Saturday, January 24, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Uwatoje Amavubi wari umutoza w’ikindi Gihugu giherutse kunganya n’u Rwanda yirukanywe

radiotv10by radiotv10
17/09/2024
in FOOTBALL, SIPORO
0
Uwatoje Amavubi wari umutoza w’ikindi Gihugu giherutse kunganya n’u Rwanda yirukanywe
Share on FacebookShare on Twitter

Umutoza Milutin Sredojevic uzwi nka Micho wigeze gutoza ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, ubu akaba yatozaga Libya iherutse gukina n’Amavubi, yirukaniwe umusaruro udashamaje.

Uyu Munya-Serbia Milutin Sredojevic uzwi nka Micho, yirukanywe nyuma yuko ikipe ya Libya ititwaye neza mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cy’umwaka utaha wa 2025.

Aherutse kunganya n’u Rwanda 1-1 mukino Amavubi yari yasuyemo ikipe ya Libya, ndetse akaba yaranatsinzwe na Benin 2-1 muri iyi mikino yo gushaka itike ya AFCON 2025.

Ni mu gihe mu kwezi gutaha, ikipe ya Libya kandi izajya gusura ikipe ya Nigeria Super Eagles iherutse mu Rwanda, aho yanganyije na rwo 0-0 mu mukino wabereye kuri Sitade Amahoro.

Micho yirukanywe n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Libya, kubera umusaruro mucye, aho muri iyi mikino ibiri iheruka yombi, yabonyemo inota rimwe, agatsindwamo ibitego bitatu, akinjiza bibiri.

Libya ubu ni yo ya nyuma mu itsinda D ihuriyemo n’u Rwanda, aho ifite inota rimwe mu gihe u Rwanda rufite amanota abiri.

Micho yari yagizwe umutoza w’Ikipe ya Libya mu kwezi k’Ukwakira 2023, akaba yarayihesheje intsinze icyenda (9) mbere yuko hatangira imikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika.

Micho watoje ikipe y’u Rwanda Amavubi kuva muri 2011 kugeza muri 2013, yanatoje andi makipe arimo ay’Ibihugu, nka Uganda, na Zambia.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five × three =

Previous Post

Icyo u Bubiligi bwabwiye Congo ku muturage wabwo wakatiwe urwo gupfa mu bagerageje ‘Coup d’Etat’

Next Post

Umuryango wahuye n’isanganya habura iminsi micye ngo ujye gusezerana mu Murenge

Related Posts

Rayon yemeje ko yatandukanye na rutahizamu wabonwaga nk’ahazaza hayo

Rayon yemeje ko yatandukanye na rutahizamu wabonwaga nk’ahazaza hayo

by radiotv10
23/01/2026
0

Rayon Sports yatangaje ko yatandukanye na rutahizamu w’Umunya-Mali, Adama Bagayogo, wari umwe mu bakinnyi bafatwaga nk’ahazaza ha Gikundiro, nyuma y’imyaka...

Ikipe iri mu zihabwa amahirwe yo kwegukana Shampiyona y’u Rwanda yasinyishije abakinnyi bane barimo uw’izina rikomeye

Ikipe iri mu zihabwa amahirwe yo kwegukana Shampiyona y’u Rwanda yasinyishije abakinnyi bane barimo uw’izina rikomeye

by radiotv10
23/01/2026
0

Ikipe ya Police FC yemeje ko yasinyishije abakinnyi bane, barimo Rudasingwa Prince na Nshimirimana Ismail Pitchou wanyuze mu makipe ya...

Irebere igihembo cy’akataraboneka cyashyikirijwe wa mufana wa Congo wabaye ikimenyabose

Irebere igihembo cy’akataraboneka cyashyikirijwe wa mufana wa Congo wabaye ikimenyabose

by radiotv10
22/01/2026
0

Minisitiri wa Siporo n'Imyidagaduro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Didier Budimbu, yashyikirije igihembo cy’imodoka nshyashya yo mu bwoko bwa...

Hemejewe amakuru yavugwaga ku itandukana rya Rayon n’umutoza wungirije Haruna Ferouz

Hemejewe amakuru yavugwaga ku itandukana rya Rayon n’umutoza wungirije Haruna Ferouz

by radiotv10
22/01/2026
0

Ubuyobozi bw'Ikipe ya Rayon Sports bwemeje ko bwatandukanye n'Umutoza Wungirije, Haruna Ferouz ku bwumvikane bw’impande zombi, nyuma yuko bivuzwe ko...

Perezida w’inzibacyuho wa Rayon yageneye ubutumwa aba-Rayon bihebye bagakura amaso ku Gikombe

Perezida w’inzibacyuho wa Rayon yageneye ubutumwa aba-Rayon bihebye bagakura amaso ku Gikombe

by radiotv10
21/01/2026
0

Perezida w’Inzibacyuho wa Rayon Sports, Murenzi Abdallah yahumurije abakunzi b’iyi kipe bamaze kwiheba ko batakiri mu makipe ahatanira igikombe cya...

IZIHERUKA

Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika
AMAHANGA

Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika

by radiotv10
23/01/2026
0

Gen.Makenga yabwiye abo muri AFC/M23 ibizaranga urugamba mu mwaka wa 2026

Hatangajwe ingingo y’ingenzi igiye kuganirwaho hagati ya AFC/M23 Leta ya Congo

23/01/2026
Rayon yemeje ko yatandukanye na rutahizamu wabonwaga nk’ahazaza hayo

Rayon yemeje ko yatandukanye na rutahizamu wabonwaga nk’ahazaza hayo

23/01/2026
Hatangajwe icyazanye mu Rwanda intumwa z’Ingabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye mu karere

Hatangajwe icyazanye mu Rwanda intumwa z’Ingabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye mu karere

23/01/2026
Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

23/01/2026
Ibihugu 19 byinjiye mu Kanama gashya ku Isi kashinzwe na Perezida wa America

Ibihugu 19 byinjiye mu Kanama gashya ku Isi kashinzwe na Perezida wa America

23/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Umuryango wahuye n’isanganya habura iminsi micye ngo ujye gusezerana mu Murenge

Umuryango wahuye n’isanganya habura iminsi micye ngo ujye gusezerana mu Murenge

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika

Hatangajwe ingingo y’ingenzi igiye kuganirwaho hagati ya AFC/M23 Leta ya Congo

Rayon yemeje ko yatandukanye na rutahizamu wabonwaga nk’ahazaza hayo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.