Umunyamakuru Joel Rutaganda wahoze afite inshingano mu irushanwa rya Miss Rwanda, wagarutsweho cyane mu kirego cyaregwamo Prince Kid wahamijwe ibyaha yari akurikiranyweho, bwa mbere yabivuzeho, asubiza abamwibasiye mu buryo bumwe cyangwa ubundi.

Joel Rutaganda wabaye umunyamakuru mu bitangazamakuru binyuranye mu Rwanda byiganjemo ibyandika kuri murandasi, ni umwe mu bavuzwe cyane mu byakunze kuzamura impaka kuri iri rushanwa rya Miss Rwanda.

Bamwe batungaga agatoki uyu munyamakuru ko ari mu bagize uruhare mu byatumye Prince Kid ajyanwa mu nkiko, abandi bakavuga ko na we ashobora kuba afite ibyo azi mu birego byari bikurikiranywheo uyu wahoze ategura iri rushanwa ubu akaba yaramaze kubikatirwaho gufungwa imyaka itanu, ku buryo na we yari akwiye kugira ibyo abazwa.

Mu kiganiro cyatambutse kuri YouTube Channel yitwa JB Rwanda, Joel Rutaganda avuga ko icyatumye atagira icyo avuga ku byamuvugwagaho, ari imiterere ye isanzwe imusaba kudahubuka.

Ati “Ntabwo ndi umuntu uhubuka, ndi umuntu ugenda gahoro mu kintu icyo ari cyo cyose cyane cyane muri iki kibazo. Ntabwo iki cyari ikibazo gitoya, cyari ikibazo kinini cyane gikomeye, byasabaga umuntu gushishoza no kugira ubwenge bwinshi.”

Avuga ko mbere na mbere yabanje kureka inzego zari zikurikiranye iby’iki kibazo, kubanza zigakora akazi kazo k’iperereza, ariko ubu uwari ugikurikiranyweho, yamaze kugihamywa.

Avuga ko iyo aza gusubizanya n’abamwibasiye muri iki kibazo, byashoboraga kubyara ibibazo birushijeho, ariko ko atabibahora, ahubwo ko na bo bashobora kuba barabiterwaga n’impamvu zitandukanye zirimo “uburere mwahawe, n’aho mukomoka, ndabumva, ni yo mpamvu nacecetse, iyo nshaka nanjye mba naravuze ariko ntabwo ari ko nteye.”

Rutaganda Joel avuga ko ubwo yumvaga ko Prince Kid yafashwe, yaganirije umunyamakuru wari inshuti ye magara, ko adashaka kugarukwaho muri ibi bibazo, ko yabaye avuye mu Rwanda, ariko ko yamubeshya ahubwo yashakaga kureba uburyo abyakira.

Ati “Uko nabimubwiye gutyo muri blague, nagiye kubona mbona ahantu hose, ngo ‘Joel yatorotse, yagiye, yagiye i Bugande, ngo yahawe amafaranga na Jolly’.”

Akomeza avuga ko atumva ukuntu bamuhuzaga n’icyaha cyari gikurikiranywe kuri Prince Kid, kandi icyaha ari gatozi ari na ko biteganywa n’amategeko yo mu Rwanda.

Rutaganda Joel yahoze ashinzwe itangazamakuru muri Miss Rwanda

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five × four =

Previous Post

Icyifuzo cy’abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga batemererwa gukorera ‘Permis’ z’u Rwanda

Next Post

Abakora ibinyuranyije n’amategeko ku mupaka w’u Rwanda na DRCongo aba mbere bafatanywe 1.480$

Related Posts

Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

by radiotv10
30/01/2026
0

Muri gahunda nshya yiswe KGL Cine Corner yo kwerekana filimi ziba zigezweho, hagiye kwerekanwa iyitwa The RIP iri kubica bigacika...

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

by radiotv10
28/01/2026
0

Umuhanzikazi Sarah Sanyu wamamaye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana mu Itorero ry’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi, yashyize hanze indirimbo...

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

by radiotv10
27/01/2026
1

Bamwe mu bamaze igihe bakoresha imbuga nkoranyambaga banazwi mu mwuga w’itangazamakuru, bagiriye inama utarazimaraho igihe ukomeje kunyuzaho ubutumwa buvugwaho ko...

Miss Naomie wagaragaje ibya Hoteli Château le Marara yongeye kuvuga nyuma y’icyemezo cyafashwe

Igisubizo cyihuse Miss Naomie yahaye uwibajije impamvu adatwita

by radiotv10
27/01/2026
0

Nyuma yuko hari uwanditse avuga ngo “umwaka urahise undi uratashye Miss Namie akoze ubukwe ariko nta kanunu ko gusama”, uyu...

Umwe mu bamamaye mu gusobanura Filimi mu Rwanda n’umukunzi we bageze ku ntego y’urukundo rwabo

Umwe mu bamamaye mu gusobanura Filimi mu Rwanda n’umukunzi we bageze ku ntego y’urukundo rwabo

by radiotv10
26/01/2026
0

Uwamamaye nka PK mu gusobanura filimi mu Rwanda, wari uherutse kwambika impeta y’urukundo umukunzi we, bamaze gukora ubukwe nk’umugore n’umugabo....

IZIHERUKA

AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda
MU RWANDA

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Eng.-AFC/M23 releases distressing footage of atrocities committed by opposing forces

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

30/01/2026
Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

30/01/2026
General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

30/01/2026
Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

30/01/2026
Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

30/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Abakora ibinyuranyije n’amategeko ku mupaka w’u Rwanda na DRCongo aba mbere bafatanywe 1.480$

Abakora ibinyuranyije n’amategeko ku mupaka w'u Rwanda na DRCongo aba mbere bafatanywe 1.480$

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.