Umugabo w’imyaka 43 y’amavuko ukekwagaho kuba avana urumogi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yafatiwe mu Kagari ka Kamurera mu Murenge wa Kamembe mu Karere ka Rusizi, asanganwa udupfunyika twarwo 5 600.
Uyu mugabo witwa Uhoraningoga Methode, yafashwe na Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (ANU), ryamusanze mu Mudugudu wa Kamuhirwa, mu Kagari ka Kamurera, mu Murenge wa Kamembe ku gicamunsi cyo ku wa Gatatu tariki ya 19 Ukwakira 2022.
Ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Mucyo Rukundo, yavuze ko Polisi yari ifite amakuru ko uyu Uhoraningoga asanzwe acuruza urumogi akura muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Yagize ati “Ku wa Gatatu ni bwo twahamagawe n’umuturage wo mu Mudugudu wa Kamuhirwa, avuga ko amubonye afite umufuka bikekwa ko urimo iurumogi.”
CIP Mucyo Rukundo avuga ko Polisi yahise itegura igikorwa cyo gufata uyu mugabo, ndetse ikaza kumufata.
Ati “Abapolisi bamugwa gitumo muri uriya Mudugudu wa Kamuhirwa afite umufuka wari urimo udupfunyika 4 900 tw’urumogi ahita atabwa muri yombi, Abapolisi bagiye kumusaka iwe mu rugo mu Mudugudu wa Kadasomwa, mu Kagari ka Kamashangi basangayo utundi dupfunyika 700 twari mu gafuka kari gateretse mu cyumba araramo.”
Akimara gufatawa, yemereye Polisi ko asanzwe acuruza urumogi ndetse ko n’urwo yafatanywe yari yarukuye muri Congo mu rukerero rw’uwo munsi yafatiweho.
Uyu mugabo akimara gufatwa, yashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Kamembe ndetse n’ibiyobyabwenge yafatanywe.
Gusa yavuze ko yari yaruhawe n’uwitwa Mama Linda bari bumvikanye ko ari bumushyire ibihumbi 300 Frw nyuma yo kurugurisha.
CIP Rukundo yaburiye abijandika muri ibi bikorwa bibi by’ubucuruzi w’ibiyobyabwenge, ati “Gushora amafaranga mu biyobyabwenge ni ukuyatwika kuko isaha iyo ari yo yose byafatwa, ubifatiwemo na we agafungwa, agasigara ari umutwaro ku muryango we n’Igihugu.”
RADIOTV10