Uwari SG wa FERWACY wamaze kugezwa mu Igororero yasobanuririye Urukiko icyarumugaruyemo

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Benoît Munyankindi wahoze ari Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare (FERWACY) ukurikiranyweho gufata icyemezo gishingiye ku bucuti, itonesha n’icyenewabo, yagarutse mu Rukiko kuburana ubujurire ku cyemezo cyo gufungwa by’agateganyo iminsi 30.

Munyankindi uregwa ibyaha bifitanye isano n’ibivugwa ko yakoresheje ububasha bwe agahesha umugore we guherekeza ikipe y’Igihugu yari igiye mu irushanwa, yafatiwe icyemezo cyo gufungwa by’agateganyo iminsi 30 tariki 12 Nzeri 2023 n’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro.

Izindi Nkuru

Yajuririye iki cyemezo mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, yarwitabye kuri uyu wa Mbere tariki 23 Ukwakira 2023 kugira ngo aburane kuri ubu bujurire.

Mu bujurire bwe, yabwiye Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ko urw’Ibanze rwa Kicukiro rwafashe icyemezo cyo kumufunga rutahaye ishingiro impamvu yatanze, asaba kurekurwa agakurikiranwa ari hanze.

Munyankindi uburana ahakana ibyaha akekwaho, yabwiye Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ko icyaha akekwaho atagikoze, kandi ko Urukiko rwamufatiye icyemezo yajuririye rutahaye agaciro ibisobanuro yaruhaye.

Uyu wahoze ari Umunyamabanga Mukuru wa FERWACY [yaje guhagarikwa] asobanura ko Uwineza Providence [umugore we] yajyanye n’ikipe y’Igihugu yari igiye mu irushanwa nk’uwari ufite ikipe ahagarariye yo mu Karere ka Nyabihu, kandi ko iyi kipe ari umunyamuryango wa FERWACY.

Yavuze kandi ko inama yabereye mu karere ka Musanze yateguraga urugendo rwo kugenda kw’iyi kipe yahagarariye u Rwanda, bemeje ko n’umuturage usanzwe wifuza kuzaherekeza ikipe azajyayo, kandi ko FERWACY yagombaga kubafasha kubona ibyangombwa.

Uregwa yavuze ko Uwineza Providence [umugore we] yafashijwe na FERWACY kubona ubutumire (invitation) ariko ko ibindi byose yabyishakiye, yaba amafaranga y’urugendo ndetse na Visa.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru