Monday, December 22, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Uwari wibwe amafaranga arenga miliyoni 30Frw akorewe igitangaza

radiotv10by radiotv10
20/01/2023
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Uwari wibwe amafaranga arenga miliyoni 30Frw akorewe igitangaza
Share on FacebookShare on Twitter

Umunyarwanda wari wibwe ibihumbi 32,5 USD [abarirwa muri Miliyoni 32 Frw], yayasubijwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), nyuma yuko ruyafatanye uwari umukozi w’uyu muturage wari wayibye akajya kuyifurahishamo dore ko yari yaguzemo telefone n’isaha bihenze.

Iki gikorwa cyo gusubiza uyu muturage aya amafanaga, cyabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Mutarama 2023 ahagaragajwe na telefone yo mu bwoko bwa iPhone n’isaha byari byaguzwe n’uyu wari wibye aya mafaranga.

Uyu muturage wasubijwe amafaranga utifuje ko atangazwa, yavuze ko atari aye ahubwo ko yari yayahawe n’umuvandimwe we, ndetse ko ari yo mpamvu yari atarayabitsa kuri banki.

Yaboneyeho gushimira Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ku bwo kuba rwarakoze akazi katoroshye mu kugaruza aya mafaranga.

Umuvuzi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry yatangaje ko uru rwego rwakiriye ikirego cy’uyu muturage wari wibwe amafaranga, tariki 12 Mutarama 2023 ari na bwo hahise hatangira gushakishwa uwayibye.

Uwitwa Jules wari umukozi wo mu rugo rw’uyu muturage wari wibwe aya mafaranga, yafatanywe na mushiki we i Rwamagana nyuma yo kuyamushyira ngo ayamuhishire, bakajya kuyahisha mu rutoki ari na ho yakuwe.

Dr Murangira yaboneyeho kugira inama abahirahira kwishora mu byaha nk’ibi by’ubujura ko ukuboko kw’inzego z’ubutabera kugomba kubashyikira.

Yagize ati “Umuntu ukeka ko ashobora gutwara amafaranga y’abantu ntafatwe, turamubwira ko bidashoboka, byanze bikunze uba uzafatwa.”

Abafashwe bombi, bemera ibyaha bibiri bakurikiranyweho birimo icy’ubujura gikurikiranywe kuri uyu wari umukozi wo mu rugo ndetse n’icyaha cyo guhisha ibyibwe, gikurikiranywe kuri mushiki we. Bakaba babisabira imbabazi.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one × 2 =

Previous Post

Umunyapolitiki mu Rwanda yavuze ku rupfu rw’umunyamakuru Ntwali John Williams

Next Post

Muhoozi yasubiriye…Yongeye gukora icyatumye yamburwa umwanya ukomeye

Related Posts

Kayonza: Umugabo wari ufite umugore wahukanye yaranze gutaha bamusanze yimanitse

Hari urujijo ku mukozi wo mu rugo w’umuhungu ukekwaho kwica uw’umukobwa bakoranaga muri Kigali

by radiotv10
22/12/2025
0

Umuhungu w’imyaka 28 usanzwe ari umukozi wo mu rugo ruherereyeye mu Murenge wa Gahanga mu Karere ka Kicukiro, ari gushakishwa...

Rusizi: Uwavuye mu rugo agiye kugura inyama yasanzwe mu mashyuza yapfuye

Rusizi: Uwavuye mu rugo agiye kugura inyama yasanzwe mu mashyuza yapfuye

by radiotv10
22/12/2025
0

Kwizera Elias w’imyaka 25 wabarizwaga mu kagari ka Kingwa ko mu murenge wa Gitambi yasanzwe mu mazi y’amashyuza mu kagari...

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

by radiotv10
20/12/2025
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yagiranye ibiganiro na mugenzi we w’u Burusiya, Sergey Lavrov, byibanze ku guteza imbere...

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

by radiotv10
20/12/2025
0

Bamwe mu barema isoko ry’amatungo magufi ryo mu Murenge wa Kabarondo, bavuga ko babangamirwa n’uko ritazitiye, bigatuma amatungo yangiza ubusitani...

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Eng.-Rwanda and Russia review growing Bilateral Cooperation, discuss Eastern DRC peace efforts

by radiotv10
20/12/2025
0

Rwanda’s Minister of Foreign Affairs and International Cooperation, Amb. Olivier Nduhungirehe, held talks with his Russian counterpart, Sergey Lavrov, focusing...

IZIHERUKA

Kayonza: Umugabo wari ufite umugore wahukanye yaranze gutaha bamusanze yimanitse
MU RWANDA

Hari urujijo ku mukozi wo mu rugo w’umuhungu ukekwaho kwica uw’umukobwa bakoranaga muri Kigali

by radiotv10
22/12/2025
0

Rusizi: Uwavuye mu rugo agiye kugura inyama yasanzwe mu mashyuza yapfuye

Rusizi: Uwavuye mu rugo agiye kugura inyama yasanzwe mu mashyuza yapfuye

22/12/2025
UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze

21/12/2025
Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

20/12/2025
Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

20/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Muhoozi yasubiriye…Yongeye gukora icyatumye yamburwa umwanya ukomeye

Muhoozi yasubiriye…Yongeye gukora icyatumye yamburwa umwanya ukomeye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hari urujijo ku mukozi wo mu rugo w’umuhungu ukekwaho kwica uw’umukobwa bakoranaga muri Kigali

Rusizi: Uwavuye mu rugo agiye kugura inyama yasanzwe mu mashyuza yapfuye

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.