Umutoza Milutin Sredojevic uzwi nka Micho wigeze gutoza ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, ubu akaba yatozaga Libya iherutse gukina n’Amavubi, yirukaniwe umusaruro udashamaje.
Uyu Munya-Serbia Milutin Sredojevic uzwi nka Micho, yirukanywe nyuma yuko ikipe ya Libya ititwaye neza mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cy’umwaka utaha wa 2025.
Aherutse kunganya n’u Rwanda 1-1 mukino Amavubi yari yasuyemo ikipe ya Libya, ndetse akaba yaranatsinzwe na Benin 2-1 muri iyi mikino yo gushaka itike ya AFCON 2025.
Ni mu gihe mu kwezi gutaha, ikipe ya Libya kandi izajya gusura ikipe ya Nigeria Super Eagles iherutse mu Rwanda, aho yanganyije na rwo 0-0 mu mukino wabereye kuri Sitade Amahoro.
Micho yirukanywe n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Libya, kubera umusaruro mucye, aho muri iyi mikino ibiri iheruka yombi, yabonyemo inota rimwe, agatsindwamo ibitego bitatu, akinjiza bibiri.
Libya ubu ni yo ya nyuma mu itsinda D ihuriyemo n’u Rwanda, aho ifite inota rimwe mu gihe u Rwanda rufite amanota abiri.
Micho yari yagizwe umutoza w’Ikipe ya Libya mu kwezi k’Ukwakira 2023, akaba yarayihesheje intsinze icyenda (9) mbere yuko hatangira imikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika.
Micho watoje ikipe y’u Rwanda Amavubi kuva muri 2011 kugeza muri 2013, yanatoje andi makipe arimo ay’Ibihugu, nka Uganda, na Zambia.
RADIOTV10