Uwahataniye kuyobora America yongeye guha urw’amenyo uwabaye Perezida washimishijwe no kureba ubwirakabiri

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Hillary Clinton wabaye Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za America akanahatanira kuyobora iki Gihugu, yongeye gutwama Donald Trump bahatanye, wagaragaje ko yishimiye kureba ubwirakabiri.

Muri Leta Zunze Ubumwe za America, hongeye kuba ubwirakabiri bw’izuba, bwagaragaye mu majyaruguru ya America, bwabaye kuri uyu wa 08 Mata 2024.

Izindi Nkuru

Ni ubwirakabiri bwamaze iminota 4’27’’ bwarebwe n’ingeri zinyuranye, ndetse na Donald Trump wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, akaba yatangaje ko yishimiye kubureba.

Mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze, buherekejwe n’amashusho n’amafoto yafashwe ubwo habaga ubu bwirakabiri, Donald Trump, yagize ati “Waba wabonye ikintu kidasanzwe muri aya mashusho? […] Ni inde wundi wakibonye?”

Hillary Clinton wabaye Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za America, akaba yaranahatanye na Donald Trump mu matora y’Umukuru w’Igihugu ya 2016, yongeye guseka uyu bahatanye, kuba areba ubwirakabiri.

Yifashishije ubutumwa yanditse muri 2020, Hillary Clinton yari yagize ati “Ndabasabye ntimuzigere mwemera inama mwagirwa n’umuhabo ureba imbonankubone mu bwirakabiri bw’izuba.” Yongeye kuvuga ko ubu butumwa abugeneye abantu.

Donald Trump yishimiye kongera kureba ubwirakabiri
Ni ubwirakabiri bw’izuba
Hillary Clinton yamutwamye

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru