Uwasinye inyandiko ya Miss Elsa nka Noteri na we yatawe muri yombi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Uwashyize umukono na kashi ku nyandiko yanditswe Miss Iradukunda Elsa yatumye atabwa muri yombi akurikiranyweho inyandiko mpimbano, na we yatawe muri yombi akurikiranyweho ibyaha birimo kwiyitirira umurimo utari uwe.

Iyi nyandiko yasakaye ku mbuga nkoranyambaga kuri uyu wa Mbere tariki 09 Gicurasi 2022, igaragaza ko yanditswe na Iradukunda Elsa ku itariki 04 ko yanditswe tariki 04 Gicurasi mu gihe yashyizweho umukono na Noteri tariki 03 Gicurasi.

Izindi Nkuru

Iyi nyandiko igaragaza ko Noteri wayishyizeho umukono yitwa Uwitonze Nasira mu gihe uwahaye amakuru RADIOTV10, yavuze ko uyu muntu atagikora uyu mwuga.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwataye muri yombi uyu muntu witwa Uwitonze Nasira akurikiranyweho icyaha cyo gukora inyandiko itavugisha ukuri no kwiyitirira umurimo utari uwe.

Uyu muntu ubu ufungiye kuri station ya RIB ya Remera, yatawe muri yombi mu gihe uwo yasinyiye Iradukunda Elsa na we ari mu maboko ya RIB akurikiranyweho gukoresha inyandiko mpimbano no kubangamira iperereza riri gukorwa kuri Ishimwe Dieudonne [Prince Kid] ukekwaho ibyaha bifitanye isano n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikekwa ko ryakorewe bamwe mu bakobwa bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda.

Iradukunda Elsa wasanze Prince Kid mu maboko ya RIB, avugwaho kuba yarashishikariye abatanze ubuhamya ku byaka bikekwa ko byakozwe n’uyu musore, kwivuguruza kugira ngo bamushinjure.

Ifungwa ry’aba bantu kandi ribaye mu gihe kuri uyu wa Mbere tariki 09 Gicurasi 2022, Minisiteri y’Urubyiruko n’umuco ibaye ihagaritse irushanwa rya Miss Rwanda kubera ibi bibazo byose bikomeje kurivugwamo.

Miss Elsa na we yatawe muri yombi
Inyandiko yatumye afungwa

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru