Uwayezu Jean Fidèle wigeze kuba Perezida wa Rayon Sports akaza kwegura, yagaragarijwe urukundo n’abakunzi b’iyi kipe, bamweretse ko bazirikana ibyo yayikoreye.
Uyu mugabo usanzwe akunda ibikorwa bya Siporo, yagaragarijwe urugwiro n’abakunzi ba Rayon ubwo yari yitabiriye ibirori by’itangwa ry’igikombe cy’irushanwa rya Esperance Football Tournament 2025 ryegukanywe n’ikipe ya Golden Generation y’ab’i Nyamirambo, yaritwaye itsinze ikipe y’abavuka i Rubavu bise Brésil.
Uwayezu Jean Fidèle wari umwe mu bakunzi b’umupira b’amaguru batanze ibihembo, ubwo yari ahamagawe ngo abitange, yakiranywe ubwuzu bwinshi n’abakunzi b’umupira w’amaguru byumwihariko abakunzi b’ikipe ya Rayon Sports yigeze kuyobora.
Abakunzi ba Rayon Sports n’ubundi bakunze kugaragariza uyu mugabo urukundo rwinshi, ubwo yari agiye gutanga ibihembo muri iri rushanwa, bongeye kuririmba izina rye, bamwereka ko bakizirikana akazi yakoze mu ikipe yabo.
Uwayezu Jean Fidèle ni umwe mu bayoboye ikipe ya Rayon Sports bashimwe n’abakunzi b’iyi kipe, dore ko ari umwe mu bayifashije gukemura bimwe mu bibazo byari byarayizonze, nk’imanza yakundaga gushorwamo.
Uyu mugabo wari watorewe kuyobora Rayon mu kwezi k’Ukwakira 2020, yanafashije iyi kipe kurandura ibyari byariswe ‘Amashyamba’ byo kudahuza hagati y’impande z’abakunzi b’iyi kipe.
Anibukirwa kandi kuba yarashinze ikipe y’abagore ya Rayon Sports WFC yahereye mu cyiciro cya kabiri, ihita yegukana igikombe ihita inazamuka mu cya mbere.
Muri Nzeri umwaka ushize wa 2024, Uwayezu Jean Fidèle yeguye ku mwanya wa Perezida wa Rayon Sports, yaburagaho igihe gito ngo manda ye irangire, aho byavuzwe ko yeguye ku mpamvu z’uburwayi.



RADIOTV10