Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Uwatereswe na Kazungu ahishuye ibitangaza bitari bizwi yizezaga abakobwa kugira ngo abashiture

radiotv10by radiotv10
14/09/2023
in MU RWANDA
1
Uwatereswe na Kazungu ahishuye ibitangaza bitari bizwi yizezaga abakobwa kugira ngo abashiture
Share on FacebookShare on Twitter

Uvuga ko yigeze kuvugishwa na Kazungu Denis ukurikiranyweho kwica abantu akabashyingura mu nzu yari atuyemo mu Mujyi wa Kigali, yavuze ko yamusabye ko yazajya kumusura i Kanombe, akamwizeza ko ari umutagire utunze amafaranga atubutse, ko ajya no kurangura mu mahanga.

Jennifer Uwamahoro mu kiganiro yagiranye na YouTube Channel y’umunyamakuru Gerad Mbabazi, avuga ko ubwo Kazungu yamuhamagaraga, yamubwiye ko afite ikamyo akoresha mu bucuruzi bwo kurangura hanze y’u Rwanda.

Ati “Anyereka amabuye y’agaciro, anyereka uburyo ajya muri Congo, noneho agafotora nk’umuntu w’umugabo ukize uhagaze no ku modoka, yarangiza akakoherereza amafoto akakubwira ngo ‘uyu ni njyewe’.”

Jennifer vuga ko icyatumye amugiraho amakenga ari ukuba yaramubwiraga ko aba ari muri hoteli, ariko akaza kumwoherereza amajwi yumvikanamo abana barira.

Ati “Ikintu cyaje gutuma mugiraho amakenga, amajwi yonyoherereje, hari harimo umwana urira, kandi ari kumbwira ko ari muri Tanzania bari gupakira, we ari muri hoteli.”

Ngo nyuma yamubwiye ko yageze mu Rwanda, kandi ko yamukunze kuko yamubonye kuri YouTube atanga ibiganiro, akamubwira ko yifuza ko yazamugira inama.

Avuga ko akurikije ibyo bagendaga baganira, byatumye uyu mugore yumva ko uwo muntu ari umutekamutwe, akaza kumwiyama, amusaba kutazongera kumuhamagara.

Ati “Ndamubwira nti ‘ntiwongere kumpamagara’ nti kandi ikindi cyongeyeho, njye nje no kukureba, naza nzanjye n’amafaranga magana atanu y’itike na telefone yanjye nkayisiga, nti ‘kuko turabiri ko mwambura abagore telefone’, yahise akupa ntiyongeye guhamagara.”

Jennifer avuga ko yageze aho akamubwira ko akurikije uko yakomeje kumubwira, yumva ari umukire, bityo ko yamwoherereza amafaranga.

Ati “Njye naramubwiye nti ‘nkurikije aho nahereye numva wivuga ibigwiii, ubundi ubwo wakabaye warohereje nk’ibihumbi ijana’ […] nti ‘none se urabwira umugore ngo aze ntunamwoherereze tike?’.”

Jennifer Uwamahoro uvuga ko Kazungu yigeze kumuvugisha

RADIOTV10

Comments 1

  1. Ndamaze says:
    2 years ago

    uyu mukbwa nawe arabeshya, niba barqnavuganye, yongeyemo umunyu ukabije

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five × two =

Previous Post

Ibyavuye mu biganiro byahuje Rayon, Al Hilal na CAF byamenyekanye

Next Post

Perezida Kagame yageze mu Gihugu cyo ku Mugabane wa America (AMAFOTO)

Related Posts

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Uwera Jean Maurice wari umunyamakuru, akaba yagizwe Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yashimiye Perezida Paul Kagame ku cyizere yamugiriye,...

Mu minsi ibiri ikurikirana inkuba zishe abantu mu Ntara ebyiri z’u Rwanda

Mu minsi ibiri ikurikirana inkuba zishe abantu mu Ntara ebyiri z’u Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Abantu babiri bo mu Ntara y’Iburengerazuba n’iy’Amajyepfo, bitabye Imana bakubiswe n’inkuba, barimo umwana w’imyaka itandatu, mu gihe hari abandi bahungabanye...

Five things you must know before a job interview

Five things you must know before a job interview

by radiotv10
29/01/2026
0

An interview can feel scary, but good preparation makes it easier. Whether it’s your first interview or not, these five...

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

IZIHERUKA

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe
AMAHANGA

Eng.-AFC/M23 Provided Aid Warmly Welcomed by Victims of the Recent Fire

by radiotv10
29/01/2026
0

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

29/01/2026
AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

29/01/2026
Mu minsi ibiri ikurikirana inkuba zishe abantu mu Ntara ebyiri z’u Rwanda

Mu minsi ibiri ikurikirana inkuba zishe abantu mu Ntara ebyiri z’u Rwanda

29/01/2026
Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

29/01/2026
Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Perezida Kagame yageze mu Gihugu cyo ku Mugabane wa America (AMAFOTO)

Perezida Kagame yageze mu Gihugu cyo ku Mugabane wa America (AMAFOTO)

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Eng.-AFC/M23 Provided Aid Warmly Welcomed by Victims of the Recent Fire

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.