Butera Michael Mgasa wahawe inshingano muri Minisiteri y’Ubutabera, yavuze ko ari amahirwe ahuriranye n’intambwe yateye yo kuba yahawe impamyabumenyi mu kaminuza yigisha ibijyanye n’amategeko yo muri Leta Zunze Ubumwe za America.
Butera Michael yahawe inshingano n’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa Gatatu tariki 22 Gicurasi 2024 yari iyobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.
Butera Michael Mgasa, umwe mu bahawe inshingano n’iyi Nama y’Abaminisitiri, yagizwe umuyobozi ushinzwe ubujyanama (Chief Technical Advisor) muri Minisiteri y’Ubutabera.
Nyuma yo guhabwa izi nshingano, Butera Michael yashimiye Perezida Paul Kagame ku cyizere yamugiriye, akamuha izi nshingano muri Minisiteri y’Ubutabera.
Ati “Ibi ni ikimenyetso cy’umurongo ushishoza wanyu wo kwizera imbaraga mubona mu rubyiruko. Nizeje kuzakorera Igihugu cyacu n’umutima ukunda Igihugu, n’ubumenyi ndetse no kwitwara neza.”
Uyu muyobozi winjiye mu bandi bakiri bato bari mu nzego nkuru z’Igihugu, mu ijoro ryacyeye, yagaragaje ko izi nshingano yahawe zaje ari ibyishimo byiyongera mu bindi, kuko yanarangije amasomo muri Kaminuza ya Harvard Law School muri Massachusetts muri Leta Zunze Ubumwe za America.
Mu butumwa yanyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa X, Butera yagize ati “Uyu munsi nahawe impamyabushobozi muri Harvard Law School, kandi nanahabwa inshingano na Perezida nka Chief Technical Advisor muri Minisiteri y’Ubutabera.”
Yakomeje agira ati “Nishimiye kuba ngiye kwerecyeje mu rugo kuko kuba Umunyarwanda byamfashije kwitwara neza muri Harvard.”
Perezida Paul Kagame ukunze guhamagarira urubyiruko kwinjira mu miyoborere y’Igihugu ikomeje kwinjiza bamwe muri rwo mu nzego zirimo n’izifata ibyemezo, mu kiganiro aherutse kugirana n’urubyiruko rw’abakorerabushake rwizihizaga isabukuru y’imyaka 10 ishize hashinzwe umuryango warwo, yasabye abakiri bato kujya batangira gutekereza icyo bakorera umuryango mugari wabo bakiri bato, nk’uko na we yabitangiye afite imyaka 15.
RADIOTV10