Friday, January 23, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Uwahoze muri Sena y’u Rwanda uzwiho kuvuganira abasigajwe n’amateka yitabye Imana

radiotv10by radiotv10
03/01/2022
in MU RWANDA
0
Uwahoze muri Sena y’u Rwanda uzwiho kuvuganira abasigajwe n’amateka yitabye Imana
Share on FacebookShare on Twitter

Kalimba Zephyrin wabaye Umusenateri muri Sena y’u Rwanda, wakundaga kugaragaza ibibazo byugarije abo amateka agaragaza ko basigaye inyuma asaba ko byashakirwa umuti, yitabye Imana azize uburwayi.

Urupfu rwa nyakwigendera rwamenyekanye kuri uyu wa Mbere tariki 03 Mutarama 2022 aho yitabye Imana mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru rishyira kuri uyu wa mbere.

Kalimba Zephyrin wari umaze iminsi arwaye, yitabiye Imana mu Bitaro Byitiriwe Umwami Fayisali biherereye mu Mujyi wa Kigali.

Nyakwigendera Zephyrin ubwo yari muri Sena yacyuye igihe yasimbuwe n’iriho ubu, azwiho kuba yarakundaga kugaragaza ibibazo by’abo amateka agaragaza ko amateka yasize inyuma yerekana n’ibyakorwa ngo bikemurwe.

Yinjiye muri Sena y’u Rwanda muri 2012 ubwo yashyirwagaho na Perezida wa Repubulika akaba yari umwe mu Basenateri 8 yashyizeho icyo gihe, akaba yararangije Manda ye muri 2020 na bagenzi be binjiranye muri Sena.

Dr Iyamuremye Augustin uyobora Sena y’u Rwanda, yemeje amakuru y’urupfu rw’uyu wabaye Umushingamategeko muri Sena.

Bavakure Vincent uyobora Umuryango w’Abakora umwuga wo kubumba (COPORWA), yemeje amakuru y’urupfu rwa nyakwigendera wahoze ayobora uyu muryango mbere yo kwinjira muri Sena y’u Rwanda mu 2021.

Bavakure yatangaje ko n’ubu bahise batangira gutegura igikorwa cyo gushyingura nyakwigendera giteganyijwe kuba ku wa Kane tariki 06 Mutarama 2022.

Nyakwigendera Kalimba Zephyrin yakoze imirimo inyuranye; mu 1990 yashinze umuryango uvuganira abo amateka agaragaza ko basigaye inyuma n’amateka anawubera umuyobozi. Mu 1997 yayoboye ihuriro ry’imiryango ivuganira abo mu cyiciro cyasigaye inyuma mu Karere.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

12 + three =

Previous Post

Holybeat warongoye Umunya-Israel yagiye gutura muri Canada

Next Post

Amavubi ahaye Abanyarwanda Ubunani atsinda Guinea 3-0 mu wa Gicuti

Related Posts

Hatangajwe icyazanye mu Rwanda intumwa z’Ingabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye mu karere

Hatangajwe icyazanye mu Rwanda intumwa z’Ingabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye mu karere

by radiotv10
23/01/2026
0

Intumwa z’Umuryango w’Ingabo Zihora ziteguye Gutaba mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba (Eastern Africa Standby Force-EASF), zagiriye uruzinduko mu Rwanda rugamije...

Inkuru y’Isomo: Ibiteye amatsiko mu mibanire y’umusore wemeye gushaka umukobwa ufite SIDA ubu bubatse urugo runezerewe

Inkuru y’Isomo: Ibiteye amatsiko mu mibanire y’umusore wemeye gushaka umukobwa ufite SIDA ubu bubatse urugo runezerewe

by radiotv10
23/01/2026
0

Umugabo n’umugore we bo mu Mujyi wa Kigali, bamaranye itanu babana, umwe afite ubwandu bwa Virusi itera SIDA undi atabufite,...

Bashyize hanze imyitwarire bashinja ubuyobozi ituma ubujura budacika ahubwo bugakaza umurego

Bashyize hanze imyitwarire bashinja ubuyobozi ituma ubujura budacika ahubwo bugakaza umurego

by radiotv10
23/01/2026
0

Abo mu Mirenge ya Kivumu na Kigeyo mu Karere ka Rubavu, bavuga ko ubujura bubarembeje nyamara ngo ubuyobozi bukaba bubirebera...

Abadepite babajije Abayobozi muri Minisiteri iherezo ry’ikibazo cyavuzwe kenshi mu buhinzi bw’u Rwanda

Abadepite babajije Abayobozi muri Minisiteri iherezo ry’ikibazo cyavuzwe kenshi mu buhinzi bw’u Rwanda

by radiotv10
23/01/2026
0

Abadepite bagize Komisiyo y’Imiyoborere n’Uburinganire bw’Abagabo n’Abagore mu Nteko Ishinga Amategeko, babajije Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi, iherezo ry’ikibazo cy'ibyumba bikonjesha umusaruro...

Umunyamakuru ufite uburambe mu Rwanda yahawe inshingano zo hejuru nyuma y’umwaka ahagaritswe n’igitangazamakuru yakoreraga

Umunyamakuru ufite uburambe mu Rwanda yahawe inshingano zo hejuru nyuma y’umwaka ahagaritswe n’igitangazamakuru yakoreraga

by radiotv10
22/01/2026
0

Umunyamakuru Sylivanus Karemera wamaze igihe akorera Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru akaza guhagarikirwa rimwe n’abandi benshi bagikoragamo, yahawe inshingano mu buyobozi bw’ikindi...

IZIHERUKA

Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika
AMAHANGA

Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika

by radiotv10
23/01/2026
0

Gen.Makenga yabwiye abo muri AFC/M23 ibizaranga urugamba mu mwaka wa 2026

Hatangajwe ingingo y’ingenzi igiye kuganirwaho hagati ya AFC/M23 Leta ya Congo

23/01/2026
Rayon yemeje ko yatandukanye na rutahizamu wabonwaga nk’ahazaza hayo

Rayon yemeje ko yatandukanye na rutahizamu wabonwaga nk’ahazaza hayo

23/01/2026
Hatangajwe icyazanye mu Rwanda intumwa z’Ingabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye mu karere

Hatangajwe icyazanye mu Rwanda intumwa z’Ingabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye mu karere

23/01/2026
Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

23/01/2026
Ibihugu 19 byinjiye mu Kanama gashya ku Isi kashinzwe na Perezida wa America

Ibihugu 19 byinjiye mu Kanama gashya ku Isi kashinzwe na Perezida wa America

23/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Amavubi ahaye Abanyarwanda Ubunani atsinda Guinea 3-0 mu wa Gicuti

Amavubi ahaye Abanyarwanda Ubunani atsinda Guinea 3-0 mu wa Gicuti

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika

Hatangajwe ingingo y’ingenzi igiye kuganirwaho hagati ya AFC/M23 Leta ya Congo

Rayon yemeje ko yatandukanye na rutahizamu wabonwaga nk’ahazaza hayo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.