Kalimba Zephyrin wabaye Umusenateri muri Sena y’u Rwanda, wakundaga kugaragaza ibibazo byugarije abo amateka agaragaza ko basigaye inyuma asaba ko byashakirwa umuti, yitabye Imana azize uburwayi.
Urupfu rwa nyakwigendera rwamenyekanye kuri uyu wa Mbere tariki 03 Mutarama 2022 aho yitabye Imana mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru rishyira kuri uyu wa mbere.
Kalimba Zephyrin wari umaze iminsi arwaye, yitabiye Imana mu Bitaro Byitiriwe Umwami Fayisali biherereye mu Mujyi wa Kigali.
Nyakwigendera Zephyrin ubwo yari muri Sena yacyuye igihe yasimbuwe n’iriho ubu, azwiho kuba yarakundaga kugaragaza ibibazo by’abo amateka agaragaza ko amateka yasize inyuma yerekana n’ibyakorwa ngo bikemurwe.
Yinjiye muri Sena y’u Rwanda muri 2012 ubwo yashyirwagaho na Perezida wa Repubulika akaba yari umwe mu Basenateri 8 yashyizeho icyo gihe, akaba yararangije Manda ye muri 2020 na bagenzi be binjiranye muri Sena.
Dr Iyamuremye Augustin uyobora Sena y’u Rwanda, yemeje amakuru y’urupfu rw’uyu wabaye Umushingamategeko muri Sena.
Bavakure Vincent uyobora Umuryango w’Abakora umwuga wo kubumba (COPORWA), yemeje amakuru y’urupfu rwa nyakwigendera wahoze ayobora uyu muryango mbere yo kwinjira muri Sena y’u Rwanda mu 2021.
Bavakure yatangaje ko n’ubu bahise batangira gutegura igikorwa cyo gushyingura nyakwigendera giteganyijwe kuba ku wa Kane tariki 06 Mutarama 2022.
Nyakwigendera Kalimba Zephyrin yakoze imirimo inyuranye; mu 1990 yashinze umuryango uvuganira abo amateka agaragaza ko basigaye inyuma n’amateka anawubera umuyobozi. Mu 1997 yayoboye ihuriro ry’imiryango ivuganira abo mu cyiciro cyasigaye inyuma mu Karere.
RADIOTV10