Monday, July 27, 2026
RW|EN
IMYIDAGADURO

Uwitabiriye Miss Rwanda akanegukanamo ikamba yateye intambwe imuganisha gushinga urugo

Uwitabiriye Miss Rwanda akanegukanamo ikamba yateye intambwe imuganisha gushinga urugo

Yasipi Casimir Uwihirwe witabiriye Miss Rwanda ya 2019 akanegukana ikamba ry’Igisonga cya mbere, yakorewe ibirori byo gusabwa no gukobwa n’umukunzi we uba muri Canada.

Miss Yasipi Casimir Uwihirwe ni umwe mu bakobwa bitabiri irushanwa ry’ubwiza, umuco n’ubwenge rya Miss Rwanda ubu rimaze igihe ryarahagaze.

Uyu wabaye Igisonga cya mbere muri Miss Rwanda ya 2019, yasabwe anakobwa n’umukunzi we bivugwa ko bamaze imyaka itatu bakundana.

Ibirori byo gusaba no gukwa uyu mukobwa, byabereye muri Hoteli imwe yo mu Mujyi wa Kigali, mu mpera z’icyumweru twaraye dosoje, tariki 29 Werurwe 2025.

Amakuru avuga ko nyuma y’iyi mihango y’ubukwe bw’imiryango yo gusaba no gukwa, hanateganyijwe imihango y’ubukwe bwo gusezerana imbere y’Itorero mu minsi micye iri imbere.

Miss Yasipi Casimir Uwihirwe agiye kurushingana n’umukunzi we uba mu Gihugu cya Canada, bamaranye imyaka itatu bakundana mu rukundo batifuje ko rumenyekana mu itangazamakuru.

Yasipi Casimir Uwihirwe wari witabiriye Miss Rwanda ya 2019 ahagarariye Intara y’Iburasirazuba, yanitabiriye Miss Africa Calabar mu mwaka wakurikiyeho wa 2020, ariko ataha amaramasa, kuko nta kamba yegukanye.

Yitabiriye Miss Rwanda ya 2019
Yari yegukanye ikamba ry’Igisonga cya mbere
Yasipi ari mu byishimo
Yasabwe anakobwa n’umukunzi we

RADIOTV10

Share this story: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five + twenty =