Friday, November 28, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Uwitabiriye Miss Rwanda yahishuye aho urukundo rwe n’umusore yihebeye rugeze

radiotv10by radiotv10
02/12/2024
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO
0
Uwitabiriye Miss Rwanda yahishuye aho urukundo rwe n’umusore yihebeye rugeze
Share on FacebookShare on Twitter

Miss Darina Kayumba witabiriye Miss Rwanda iheruka ya 2022, akanegukana ikamba ry’Igisonga cya kabiri, yagaragaje ko yambitswe impeta y’urukundo n’umusore bamaze igihe bakundana, bakaba bitegura kuzarushinga.

Uyu mukobwa uri mu bazwiho gukoresha imbuga nkoranyambaga, ndetse akaba anatambutsa ibiganiro kuri YouTube, yakunze kugaragaza ko urukundo rwe n’umuhanzi w’umuraperi, Kimzer, ari pata na rugi, mu mashusho n’amafoto akunze gusangiza abantu, agaragaza bari kugirana ibihe byiza.

Amakuru ahari, avuga ko aba baherutse kujya kugirira ibihe byiza muri Uganda, aho bari bagiye kwishimira intambwe bamaze gutera mu rugendo rw’urukundo rwabo, ari na ho yamwambikiye impeta amusaba kuzamubera umugore.

Mu buryo bweruye, uyu mukobwa witabiriye irushanwa rya Miss Rwanda, yabyeruye mu ijoro ryacyeye kuri iki Cyumweru tariki 01 Ukuboza 2024, ko yamaze kwambikwa impeta ya Fiancaille.

Ni mu mafoto yashyize ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza intambwe ishimishije we n’umukunzi we bamaze gutera, ndetse anamushimira uburyo amubanira mu rukundo.

Miss Darina kandi yari aherutse gushimangira urukundo akunda uyu mukunzi we, ubwo yamwifurizaga isabukuru nziza y’amavuko, yagize mu kwezi gushize, amushimira kuba yaraje mu buzima bwe, akabuha igisobanuro n’umunezero udakama.

Miss Darina yegukanye ikamba ry’igisonga cya kabiri muri Miss Rwanda 2022
Miss Darina Kayumba n’umukunzi we bakomeje kuryoherwa n’urukundo rwabo

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three × 2 =

Previous Post

Igisubizo RIB yahaye uwayibajije icyo iteganyiriza Abaturarwanda mu mpera z’umwaka

Next Post

Menya ibiciro bishya muri gahunda yari itegerejwe mu gutwara abagenzi muri Kigali

Related Posts

Undi uzwi mu myidagaduro mu Rwanda yasezeranye imbere y’amategeko

Undi uzwi mu myidagaduro mu Rwanda yasezeranye imbere y’amategeko

by radiotv10
28/11/2025
0

Umuhanzi Ishimwe Prince uzwi nka Darest, yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we, ku munsi umwe na Micky na AG Promoter na...

Umukobwa udafite ikibuno gishyitse bikwiye kumutera ipfunwe cyangwa abandi bakabimuziza?-Tuganire

Umukobwa udafite ikibuno gishyitse bikwiye kumutera ipfunwe cyangwa abandi bakabimuziza?-Tuganire

by radiotv10
28/11/2025
0

Ijambo ‘Nyash’ rigezweho muri iyi minsi by’umwihariko muri Afurika no mu Rwanda, aho rikoreshwa bashaka kuvuga ikibuno gishyitse ku mukobwa,...

Nyuma y’igitaramo cyashimangiye ko Umuco Nyarwanda ari inkingi nyamwamba Abanyakigali bararikiwe ibizabanyura

Nyuma y’igitaramo cyashimangiye ko Umuco Nyarwanda ari inkingi nyamwamba Abanyakigali bararikiwe ibizabanyura

by radiotv10
28/11/2025
0

Nyuma y’iminsi mike habaye igitaramo cya Kigali Dutarame cyahuje abahanzi gakondo, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel, yahuye na bamwe...

Mu birori birimo ibyamamare umuhanzi Niyo Bosco n’umukunzi we bateye intambwe nyuma yo kumugaragaza

Amatariki y’ubukwe bwa Niyo Bosco yamenyekanye

by radiotv10
27/11/2025
0

Nyuma y’amaze abiri agaragaje umukunzi we akanamwambika impeta y’urukundo amusaba ko bazashyingiranwa,umuhanzi Niyo Bosco yashyize hanze amataliki y’ubukwe. “Imana izaha...

Amakuru agezweho ku ba mbere bakurikinyweho gusakaza amashusho ya Yampano

Amakuru agezweho ku ba mbere bakurikinyweho gusakaza amashusho ya Yampano

by radiotv10
27/11/2025
0

Ishimwe Patrick uzwi nka Pazzo Man, na Kalisa John uzwi nka K John, bakurikiranyweho gusakaza amashusho y’urukozasoni y’umuhanzi Yampano n’umukunzi...

IZIHERUKA

Imibare y’abahitanywe n’inkongi idasanzwe muri Hong Kong yatumbagiye
AMAHANGA

Imibare y’abahitanywe n’inkongi idasanzwe muri Hong Kong yatumbagiye

by radiotv10
28/11/2025
0

Rutahizamu Bukayo Saka yambitse impeta umukunzi we bamaranye igihe kinini bakundana uruzira uburyarya

Rutahizamu Bukayo Saka yambitse impeta umukunzi we bamaranye igihe kinini bakundana uruzira uburyarya

28/11/2025
Rayon Sports igiye kumara hafi ukwezi idafite umwe mu bakinnyi b’ingenzi

Rayon Sports igiye kumara hafi ukwezi idafite umwe mu bakinnyi b’ingenzi

28/11/2025
Undi uzwi mu myidagaduro mu Rwanda yasezeranye imbere y’amategeko

Undi uzwi mu myidagaduro mu Rwanda yasezeranye imbere y’amategeko

28/11/2025
Kirehe: Ikibazo cy’irimbi cyageze aho gushyingura biri gukorwa mu buryo busa no gushinyagurira abashyinguwe

Kirehe: Ikibazo cy’irimbi cyageze aho gushyingura biri gukorwa mu buryo busa no gushinyagurira abashyinguwe

28/11/2025
Umukobwa udafite ikibuno gishyitse bikwiye kumutera ipfunwe cyangwa abandi bakabimuziza?-Tuganire

Umukobwa udafite ikibuno gishyitse bikwiye kumutera ipfunwe cyangwa abandi bakabimuziza?-Tuganire

28/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Menya ibiciro bishya muri gahunda yari itegerejwe mu gutwara abagenzi muri Kigali

Menya ibiciro bishya muri gahunda yari itegerejwe mu gutwara abagenzi muri Kigali

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Imibare y’abahitanywe n’inkongi idasanzwe muri Hong Kong yatumbagiye

Rutahizamu Bukayo Saka yambitse impeta umukunzi we bamaranye igihe kinini bakundana uruzira uburyarya

Rayon Sports igiye kumara hafi ukwezi idafite umwe mu bakinnyi b’ingenzi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.