Uwimana Soulaiman Emmanuel uheruka gutandukana na AS Muhanga yafashe umwanzuro wo kujya mu cyiciro cya kabiri

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Uwimana Soulaiman Emmanuel “Nsoro Tiote” wakiniye amakipe atandukanye arimo AS Kigali, Etincelles FC na Musanze FC yafashe umwanzuro wo kujya muri Rwamagana City iri mu cyiciro cya kabiri cy’amarushanwa y’umupira w’amaguru mu Rwanda asinyayo amasezerano y’umwaka umwe.

Uwimana wari usoje umwaka umwe muri AS Muhanga yanamaze kumanuka mu cyiciro cya kabiri, yanyuze ku rukuta rwe rwa Facebook avuga ko afashe umwanzuro wo kujya mu ikipe iri mu karere ka Rwamagana, akarere avukamo muri gahunda yo kwegera umuryango we (umugore n’umwana) ndetse no kugerageza kureba ko yakora amateka agafatanya na bagenzi be bakayizamura mu cyiciro cya mbere.

Izindi Nkuru

Uwimana Emmanuel watangiriye umupira w’amaguru muri Centre Sportif de Rwamagana, yaje kubengukwa n’abatoza ba Academy ya FERWAFA (Isonga FC) muri 2009 amaramo imyaka itatu (3). Muri 2012 yaje gushimwa na Kayiranga Baptiste amujyana muri Kiyovu Sport akinamo igice cya kabiri cya shampiyona y’umwaka w’imikino 2012-2013.

May be an image of 2 people, people playing football, people standing and grass

Uwimana Soulaiman Nsoro Tiote (Iburyo) ubwo AS Muhanga yahuraga na Rayon Sports…ahanganye na Habimana Hussein (20) 

Shampiyona 2012-2013 irangiye yahise anyarukira muri AS Kigali ubwo yari igitozwa na Cassa Mbungo Andre. Uyu musore yaje kugenda agira ibibazo by’imvune zikomeye bigera n’aho ajya kubagwa. Nyuma yaje gutizwa muri Etincelles FC mbere yo kugarurwa muri AS Kigali hagati muri shampiyona 2015-2016 mbere yo kujya muri Espoir FC kuko imyaka ine yari afitanye na AS Kigali yari irangiye.

Nyuma yo kuva muri AS Kigali, Uwimana yahise agana muri Espoir FC mu 2017 asinyayo amasezerano y’umwaka umwe (2017-2018). Nyuma asoje nibwo yahise ajya muri Sunrise FC asinya imyaka ibiri. Gusa ntabwo iyo myaka yayimaze muri Sunrise FC kuko yahamaze umwe (2018-2019) undi wa 2019-2020 awukina muri FC Musanze.

Nyuma yo gusoza 2019-2020 muri FC Musanze, Uwimana yahise akina umwaka w’imikino 2020-2021 muri AS Muhanga, ikipe avuyemo agana muri Rwamagana City.

May be an image of 4 people, people playing football, people standing and grass

Uwimana Soulaiman Nsoro Tiote (Imbere) ubwo yari muri AS Muhanga mu mwaka w’imikino 2020-2021

 

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru