Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Uwavanywe ku nshuro ya kabiri mu nshingano z’inzego nkuru z’u Rwanda yagize icyo avuga

radiotv10by radiotv10
24/08/2024
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Uwavanywe ku nshuro ya kabiri mu nshingano z’inzego nkuru z’u Rwanda yagize icyo avuga
Share on FacebookShare on Twitter

Niyonkuru Zephanie wigeze kuvanwa ku mwanya w’Umuyobozi Wungirije wa RDB kubera amakosa y’imiyoborere idakwiye, akaba yanavanywe ku mwanya w’Umunyamabanga Uhoraho muri MINISPORTS, yavuze ko yishimira umusanzu yatanze mu iterambere rya Siporo yo mu Rwanda, kandi ko agifite umuhate wo gukorera Igihugu.

Zephanie Niyonkuru yakuwe mu nshingano kuri uyu wa Gatanu tariki 23 Kanama 2024 nk’uko bigaragara mu itangazo ry’Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatanu, iyobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.

Umwanzuro wa munani w’iyi Nama y’Abaminisitiri, ugira uti “Inama y’Abaminisitiri yavanye mu mirimo Bwana Zephanie Niyonkuru wari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo (MINISPORTS).”

Mu butumwa Niyonkuru Zephanie wakuwe mu nshingano, yatanze nyuma y’amasaha macye, kuri uyu wa Gatandatu tariki 24 Kanama 2024, yagize icyo avuga.

Mu butumwa yanyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa X, Niyonkuru yagize ati “Byari iby’agaciro n’ishema gutanga umusanzu mu iterambere rya siporo y’Igihugu cyanjye mu miyoborere ya Nyakubahwa Paul Kagame. Mwarakoze nyakubahwa, ku bw’aya mahirwe adasanzwe.”

Niyonkuru yakomeje agira ati “Nzakomeza kugira umuhate wo gutanga umusanzu mu iterambere ry’Igihugu cyanjye.”

Ni ku nshuro ya kabiri Zephanie Niyonkuru avanywe mu nshingano mu nzego nkuru z’Igihugu, kuko no muri 2022, tariki 06 Ukwakira yari yavanywe mu nshingano zo kuba Umuyobozi Wungirije w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB).

Itangazo ryasohotse kuri iyo tariki rivuye mu Biro bya Minisitiri w’Intebe, ryavugaga ko “Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yavanye ku mirimo Bwana Zephanie Niyonkuru wari Umuyobozi Wungirije rw’Urwego rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB) kubera amakosa y’imiyoborere idakwiye yakomeje kugaragaza.”

Niyonkuru Zephanie, yari yongeye kugirwa icyizere, aho Inama y’Abaminisitiri yateranye tariki 30 Mutarama 2023, yari yamuhaye inshingano zo kuba Umunyamabanga Uhoraho, ari na zo yakuweho ubu.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three × 5 =

Previous Post

Undi Muyobozi w’Igihugu gikomeye yinjiye mu rugendo rwo kunga u Burusiya na Ukraine

Next Post

Rusizi: Abagemuriye amashuri ibiribwa bamaze amezi 8 bishyuza bavuze igisubizo bahabwa kitabanyura

Related Posts

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

Simple steps you can follow to build real confidence

Simple steps you can follow to build real confidence

by radiotv10
28/01/2026
0

Confidence isn’t about being the loudest person in the room or having everything figured out. It’s about feeling comfortable with...

IZIHERUKA

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police
FOOTBALL

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Rusizi: Abagemuriye amashuri ibiribwa bamaze amezi 8 bishyuza bavuze igisubizo bahabwa kitabanyura

Rusizi: Abagemuriye amashuri ibiribwa bamaze amezi 8 bishyuza bavuze igisubizo bahabwa kitabanyura

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.