Uwigishije muri Kaminuza y’u Rwanda yahamijwe ibiganisha ku gusambanya ku gahato umukozi wo mu rugo

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Dr Christopher Kayumba wabaye umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, wari wagizwe umwere ku byaha birimo ubwinjiracyaha mu cyaha cyo gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato uwari umukozi we wo mu rugo, ubu yagihamijwe akatirwa igifungo cy’imyaka ibiri isubitse.

Ni icyemezo cyafashwe n’Urukiko Rukuru rwaburanishije ubujurire bw’Ubushinjacyaha butari bwanyuzwe n’icyemezo cyafashwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwari rwagize umwere Dr Kayumba.

Izindi Nkuru

Urukiko Rukuru nyuma yo kumva ubujurire bw’Ubushinjacyaha n’impamvu zabwo ndetse n’ibyatangajwe mu maburanisha, rwanzuye ko Kayumba Christopher, ahamwa n’icyaha cy’ubwinjiracyaha mu cyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato.

Ni icyaha yakoreye uwari umukozi we wo mu rugo, aho Ubushinjacyaha bwavugaga ko yagikoze mu bihe bitandukanye.

Uru rukiko kandi rwahanaguyeho Dr Kayumba icyaha cyo gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato umuntu ufite imyaka 18 ndetse n’icy’ubwinjiracyaha muri iki cyaha, yakekwagaho gukorera uwari umunyeshuri we muri Kaminuza y’u Rwanda.

Urukiko Rukuru rwategetse ko Dr Kayumba ahanishwa igifungo cy’imyaka ibiri isubitse mu gihe cy’umwaka, ndetse no gutanga ihazabu y’ibihumbi 250 Frw.

Uyu mugabo wahoze ari umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda akaza guhagarikwa, yari yagizwe umwere n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge muri Gashyantare uyu mwaka.

Dr Kayumba mu miburanire ye, yakunze guhakana ibyaha yashinjwaga, avuga ko bitabayeho ahubwo ko bigamije kumucecekesha ngo kuko yari amaze kwinjira muri Politiki kandi ngo avuga ibitagenda.

RADIOTV10

Comments 1

  1. Ayinyaaaaaa says:

    Welcome in politics Dor.kayumba

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru