Nyuma y’uko hagaragaye amashusho agaragaza P.Diddy ari guhohotera uwari umukunzi we amukubita bunyamaswa, uwari umurinzi w’uyu muhanzi, yatanze amakuru arambuye ku ihohoterwa yakoreraga abakunzi be.
Ni amashusho amaze iminsi agarukwaho cyane, agaragaza uyu muhanzi P.Diddy akubita imigeri n’umujinya mwinshi uwari umukunzi we Cassie Ventura.
Aya mashusho yatumye benshi batera amabuye uyu muhanzi, bavuga ko yagaragaje ibikorwa by’ubunyamaswa bidakwiye kwihanganirwa, mu gihe we yasabye imbabazi, ndetse akagaragaza ko yicuza.
Roger Bonds wigeze kuba akuriye itsinda ry’abarinzi ba P.Diddy, yavuze ko yiboneye n’amaso ye inshuro ziri hagati y’enye n’eshanu, uyu muhanzi ahohotera abari abakunzi be Kim Porter na Cassie Ventura.
Yagize ati “Ibyo umuntu yakoze aba akwiye kuzabyirengera, birababaje kuba abonye gusaba imbabazi ubu, wenda byakumvikana byarabaye inshuro imwe ku bw’impanduka, ni bwo wenda nakumva imbabazi asaba, ariko yabaye nk’ubeshya abantu ababwira ibyo bashaka kumva.”
Bonds avuga ko we yumva imbabazi zasabwe na P.Diddy zihagije. Ati “Icyo nanibazaho ni no kuba atarigeze avuga izina Cassie muri izo mbabazi yasabye, rero numva ataraciye bugufi bihagije. Yavuze icyo abantu bashaka ko kumva, ntabwo yavuze ibimuturutsemo.”
Uyu wahoze ari umurinzi wa P.Diddy yavuze ko ari kenshi yabonaga uyu muhanzi yaganjwe n’umujinya watumaga yitwara mu buryo budasanzwe, ndetse ko hari igihe yamubazaga icyamurakaje, ariko ko icyamuteraga impungege ari uburyo yaturaga umujinya abagore babaga ari inshuti.
RADIOTV10