• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

AMAKURU AGEZWEHO: Uwakekwagaho kwica urw’agashinyaguro uwarokotse Jenoside na we yarashwe arapfa

radiotv10by radiotv10
18/12/2024
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
AMAKURU AGEZWEHO: Uwakekwagaho kwica urw’agashinyaguro uwarokotse Jenoside na we yarashwe arapfa
Share on FacebookShare on Twitter

Umugabo w’imyaka 33 y’amavuko wakekwagaho kwica akubise ipiki Sibomana Emmanuel wari wararokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, na we yarashwe ahita apfa ubwo yageragezaga gucika inzego z’umutekano zari zimujyanye kwerekana ibyo yakoresheje muri ubu bugizi bwa nabi.

Uyu warashwe agahita apfa, ni Kabera Samuel w’imyaka 33 y’amavuko, warashwe ubwo yari ajyanywe na Polisi kugira ngo yerekane aho yahishe ibikoresho yakoresheje mu kwica Sibomama Emmanuel w’imyaka 57 wari wararokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Amakuru y’iraswa rya Kabera Samuel, tuyakesha ikinyamakuru Kigali Today nk’uko cyabitangaje mu butumwa bwatambutse ku rubuga nkoranyambaga rwa X mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu.

Nyakwigendera Sibomana Emmanuel yishwe mu ijoro ryo ku wa 13 Ukuboza 2023 ubwo yari atashye iwe mu Mudugudu wa Abakina, Akagari ka Ruhumbi, Umurenge wa Gishari mu Karere ka Rwamagana.

Uyu Kabera Samuel wakekwagaho kwica nyakwigendera Sibomana Emmanuel wari warakotse Jenoside yakorewe Abatutsi, yari afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gishari, ubwo hari hagikomeje iperereza, ndetse akaba yarashwe agiye kwerekana ibikoresho yakoresheje muri ubu bugizi bwa nabi, mu rwego rw’iperereza.

Ikibazo cy’abakomeje guhohotera abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, kimaze iminsi kivugwa mu bice bitandukanye by’Igihugu, aho mu mezi ane ashize, hamaze kwicwa abagera muri batandatu.

Uretse uyu Sibomama Emmanuel wari utuye mu Ntara y’Iburasirazuba, mu kwezi gushize, na bwo muri iyi Ntara hishwe Pauline Nduwamungu na we wari warakotse Jenoside yakorewe Abatutsi, aho yiciwe iwe mu Mudugudu wa Akabungo mu Kagari ka Rubago mu Murenge wa Rukumberi, uwabikoze akamuca umutwe, igihimba akagishyira mu kimoteri cyo mu rugo iwe, umutwe ukaza kuboneka mu bwiherero aho wari wajugunywe.

Mu butumwa Perezida Paul Kagame yatanze tariki 12 Ukuboza 2024 ubwo yakiraga indahiro za Perezida na Visi Perezida b’Urukiko rw’Ikirenga, yagarutse kuri iki kibazo, avuga ko ibi bigomba guhagarara, kandi ubutabera n’amategeko, bigakemura iki kibazo, bitaba ibyo hagakoreshwa ibindi.

Icyo gihe Perezida Kagame yagize ati “Kuba uyu munsi hagishobora kuboneka abantu bafite ibitekerezo byo kudusubiza aho, icyo gihe amategeko, ubutabera bugomba gukoreshwa, nibudakoreshwa n’ibindi bizakoreshwa. Ibyo bigomba guhagarara. Kwica abantu n’ubundi babuze ubutabera n’ubundi mu gihe cyose barabuze n’ubuzima, hakabaho na Politiki yaganisha ahongabo, ishaka kugirira nabi abantu barokotse bakabasanga mu ngo zabo bakabica, amategeko agomba gukora, nadakora hazakora ibindi. Ibyo kandi ndabyatuye ndabibabwiye, buri wese anyumve. Bigomba guhagarara.”

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fourteen − twelve =

Previous Post

AMAKURU MASHYA: Herekanywe 16 bakekwaho ubujura bwari bumaze iminsi buzamurwa mu majwi y’abaturage

Next Post

Ubutumwa M23 yageneye abaturage bo mu gace gakungahaye nyuma yo kukabohoza

Related Posts

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

by radiotv10
02/06/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yasabye abaturage bo mu Murenge wa Save, Akarere ka Gisagara, kugira uruhare rufatika...

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Next Post
Ubutumwa M23 yageneye abaturage bo mu gace gakungahaye nyuma yo kukabohoza

Ubutumwa M23 yageneye abaturage bo mu gace gakungahaye nyuma yo kukabohoza

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.