Eugene-Richard Gasana wahoze ari umudipolomate w’u Rwanda, wanaruhagarariye mu Muryango w’Abibumbye, yahamijwe n’Urukiko rw’i New York gukorera ihohotera rishingiyenku gitsina umukobwa wimenyerezaga umwuga, rumutegeka kwishyura indishyi za miliyoni 5 USD (arenga miliyari 7 Frw).
Ni icyemezo cyafashwe n’Urukiko rw’Ikirenga rwa Leta ya New York, mu kirego cyatanzwe na Benita Uruhisho wakorewe icyaha n’uyu wahoze ari Umudipomate w’u Rwanda.
Gasana, wahoze ari Intumwa Ihoraho mu Muryango w’Abibumbye kugeza mu 2016, yakurikiranyweho gufata ku ngufu Benita Uruhisho.
Yaregwaga kandi kuba yarakubise uwahohotewe ubwo yakoraga nk’umukozi wimenyereza umwuga mu Biro by’Uhagarariye u Rwanda muri UN, yari abereye umuyobozi.
Abacamanza ba Manhattan batanze umwanzuro ku wa Kane tariki 07 Gicurasi, bahamya Gasana agomba kuryizwa ihohotera rishingiye ku gitsina, banamutegeka kwishyura indishyi za miliyoni 5 z’amadolari kuri Uruhisho.
Kuki urubanza rwmaze imyaka irindwi?
Ni urubanza rwatangiye kuburanishwa kuva mu mwaka wa 2019, aho umunyamategeko Liston Abramson, ukorera Inzu y’abamategeko ikorera i Manhattan yaburaniye Uruhisho, yavuze ko urubanza rubanza rwatinze kuko “rwasabye ubutwari buhambaye ku ruhande rw’umukiriya wacu.”
Yakomeje agira ati “Madamu Uruhisho ntiyahuye gusa n’ihungabana ry’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ahubwo, nk’uko ibimenyetso byo mu rubanza byabigaragaje, imbaraga z’ubwunganizi mu kwibasira ku mugaragaro icyizere cye n’izina rye no gutera ubwoba abashoboraga kuba abatangabuhamya muri uru rubanza.”
Avuga kuri iki cyemezo cyafashwe n’Urukiko, Liston Abramson yagize ati “Twishimiye cyane kuba twarahagarariye Madamu Uruhisho. Nta cyemezo na kimwe gishobora gusibanganya ingaruka yagize. Ariko iki cyemezo gitanga ubutumwa busobanutse: ko n’abantu bakomeye bashobora kuryozwa.”
Uyu wahoze ari Umudipolomate w’u Rwanda, Eugene Gasana; nyuma yo guhamywa icyaha no gucibwa ariya mafaranga, yemerewe kuba yajuririra iki cyemezo.
RADIOTV10









