Uw’i Nyabihu wari umaze iminsi ibiri i Rubavu yakuyemo inda abaturanyi baramutahura

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Abaturage bo mu Murenge wa Gisenyi mu Karere ka Rubavu, batahuye umugore ukekwaho gukuramo inda ubwo yari agiye kujugunya uruhinja, bahita bamenyesha inzego, zihita zimuta muri yombi.

Uyu mugore usanzwe ufite abana babiri, yafashwe kuri iki Cyumweru tariki 02 Ukwakira 2022 ubwo abaturage bo mu Mudugudu wa Bugoyi mu Kagari ka Bugoyi bamubonaga afite indobo irimo amaraso, bagahita batanga amakuru.

Izindi Nkuru

Umwe mu baturage yabwiye RADIOTV10 ko uyu mugore yari amaze iminsi ibiri aje gucumbika muri iki gipangu yakuriyemo inda.

Ati “Urebye yari aje kuri misiyo aje gukuramo inda kuko nta minsi myinshi yari amaze avuye muri Nyabihu aho asanzwe atuye.”

Uyu muturage avuga ko abacumbitse muri icyo gipangu babonye uyu mugore afite indobo irimo amaraso ndetse no ku myenda ye ariho, agiye kujugunya uruhinja mu musarani, bagahita bamukeka.

Umuyobozi w’Umurenge wa Gisenyi, Tuyishimije Jean Bosco yavuze ko nyuma yuko abaturage batanze aya makuru, inzego zishinzwe iperereza zihutiye kuhagera zigahita zita muri yombi uyu mugore ubu akaba afungiye kuri station ya RIB ya Gisenyi.

Yagize ati “Yafashwe yakuyemo inda. Ni abaturanyi babimenye ni uko bamenyesha inzego z’ibanze na zo ziduha amakuru turahagera, kandi na we yarabyiyemereye.”

Uyu muyobozi avuga ko uyu mugore ukekwaho icyaha cyo gukuramo inda, asanzwe akomoka mu murenge wa Jenda mu Karere ka Nyabihu.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru