Saturday, January 31, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Uw’i Nyabihu wari umaze iminsi ibiri i Rubavu yakuyemo inda abaturanyi baramutahura

radiotv10by radiotv10
03/10/2022
in MU RWANDA
0
Uw’i Nyabihu wari umaze iminsi ibiri i Rubavu yakuyemo inda abaturanyi baramutahura
Share on FacebookShare on Twitter

Abaturage bo mu Murenge wa Gisenyi mu Karere ka Rubavu, batahuye umugore ukekwaho gukuramo inda ubwo yari agiye kujugunya uruhinja, bahita bamenyesha inzego, zihita zimuta muri yombi.

Uyu mugore usanzwe ufite abana babiri, yafashwe kuri iki Cyumweru tariki 02 Ukwakira 2022 ubwo abaturage bo mu Mudugudu wa Bugoyi mu Kagari ka Bugoyi bamubonaga afite indobo irimo amaraso, bagahita batanga amakuru.

Umwe mu baturage yabwiye RADIOTV10 ko uyu mugore yari amaze iminsi ibiri aje gucumbika muri iki gipangu yakuriyemo inda.

Ati “Urebye yari aje kuri misiyo aje gukuramo inda kuko nta minsi myinshi yari amaze avuye muri Nyabihu aho asanzwe atuye.”

Uyu muturage avuga ko abacumbitse muri icyo gipangu babonye uyu mugore afite indobo irimo amaraso ndetse no ku myenda ye ariho, agiye kujugunya uruhinja mu musarani, bagahita bamukeka.

Umuyobozi w’Umurenge wa Gisenyi, Tuyishimije Jean Bosco yavuze ko nyuma yuko abaturage batanze aya makuru, inzego zishinzwe iperereza zihutiye kuhagera zigahita zita muri yombi uyu mugore ubu akaba afungiye kuri station ya RIB ya Gisenyi.

Yagize ati “Yafashwe yakuyemo inda. Ni abaturanyi babimenye ni uko bamenyesha inzego z’ibanze na zo ziduha amakuru turahagera, kandi na we yarabyiyemereye.”

Uyu muyobozi avuga ko uyu mugore ukekwaho icyaha cyo gukuramo inda, asanzwe akomoka mu murenge wa Jenda mu Karere ka Nyabihu.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

ten + two =

Previous Post

Muhoozi yavuze ko RDF na UPDF ari aba mbere muri Afurika

Next Post

Rusizi: Imbangukiragutabara yakoze impanuka ikomeye ihitana bane barimo umwana w’umwaka 1

Related Posts

RIB yataye muri yombi Perezida w’Urukiko ukurikiranyweho ishimishamubiri rishingiye ku gitsina

Umugabo ukiri muto ukekwaho kwica umugore babanaga yavuze ko yamuhoye kumutuka ‘imbwa’

by radiotv10
31/01/2026
0

Umugabo w’imyaka 21 y’amavuko wo mu Murenge wa Save mu Karere ka Gisaga, ukurikiranyweho kwica umugore we w’imyaka 20, yavuze...

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

Iby’umusore uba muri America ukurikiranyweho kwica agongeye mugenzi we i Kigali bigeze he

by radiotv10
31/01/2026
0

Mugisha David Gakuba uba muri Leta Zunze Ubumwe za America ukurikiranyweho kwica mugenzi we amugongeye ku kabari ko mu Mujyi...

Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

by radiotv10
31/01/2026
0

Bamwe mu bakozi bo mu bigo bitandukanye byo mu Rwanda basoje amahugurwa ajyanye n’ikusanyamibare hakoreshejwe ikoranabuhanga, bavuze ko bungukiyemo ubumenyi...

AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, yatangaje ko ku wa Mbere tariki 02 Gashyantare 2026 ari umunsi w’Ikiruhuko rusange, bitewe no...

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashyize mu myanya abayobozi barimo Brig Gen Jean Paul Nyirubutama wagizwe Umujyanama Mukuru...

IZIHERUKA

RIB yataye muri yombi Perezida w’Urukiko ukurikiranyweho ishimishamubiri rishingiye ku gitsina
MU RWANDA

Umugabo ukiri muto ukekwaho kwica umugore babanaga yavuze ko yamuhoye kumutuka ‘imbwa’

by radiotv10
31/01/2026
0

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

Iby’umusore uba muri America ukurikiranyweho kwica agongeye mugenzi we i Kigali bigeze he

31/01/2026
Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

31/01/2026
The Power of Storytelling: Podcast Culture Rising in Rwanda

The Power of Storytelling: Podcast Culture Rising in Rwanda

31/01/2026
AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

30/01/2026
Eng.-AFC/M23 releases distressing footage of atrocities committed by opposing forces

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

30/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Rusizi: Imbangukiragutabara yakoze impanuka ikomeye ihitana bane barimo umwana w’umwaka 1

Rusizi: Imbangukiragutabara yakoze impanuka ikomeye ihitana bane barimo umwana w’umwaka 1

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umugabo ukiri muto ukekwaho kwica umugore babanaga yavuze ko yamuhoye kumutuka ‘imbwa’

Iby’umusore uba muri America ukurikiranyweho kwica agongeye mugenzi we i Kigali bigeze he

Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.