Abo mu muryango w’umuturage wo mu Murenge wa Bweramana mu Karere ka Ruhango, wapfuye urupfu rutunguranye, baravuga ko ubuyobozi bwabashyizeho igitutu bigatuma bamushyingura shishi itabona muri shitingi, none ngo byabasigiye agahinda.
Mukamuhizi Claudine w’imyaka 45 yitabye Imana mu ijoro ryo ku wa Gatandatu, mu Mudugudu wa Mukingi, mu Kagari ka Rwinyana mu Murenge wa Bweramana, aho yari atuye.
Umuryango wa nyakwigendera uvuga ko yapfuye urupfu rutunguranye kuko nta burwayi yari afite, ariko ko ibyo batirirwa babitindaho kuko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwabikozeho iperereza.
Gusa ngo icyabasigiye agahinda, ni uburyo yashyinguwemo butabanejeje nkuko bivugwa na bamwe mu bo mu muryango wa nyakwigendera.
Bavuga ko ubuyobozi bwabasabye gushyingura uyu muntu wabo shishi itabona, mu gihe iyo bitonda bari gushaka ubushobozi bakamuherekeza neza.
Umwe yagize ati “Yashyinguwe nabi byaratubabaje kuko yashyinguwe nta sanduku, ibintu byihuta cyane kandi twarashaka ko yashyingurwa neza mu cyubahiro, tukamushakira isanduku ariko ntibyakunze kuko bashakaga ko duhita tubikora vuba vuba. Badushyizeho igitutu.”
Aba baturage bavuga ko ubuyobozi bwabasabaga gushyingura uyu muntu mu buryo bwihuse, bubabwira ko nibatamushyingura byihuse, bamumusigira bakirwariza.
Undi ati “Leta se ko yatuzaniye shitingi bati ‘nimukore ibyihuta’, bati ‘tugiye gupimisha umuntu wa muganga, nituvayo dusange mwabonye ishyamba umuntu mumushyingure’. Kumushyingura muri shitingi ntabwo byari bikwiye.”
Bavuga ko babanje no gusaba abayobozi ko baba baretse bakabanza bagashaka isanduku, ariko bakababera ibamba.
Undi ati “Baratubuwe bati ‘nta by’amasanduku, tubahaye shitingi nshyashya, ngo turamuhamba muri iyi shitingi’.”
Akomeza avuga ko byababaje, ati “Bidatanga isura mbi se kubona umuntu muzima ashyingurwa muri shitingi, ibyo ni ibintu bizima?”
Uyu muturage akomeza avuga ko nubwo uyu nyakwigendera yari umukene ariko n’ubuyobozi butari bukwiye gutuma umuturage wabwo ashyingurwa muri ubu buryo, ahubwo ko na bwo bwari gushaka uburyo bubona isanduku.
Ati “N’ubuyobozi bugomba guseba, twese twarasebye n’abaturanyi twarasebye, njye nanamenye ubwenge no guhamba mu misambi bitakibaho.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bweramana, Ntivuguruzwa Emmanuel yavuze ko nta ruhare ubuyobozi bwagize mu ishyingurwa ry’uyu muturage.
Ati “Haba harabayeho uburangare bw’umuryango kugira ngo babe babikora muri ubwo buryo [gushyingura muri shitingi] ariko ntabwo ubwo burangare bujya bubaho ku buyobozi.”
Uyu muyobozi avuga ko umuryango wa nyakwigendera ushobora kuba warakekaga ko ubuyobozi buzawufasha mu bikorwa byo kumuherekeza ariko ko bwari bwabasobanuriye ko bubafasha mu gukora isuzuma ariko mu gushyingura bakirwariza.
INKURU MU MASHUSHO
RADIOTV10
Nonese abo baturage iyo ninkuru bahimbye uwo muyobozi nukwikura mukimwaro kuko ntiyabyemerera itangaza makuru.
Arega abaturage rwararenganye cyane cyane twebwe Two mucyaro usanga abayobozi badufata nkabatagira ubwenge bityo bakatuyoboraba igitugu.